00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikiganiro na Minisitiri Mimosa: Ibya Stade ya Gahanga, gusezererwa kw’Ikipe y’Igihugu ya Volleyball n’ibindi

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 27 October 2021 saa 03:22
Yasuwe :

Mu mpera za 2019 ni bwo Minisiteri ya Siporo yashyizweho, inshingano zayo zisigara ari uguteza imbere imikino gusa ibijyanye n’umuco byo bishyirwa muri Minisiteri ishinzwe Urubyiruko.

Munyangaju Aurore Mimosa yafashe izo nshingano avuye mu Rwego rw’Abikorera aho yakoraga mu kigo gishinzwe ubwishingizi. Amezi atarenze atanu niyo yonyine yayiyoboye ibikorwa byose byemerewe gukora kuko Covid-19 yahise idobya byose.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko hari byinshi byakozwe muri iyo myaka yose kabone nubwo Covid-19 yahise itambamira iterambere muri rusange.

Ibyo birimo gushyiraho politiki ivugururuye ya Siporo, gutegura amarushanwa atandukanye n’ibindi.

IGIHE: Icyerekezo mushaka guha Siporo y’u Rwanda ni ikihe?

Munyangaju: Uburyo twifuza ko siporo mu gihugu yagira uruhare rukomeye mu guteza imbere igihugu no mu buryo bw’ubukungu y’igihugu cyangwa se mu guteza imbere abakinnyi, guteza imbere buri muntu wese wibona muri siporo.

Mu rugendo ruganisha kubigeraho, ni iki mumaze gukora mu myaka ibiri muyobora iyi minisiteri?

Navuga ko icyihutirwaga kwari ukumenyeana n’abafatanyabikorwa, uko bakora, uburyo bakora, niba ari uburyo bunogeye umurongo mushya wa Minisiteri ya Siporo, niba butanogeye umurongo mushya wa Minisiteri ya Siporo no kugirana ibiganiro noneho mugashyiraho umurongo mwese mwumvikanyeho kandi uzabafasha kugera ku ntego.

Ibindi byakozwe noneho, ni politiki ivuguruye ya siporo mu rwego rw’igihugu cyangwa se urw’iterambere rya siporo, ikindi kwari ugushyiraho noneho politiki ya siporo mu mashuri.

Izo politiki zombi zikubiyemo ibiki?

Politiki ivuguruye ya siporo yagombaga kureba intego nshya. Kureba gahunda nshya ihari n’umurongo wa siporo kugira ngo bigendane no gushyiraho politiki ya siporo mu mashuri kuko twemeraga ko niba dushaka guteza imbere siporo mu Rwanda, niba dushaka ko siporo igera kure, igirira akamaro umuntu wese uri muri siporo, yaba umukinnyi, bigomba guhera hasi, bigomba guhera mu mpano z’abana bakiri bato.

Nka politiki ivuguruye ya siporo, harimo ibintu byinshi, hakubiyemo ibintu byinshi, hakubiyemo ibikorwaremezo. No mu byagezweho rero gushaka abafatanyabikorwa dukorana cyangwa se dushyira hamwe kugira ngo turebe ko noneho twakora ibikorwaremezo aho abantu batuye, aho abaturage bari, ibyo na byo bikazaza byunganira ibikorwaremezo binini leta yashyizeho cyangwa se yubatse, bikaza noneho binunganira n’ibikorwaremezo dusanganywe mu mashuri hirya no hino.

Igihe gito cyane nicyo wayoboye iyi minisiteri nta cyorezo cya Covid-19, mwabyitwayemo mute?

Byatumye twebwe twumva ko tugomba gukoresha ibihe turimo, ibihe bidasanzwe kugira ngo tube twateza imbere siporo. Byadufashije mu buryo bwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga.

Ntabwo byari byoroshye, nta nubwo byari byoroheye ibihugu byinshi. Ariko twebwe icyo twakoze, twakoresheje icyo cyuho dufite cyangwa se ibyo bibazo dufite kugira ngo twishakemo ibisubizo tube noneho twashyiraho ingamba zituma dushobora kwakira ayo marushanwa mpuzamahanga kandi ngira ngo byaragaragaye ko u Rwanda rwigaragaje neza.

Muri guteza imbere siporo muhereye mu mashuri, ariko ahenshi ibibuga byashyizwemo inyubako…

Ni byo koko ahenshi bitewe n’uburyo gahunda zagiye zikurikirana mu mashuri cyangwa se ibyihutirwa, hari ubwo byagezeho noneho ko haba ubucucike mu mashuri.

Ubucucike mu mashuri bwatumye noneho habaho gushaka ibyumba by’amashuri. Muri uko gushaka ibyumba by’amashuri rero, hari amashuri amwe, atitaye kureba, gushakisha aho bashyira ibyo byumba, ahubwo biba ngombwa bashyira ibyumba by’amashuri mu busitani cyangwa se ahari ibibuga. Ariko byari mu rwego rwo gukemura ibibazo bihari ako kanya.

Mu bufatanye na Minisiteri y’Uburezi, ni uko abenshi, abo bireba abafite ibibazo by’ibibuga mu mashuri twagiye turebera hamwe uburyo, amashuri yegeranye ashobora kuzakorana, akajya asangira ibibuga, mu gihe tugishakisha ingamba zirambye.

Mwizeye ko bizashoboka?

Yego kuko iyi politiki ya siporo mu mashuri, icyo ivuga cyane ni uko gukora siporo mu mashuri uyu munsi, ari itegeko. Kujya mu marushanwa y’amashuri, hagati n’amashuri (inter scolaires) ni itegeko, yaba kuva mu mashuri mato kugeza mu mashuri yisumbuye yewe no kugera muri za kaminuza.

Bivuze ko uyu munsi niba gukora siporo mu mashuri ari itegeko, ni uko ishuri rigomba kwishakamo ibisubizo. Ishuri rigomba gushaka aho iyo siporo izakorerwa.

Niba tuvuze ngo uyu munsi amarushanwa ni itegeko, amashuri bireba adafite ibyo bikorwaremezo agomba kwishakamo ibisubizo, nayo akazashakisha aho ibyo bikorwaremezo byajya.

Mu gihe kiri imbere ibikorwaremezo ubwo bizagenda byubakwa mu mashuri bizagenda bikemura icyo kibazo, ariko mu gihe gito dufite uyu munsi, tugomba kureba noneho, ibyo dufite turabikoresha gute kandi turabikoresha neza.

Bivuze ko umunyeshuri wese ategetswe gukora siporo?

Yego ni cyo politiki ya siporo ivugamo.

Mu buryo bw’amafaranga, amarushanwa u Rwanda ruherutse kwakira yarwinjirije angahe?

Ntabwo navuga ngo twinjije aya. Muri gahunda nshya mu rwego rwa siporo harimo gushyiramo uburyo ubushobozi bwo kujya turebera hamwe amafaranga yinjiye mu gihugu.

Nubwo uba ufite amafaranga yinjiye mu gihugu, uba uyareba mu buryo bwo kwitabira n’ibindi. Niba tuvuze ngo twakiriye amarushanwa runaka, haje abantu baturutse hanze, haje wenda amakipe agera kuri 20 ese ayo makipe 20 imwe ifite abantu bangahe? Ese baje n’iyihe ndege ? Baje na RwandAir cyangwa se baje n’izindi ndege?

Niba ari ingendo z’aho baturuka hakorera RwandAir, aho bagomba gukoresha RwandAir mu masezerano tugomba kugirana nabo.

Noneho hari na ba bakozi babona akazi kubera ko twabonye iyo mikino cyangwa se ayo marushanwa. Hari ababona akazi mu buryo bw’igihe gito, hari n’ababona akazi mu buryo busanzwe baba basanzwe bakora ako kazi.

Iki cyorezo ni ayahe masomo cyabasigiye?

Ni ukureba noneho mu buryo burambye, uburyo icyorezo icyo ari cyo cyose kije kitazahungabanya imibereho ya wa muntu uba muri siporo cyangwa se ukora akazi ahembwa kubera ko yakinnye.

Ahembwa kubera ko turi muri shampiyona runaka, ahembwa kubera ko habaye umukino wahuje ikipe iyi n’iyi. Ibyo ngira ngo mu rwego rwo kubisobanura navuga ko mu biganiro tugenda tugirana n’ingaga za siporo kubigisha no kubereka uko uyu munsi batagomba no gutega amaboko kuri leta gusa ahubwo bagomba gutekereza uburyo bwo guteza imbere siporo ariko badateze amaboko kuri leta.

Kuki ishoramari mu mupira rikiri rito ugereranyije n’izindi nzego?

Biterwa n’uburyo abantu bashyizeho imiterere ya siporo n’uburyo butuma abashoramari bishimira kuza gushora imari muri siporo.

Tugomba gutekereza uburyo dushyiraho ingamba zituma wa mushoramari nashyiramo amafaranga azamara umwaka, imyaka ibiri akizwi, akigaragara yaramenyekanye buri muntu wese yaramumenye.

Ibyo byose rero ni uburyo dukangurira amashyirahamwe, dukangurira ingaga za siporo gutangira noneho kwiga gucuruza ibyo bafite atari ukumva gusa ko ari umushoramari ugomba kuza kukwishakira.

Hari amakuru mashya mwaba mufite y’abantu bashoye muri iyi minsi muri Siporo yacu?

Ngira ngo mugenda mubibona uburyo dukora aya marushanwa, mugenda mubona abantu bashya bakomeza kuzamo. Ikindi navuga, niba tuvuze ngo tugiye gushyiraho ibikorwaremezo, uyu munsi tukaba dushobora kubona, abikorera barenze bane batanu bifuza kuza kudufasha gushyiraho ibikorwaremezo bya siporo, ni ikigaragaza ko bamaze kubona inyungu iri mu gushora imari yabo muri siporo, uyu munsi mumaze kubona amakipe menshi noneho bazamo.

Uvuze ku bikorwa remezo unyibutsa Stade ya Gahanga, uyu mushinga uracyahari?

Stade ya Gahanga icyo nababwira ni uko uyu munsi hari uburyo tugomba kureba ibintu. Uzi neza ko iyi Stade [Amahoro] igiye kuvugururwa.

Hari hari gahunda y’uko hari umushoramari uzaza akubaka Stade ya Gahanga. Iyo leta iganira n’abashoramari, imwereka ibyiza bihari, ikamwereka n’ubufatanye bushobora kuba hagati yayo n’uwo mushoramari. Iyo rero abantu bari mu biganiro ntabwo bivuze ko ibiganiro bigomba kugerwaho.

Hari n’undi waje nyuma ku buryo n’uyu munsi tukiganira tureba udufitiye inyungu cyangwa se udufitiye akamaro no kureba niba ibyo azahashyira, ese bigendanye n’igihe turimo cyangwa se bigendanye n’icyerekezo cya leta.

Uyu munsi rero kuba tugiye gushyira stade mpuzamahanga hano, dushobora no kubirebera mu yindi ndorerwamo yo kuvuga ngo « ese turacyakeneye Stade ya Gahanga ? » Stade mpuzamahanga ijya Gahanga kandi dufite indi hano.

Birashoboka ko Stade ya Gahanga itakubakwa hakaba hanajya igikorwa kitari stade y’umupira w’amaguru ?

Yego.

Mu isesengura mwakoze, mwasanze ari ayahe makosa yatumye Ikipe y’Igihugu ya Volleyball isezererwa mu mikino nyafurika iheruka?

Twagombaga gukora isesengura ryimbitse ryo kureba impamvu bahagaritse u Rwanda, bavanye u Rwanda mu marushanwa, ikibazo cyari kirimo cyari kiri tekiniki kijyanye n’uburyo abakinnyi bavuye muri federasiyo yabo bandikwa muri federasiyo y’u Rwanda.

Ibyakurikiyeho murabizi, inzego zibishinzwe zarabikurikiranye kandi ndumva icyavuyemo twese twarakibonye, habayemo guhana abakoze ayo makosa ariko mu rwego rujyanye n’ubushinjacyaha.

Wowe ku giti cyawe wakiriye ute ugusezererwa k’u Rwanda?

Ku giti cyanjye birumvikana ko ntabwo wabyakira neza iyo bahagaritse irushanwa cyangwa se bahagaritse igihugu, birumvikana ko umuntu atabyakira neza.

Ntabwo twabyakiriye neza ariko ntabwo twicaye, byasabye ko noneho tubaza, habayemo ikihe kibazo ? Byagenze bite? Kubera ko buriya buri muntu wese aba afite uruhare rwe.

Minisiteri ifite uruhare rwayo, federasiyo ifite uruhare rwayo rwo gutegura irushanwa n’ibijyanye byose na tekiniki, ugomba rero kubibaza.

Ni yo mpamvu twabajije ikibazo gihari ni ikihe, babasha kutwereka ibibazo byabaye. Kubifata neza birumvikana ko tutagombaga kubifata neza ariko nanone ikiza kirimo ni uko amarushanwa yarakomeje arangira neza.

Nta ruhare rwanyu nka Minisiteri mubona mu makosa yatumye igihugu gisezererwa?

Minisiteri iyo bigenze kuriya, iyo twakira amarushanwa habaho kwicara hamwe cyane cyane iyo ari amarushanwa mpuzamahanga. Buri rwego rero rufite ibirureba, rufite akazi rukora.

Ntabwo minisiteri akazi kayo ari ukwinjira mu bintu biri tekiniki. Urugero naguha ntabwo minisiteri yajya guhitamo umukinnyi cyangwa kubwira umutoza, buri muntu wese afite akazi ke.

Ni izihe ngamba mwafashe kuri iki kibazo?

Ni ugukomeza kuganira n’ingaga za siporo cyangwa se n’abayobozi ba federasiyo, kuganira no gukomeza kubumvisha ko bagomba gukora ibintu mu buryo bukwiye, bakabikora neza nk’uko bikwiye, bakubahiriza amategeko.

Hari n’abavuga ko amakosa yabayeho yari agamije gushaka intsinzi…

Ni byiza guharanira intsinzi ariko ni na byiza nanone kubona intsinzi wanyuze mu nzira nziza bikaba byiza kurushaho kubona intsinzi wanyuze mu nzira nziza kandi noneho ikaba intsinzi ku giti cyawe, ikaba intsinzi ku bakinnyi, ikaba intsinzi ku bafana, ku bantu bakunda uwo mukino, ikaba n’intsinzi no ku gihugu. Biba byiza cyane iyo byakozwe mu mucyo bikanakorwa neza.

Ishuri ry’Umupira w’amaguru rya PSG ryatangiriye i Huye, niho rizakorera gusa?

PSG niba yarabanje mu majyepfo, ni byo bifuje kubanza mu majyepfo ariko bitavuze ko ari ho bazakomereza. Ni ukuvuga ngo uko imyaka izagenda cyangwa se umwaka umwe imyaka ibiri bamaze kubona ko ibyo biyemeje cyangwa se natwe tumaze kubona ko twishimiye imikorere cyangwa se imikoranire hagati yacu cyangwa se bageze ku ntego bari barihaye, nta kabuza bazajya no mu tundi turere, bazajya gukorana n’ahandi hirya no hino mu gihugu aho bazifuza.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yasobanuye ingingo zinyuranye zirimo Stade ya Gahanga, gusezererwa kw'Ikipe y'Igihugu ya Volleyball, Politiki ya Siporo n'izindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .