00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukansanga Salima yagizwe ambasaderi wa UNICEF

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 5 August 2022 saa 11:54
Yasuwe :

Umusifuzi mpuzamahanga mu mupira w’amaguru, Mukansanga Salima Rhadia agiye gufatanya n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana ku bana Unicef Rwanda mu kuvugira abana.

Mukansanga amaze kubaka izina mu gusifura umupira w’amaguru. Ibikorwa azafatanya na Unicef byatangiye ku wa 4 Kanama 2022.

Nk’uko Unicef Rwanda yabitangaje ibinyujije kuri Twitter, azajya afasha uyu muryango kuvugira abana aho bari hose ku isi. Ikindi ni uko azajya ashishikariza abantu cyane cyane ababyeyi kwitabira gahunda zitandukanye zigenewe abana.

Mukansanga ubwe ntacyo aratangaza kuri iyi gahunda.

Aherutse gusifura umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika cy’abagore bikaba binateganyijwe ko azasifura n’Igikombe cy’Isi mu bagabo, kizabera muri Qatar mu Ugushyingo 2022.

Yatoranyijwe mu basifuzi 36 bazaba basifura hagati, aho abandi bagore batoranyijwe ari Stéphanie Frappart wo mu Bufaransa, Yoshimi Yamashita wo mu Buyapani n’abandi.

Mukansanga Salima yagizwe ambasaderi wa Unicef
Mukansanga Salima azasifura Igikombe cy'Isi muri Qatar

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .