Omanyala uzwiho kwiruka cyane kurusha abandi muri Afurika, yegukanye uyu mudali wa zahabu nyuma yo gusiganwa muri metero 100 agakoresha amasegonda 10:02.
Yabaye Umunyakenya wa mbere ubikoze kuva Seraphine Antao yabikora mu 1960 akegukana umudali wa zahabu muri shampiyona zikomeye kw’isi.
Umukandida ku mwanya wa Perezida Raila Odinga na mugenzi we William Ruto bashimiye uyu munyabigwi wanditse amateka muri metero 100.
Raila yanditse kuri Twitter ati “Umunyamuvuduko wa mbere muri Afurika, umuhungu wo ku butaka bwacu, wahesheje ishema igihugu cyacu. Intsinzi yawe ni urugero rwiza rw’ibisubizo biva mu kugira intego, imbaraga, guhozaho no kwitanga.”
Naho mugenzi we William Ruto yagize ati “Inyenyeri ya Kenya, umunyamuvuduko wa mbere muri Afurika yabonye umudali wa zahabu mu mikino ya Commonwealth Games, mu gihe kingana n’amasegonda 10:02. Mbega umusore! N’iby’agaciro kukugira.”
Ruto yavuze ko Omanyala yateye ishema igihugu cye ndetse na Afurika yose.
Omanyala yakoresheje amasegonda 10:02 kugira ngo atware umudari wa zahabu bwa mbere ku Banyakenya mu mikino ya Commonwealth.
Omanyala yatsinze Akani Simbine ukomoka muri Afurika y’Epfo warangije ku mwanya wa kabiri nyuma yo kwiruka akoresheje amasegonda 10.13.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!