00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruto na Odinga bahatanira kuyobora Kenya bashimiye Omanyala wegukanye umudali wa zahabu

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 4 August 2022 saa 05:42
Yasuwe :

William Ruto na Raila Odinga bahabwa amahirwe yo kuvamo uzayobora Kenya muri manda itaha, bashimiye bikomeye Umunyakenya Ferdinand Omurwa Omanyala, wegukanye umudali wa zahabu mu mikino ya Commonwealth ikomeje kubera i Birmingham.

Omanyala uzwiho kwiruka cyane kurusha abandi muri Afurika, yegukanye uyu mudali wa zahabu nyuma yo gusiganwa muri metero 100 agakoresha amasegonda 10:02.

Yabaye Umunyakenya wa mbere ubikoze kuva Seraphine Antao yabikora mu 1960 akegukana umudali wa zahabu muri shampiyona zikomeye kw’isi.

Umukandida ku mwanya wa Perezida Raila Odinga na mugenzi we William Ruto bashimiye uyu munyabigwi wanditse amateka muri metero 100.

Raila yanditse kuri Twitter ati “Umunyamuvuduko wa mbere muri Afurika, umuhungu wo ku butaka bwacu, wahesheje ishema igihugu cyacu. Intsinzi yawe ni urugero rwiza rw’ibisubizo biva mu kugira intego, imbaraga, guhozaho no kwitanga.”

Naho mugenzi we William Ruto yagize ati “Inyenyeri ya Kenya, umunyamuvuduko wa mbere muri Afurika yabonye umudali wa zahabu mu mikino ya Commonwealth Games, mu gihe kingana n’amasegonda 10:02. Mbega umusore! N’iby’agaciro kukugira.”

Ruto yavuze ko Omanyala yateye ishema igihugu cye ndetse na Afurika yose.

Omanyala yakoresheje amasegonda 10:02 kugira ngo atware umudari wa zahabu bwa mbere ku Banyakenya mu mikino ya Commonwealth.

Omanyala yatsinze Akani Simbine ukomoka muri Afurika y’Epfo warangije ku mwanya wa kabiri nyuma yo kwiruka akoresheje amasegonda 10.13.

Byari ibyishimo byinshi kuri Omanyala
Omanyala yegukanye umudari wa mbere wa zahabu, aba Umunyakenya wa mbere uwegukanye mu mikino ya commonwealth
Omanyala wa Kenya na mugenzi we yatsinze Akine wo muri Afurika y'Epfo
William Ruto uhatanira kuyobora Kenya yabwiye Omanyala ko ari inyenyeri ya Kenya
Raila Odinga yashimiye Omanyala wahesheje igihugu ishema

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .