Giggs akurikiranyweho icyaha cyo kugenzura no gutera ubwoba uwahoze ari umukunzi we Kate Greville hagati ya Kanama 2017 n’Ugushyingo 2020.
Uyu mugabo w’imyaka 48 arashinjwa kandi gukubita no gukomeretsa uwahoze ari umukunzi we Kate Greville na murumuna we Emma Greville.
Nubwo Giggs ahakana ibi byaha byose akurikiranyweho, byamugizeho ingaruka mu kazi ke k’ubutoza byatumye abura amahirwe yo kuyobora iyi kipe mu gikombe cy’u Burayi mu Gushyingo 2020, nyuma yo guhagarikwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu.
Giggs ni umwe mu bari bagize ikipe y’ibihe byose ya Manchester United yo mu 1992 ‘Class of 92’, ahuriyemo na David Beckham, Paul Scholes, Gary na Phil Neville.
Ryan Giggs yakiniye Manchester united imyaka 24,batwarana ibikombe 13 bya Premier league na champions league ebyiri, ibintu bimugira umukinnyi wa mbere watwaye ibikombe byinshi bya shampiyona y’u Bwongereza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!