00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ryan Giggs agiye gusubira imbere y’urukiko

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 7 August 2022 saa 02:44
Yasuwe :

Ryan Giggs wabaye umukinnyi ukomeye cyane muri Manchester United ndetse akaba n’umutoza wa Wales, kuri uyu wa Mbere arongera kugezwa imbere y’urukiko rw’i Manchester

Giggs akurikiranyweho icyaha cyo kugenzura no gutera ubwoba uwahoze ari umukunzi we Kate Greville hagati ya Kanama 2017 n’Ugushyingo 2020.

Uyu mugabo w’imyaka 48 arashinjwa kandi gukubita no gukomeretsa uwahoze ari umukunzi we Kate Greville na murumuna we Emma Greville.

Nubwo Giggs ahakana ibi byaha byose akurikiranyweho, byamugizeho ingaruka mu kazi ke k’ubutoza byatumye abura amahirwe yo kuyobora iyi kipe mu gikombe cy’u Burayi mu Gushyingo 2020, nyuma yo guhagarikwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu.

Giggs ni umwe mu bari bagize ikipe y’ibihe byose ya Manchester United yo mu 1992 ‘Class of 92’, ahuriyemo na David Beckham, Paul Scholes, Gary na Phil Neville.

Ryan Giggs yakiniye Manchester united imyaka 24,batwarana ibikombe 13 bya Premier league na champions league ebyiri, ibintu bimugira umukinnyi wa mbere watwaye ibikombe byinshi bya shampiyona y’u Bwongereza.

Ryan Giggs yaherukaga kwitaba urukiko muri 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .