00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Adil yongereye amasezerano muri APR, ahabwa umukoro

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 7 August 2022 saa 11:07
Yasuwe :

Umutoza w’umunya-Maroc, Adil Erradi Muhammed yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya APR FC.

Ni mu muhango wa APR FC wo kwerekana abakinnyi bashya ndetse no guhemba abitwaye neza umwaka ushize wabaye ku munsi wo kuwa gatandatu, tariki 6 Kanama 2022.

Nyuma y’uyu muhango Umuyobozi Mukuru wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga. Yabwiye itangazamakuru ko umutoza Adil yongereye amasezerano.

Yagize ati “Adil yongereye amasezerano y’imyaka ibiri ishobora kongerwa indi. Twashimye ibyo yakoze mu myaka itatu tumaranye, uyu mwaka tumutumye kurenga amatsinda mu mikino ya Caf Champions league.”

Abajijwe ku kibazo cy’imbyangombwa bitemereraga Adil gutoza imikino Nyafurika, Umuyobozi Mukuru wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yavuze ko ibyangombwa abifite.

Yagize ati “Yego ibyangombwa yarabibonye ndetse n’ibintu byari bihenze kuko yigiraga Online, igisigaye ni uguhabwa impamyabumenyi. Turatekereza ko imikino izajya gutangira yarayibonye.”

Ikibazo cy’ibyangombwa cyagarutsweho cyane mu mikino Nyafurika y’umwaka ushize, ubwo Adil atari yemerewe gutoza iyo mikino kuko impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yasabaga ko umutoza agomba kuba afite “CAF A” cyangwa ‘licence’ iri “Pro” yatanzwe n’indi mpuzamashyirahamwe.

Adil Erradi Muhammed amaze imyaka itatu yikurikiranya ahesha APR FC igikombe cya shampiyona. Uyu mwaka imikino ya Caf champions league izatangira muri Nzeri 2022.

Adil yahawe intego yo kurenza APR mu matsinda ya Caf Champions league

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .