00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amasomo atanu umutoza Ten Hag wa Manchester United yize mbere yo gutangira shampiyona

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 4 August 2022 saa 12:33
Yasuwe :

Ikipe ya Manchester United yasoje imikino yo kwitegura umwaka mushya w’imikino (Pre-season) 2022-2023.

Imikino itandatu Manchester United yakinnye mu rwego rwo kwitegura yayisoje ku cyumweru tariki 31 Nyakanga 2022, itsinze ibitego 14 yinjizwa bitandatu.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku masomo atanu umutoza mushya wa Manchester United, Eric Ten Hag, yigiye muri iyi myiteguro.

Gushaka uko yakoresha ikipe itarimo Ronaldo

Cristiano Ronaldo nyuma yo kwemera kugaruka i Manchester, yakinnye umukino wa Rayo Vallecano. Ikintu cyarakaje Ten Hag cyane ni uburyo Ronaldo ubwo yasimburwaga mu gice cya mbere yahise ataha umukino utarangiye.

Ten Hag abona Anthony Martial nka rutahizamu we azakoresha cyane uyu mwaka dore ko yatangiye no gusaba ko yakongererwa amasezerano.

Kubakira umukino mu kibuga hagati

Icyifuzo cya Ten Hag ni uko yabona Frankie de Jong wa FC Barcelona, agendeye ku byo ashaka kuzakina muri Manchester united.

Iyi kipe yakomeje kugaragaza ubushake bwo gusinyisha uyu musore ariko bikomeje kugorana kuko we atifuza kuzakina Europa League.

Mu gihe De Jong yaba akomeje kubura Ten Hag ibisubizo abitegereje muri Fred, Scott McTominay na Donny van de Beek.

Gusa hakavugwa n’amazina mashya nka Milinkovic-Savic wa Lazio Roma.

Sancho na Rashford inkingi za mwamba

Ten Hag yanyuzwe n’uko Marcus Rashford na Jadon Sancho bitwaye mu mikino y’imyiteguro. Aba basore bombi batsinze ibitego banigarurira icyizere.

Mu busanzwe Ten Hag akunda abakinnyi baca mu mpande (Winger) bihuta, bacenga basatira myugariro w’ikipe bahanganye.

Umwaka ushize Rashford yatsinze ibitego bine, Sancho atsinda bitatu, Elanga atsinda bibiri.

Kongerera icyizere Harry Maguire

Maguire yasoje umwaka ushize benshi mu bakunzi ba Manchester United bamutera amabuye, Ten Hag aje batekerezako yihutira kumwambura inshingano zo kuyobora bagenzi be mu kibuga, ariko si ko byagenze.

Uyu mutoza yizera ko Maguire akeneye guhabwa icyizere kuruta kwamburwa igitambaro cyo kuyobora bagenzi be cyangwa gushyirwa ku ntebe y’abasimbura.

Uretse guhabwa izo nshingano, nyuma yo kuza kwa Lisandro Martinez, Maguire yahawe kujya akina ahengamira iburyo, mu gihe Martinez azajya ahengamira ibumoso.

Guha umwanya abakiri bato

Ten Hag azwiho kuzamura abakiri bato aho yanyuze muri Bayern Munich na Ajax. Uyu mwaka Manchester united yizeye kubona abasore bayo bato nka Zidane Iqbal, Alejandro Garnacho, Amad Diallo bazamura urwego.

Umutoza Eric Ten Hag yitezweho gusubiza Manchester United mu bihe byiza
Rashford na Sancho ni abakinnyi Ten Hag azagenderaho
Ronaldo akomeje gushaka gusohoka muri Manchester United
Ten Hag yiyemeje guha icyizere Harry Maguire
Ibyumweru bibaye 16 Manchester United yifuza Frankie De Jong

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .