00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arsenal yatangiye shampiyona itanga ibyishimo ku bakunzi bayo (Amafoto na Video)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 6 August 2022 saa 08:25
Yasuwe :

Shampiyona y’u Bwongereza ikundwa na benshi ku Isi yaraye itangiye mu mwaka w’imikino wa 2022/23, aho Arsenal FC yatanze ibyishimo ku bakunzi bayo igatsinda Crystal Palace ibitego 2-0.

Ni umukino wabereye kuri Selhurst Park ku kibuga cya Crystal Palace, watangiye ku isaha ya saa tatu z’ijoro ryo kuwa 5 Kanama 2022.

Crystal Palace ni imwe mu makipe akunda kugora Arsenal ariko iri joro ntabwo yorohewe kuko abasore b’umutoza Mikel Arteta bitwaye neza muri uyu mukino bagakomereza ku ntsinzi bakuye mu mikino yo kwitegura.

Ku munota wa 20 nibwo hatewe koruneri ishyirwa ku mutwe na Oleksandr Zinchenko awuhereza Gabriel Martinelli, nawe ntiyazuyaza ahita aba umukinnyi utsinze igitego cya mbere muri Shampiyona y’u Bwongereza mu mwaka wa 2022/23.

Crystal Palace itozwa na Patrick Vieira, yagerageje gusatirana imbaraga nyinshi mu gice cya kabiri ariko biba iby’ubusa kuko abasore ba Arsenal bari bahagaze neza mu bwugarizi.

Mu mpera z’umukino ku munota wa 85, Marc Guéhi wa Crystal Palace yitsinze igitego ku mupira watewe na Bukayo Saka, umusore uhanzwe amaso n’abafana ba Arsenal uyu mwaka.

Umukino warangiye Arsenal ifite ibitego bibiri ku busa. Indi mikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Kanama 2022 ni:

 Fulham vs Liverpool
 AFC Bournemouth vs Aston Villa
 Leeds United vs Wolverhampton Wanderers
 Newcastle United vs Nottingham Forest
 Tottenham Hotspur vs Southampton
 Everton vs Chelsea.

Ejo ku Cyumweru Leicester City izakina na Brentford, Manchester United ihure Brighton & Hove Albion, West Ham United ikine na Manchester City.

Gutangira shampiyona batsinda ni yo yari intego ya Arsenal
Rutahizamu Gabriel Jesus yitwaye neza atanga imbaraga ze zose mu gice cya mbere
Martinelli yari yishimye cyane
Arsenal yagerageje gushaka intsinzi birayihira
Umunyezamu Ramsdale yitwaye neza muri uyu mukino aho yarokoye ikipe ye inshuro nyinshi
Bukayo Saka ahanzwe amaso n'abafana ba Arsenal muri uyu mwaka
Gabriel Martinelli yishimira igitego yatsinze kikaba icya mbere muri uyu mwaka w'imikino
Zinchenko yari ahanganye cyane na Jordan Ayew wa Crystal Palace

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .