Mu gihe habura iminsi 14 ngo shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda (Primus National League) itangire, amakipe akomeje kwiyubaka kugira ngo azaseruke neza.
Ikipe ya Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu yatangaje ko kuri uyu wa Kane yasinyishije amasezerano y’imyaka ibiri, rutahizamu Sumaila Moro ukomoka muri Ghana.
Uyu rutahizamu abaye umukinnyi wa gatandatu iyi kipe isinyishije muri iyi mpeshyi nyuma ya Jurence Butu Lukenayo wakinaga mu Ikipe ya Daring Club Virunga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Ndayishimiye Claude bakuye mu ikipe y’Amagaju FC, Rutayisire Amani bakuye muri AS Muhanga.
Iyi kipe yanaguze kandi Uzayisenga Maurice ukina hagati mu kibuga na Nyirinkindi Saleh usatira aca mu mpande, bombi bahoze muri Musanze FC.
Iyi kipe yo mu karere ka Rubavu, yasoje shampiyona y’umwaka ushize ku mwanya wa 12 n’amanota 34.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!