00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyishimo ni byose! Amavubi yabonye intsinzi ya mbere nyuma y’amezi 16, agera muri ¼ cya CHAN 2020

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 January 2021 saa 10:59
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatsinze Togo ibitego 3-2, ibona itike yo gukomeza muri ¼ cya CHAN 2020 iri kubera muri Cameroun, kuri uyu wa Kabiri.

Amavubi yaherukaga gutsinda umukino uwo ari wo wose muri Nzeri 2019 ubwo yatsindiraga Ethiopia iwayo mu gushaka itike y’iri rushanwa ryari kuba muri Mata 2020, ariko rikimurirwa mu ntangiriro z’uyu mwaka kubera icyorezo cya COVID-19.

Ku ikipe y’u Rwanda, wari umukino utandukanye n’indi ibiri yabanje, aho watangiranye gusatira gukomeye, Tuyisenge atera n’umutwe, Mutsinzi ahagarika Ouro-Agoro mbere y’uko Nshuti Dominique Savio ahindura umupira washyizweho umutwe na Hakizimana Muhadjiri, ufatwa neza n’umunyezamu Aigba.

Mashami Vincent yasabwe gukora impinduka hakiri kare, ku munota wa munani gusa, Manzi Thierry asimburwa na Bayisenge Emery nyuma yo kubabara mu gatuza akitabwaho inshuro ebyiri ntibigire icyo bitanga.

Byiringiro Lague wahawe ikarita y’umuhondo hakiri kare, ni we umukino w’u Rwanda wari wubakiyeho, aho yaremye uburyo bukomeye burimo umupira yahinduye mu izamu nyuma yo gucenga abakinnyi babiri, Tuyisenge Jacques akojejeho ikirenge ujya hanze.

Mu gihe uburyo bumwe bwa Togo bwabonywe na Kakouvi Amekoudi, umupira akawutera hanze, Imanishimwe Emmanuel yagerageje ubundi buryo ku ruhande rw’Amavubi, umupira usubizwa inyuma na Aigba mbere yo gukurwaho na myugariro we.

Habura iminota umunani ngo igice cya mbere kirangire, Abdou-Samiou Tchatakora yacomekeye umupira kapiteni we, Yandoutne Nane, uyu ntiyamutenguha, atazuyaje, atsindira hagati ya Mutsinzi Ange na Kwizera Olivier wari wasohotse.

Togo yashoboraga kubona ikindi gitego nyuma y’iminota ibiri, umupira winjiranywe na Ismael Ouro-Agoro, awuhinduye mu izamu uhindurirwa icyerekezo na Kwizera Olivier.

Ikosa ryakorewe kuri Byiringiro Lague na Abdoul-Halimou Sama mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, ni ryo ryavuyemo umupira w’umuterekano watewe na Bayisenge Emery, maze Niyonzima Olivier ‘Seif’ wari wigeze kugerageza umupira w’umutwe bikanga mu minota ya mbere, noneho biramukundira, awuboneza mu izamu aciye hagati y’abakinnyi ba Togo, awutanga Aigba wari uwutegereje, uruhukira mu rushundura.

Akoro winjiye asimbura ubwo igice cya kabiri cyari gitangiye, ni we watsindiye Togo igitego cya kabiri ku munota wa 59 ku mupira wahinduwe na Ismael Ouro-Agoro wacitse Niyonzima Olivier agahindura umupira hagati ya Mutsinzi Ange, Kwizera Olivier na Imanishimwe Emmanuel.

Nyuma y’amasegonda make, Omborenga Fitina yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina, Tuyisenge Jacques azamuka mu kirere, awudunda n’umutwe, uruhukira mu izamu rya Aigba. Kapiteni w’Amavubi yaherukaga gutsinda igitego muri CHAN 2011 kuri Tunisia.

Ikipe y’Igihugu yigaragaje nk’iyari izi icyo ishaka kuri uyu mugoroba, yakomeje gusatira ndetse ku munota wa 66, Twizeyimana Martin Fabrice wari umaze iminota 10 asimbuye Kalisa Rachid, ahindura umupira wafunzwe neza na Sugira Ernest, acenga abakinnyi babiri ba Togo mbere yo kuwuboneza mu izamu.

Kwizera Olivier yarokoye Amavubi ku mupira wahinduwe na Akoro, awushyira muri koruneri mbere y’uko kandi akora ku watewe na Abdou-Samiou Tchatakora, ugakubita igiti cy’izamu mbere yo gusubira inyuma mu minota 10 ya nyuma. Mu minota ishyira umusozo, Bayisenge Emery na we yarokoye Amavubi ku mupira yakuye mu izamu.

Gutsinda uyu mukino bivuze ko u Rwanda rwazamutse ari urwa kabiri n’amanota atanu, aho ruzahura n’ikipe izaba iya mbere mu itsinda D rigizwe na Zambia, Guinea, Tanzania na Namibia, ariko iki gihugu cya nyuma cyamaze gusezererwa.

Mu wundi mukino wabaye muri iri tsinda, Maroc yatsinze Uganda ibitego 5-2, izamuka iyoboye itsinda C n’amanota arindwi ndetse izahura n’ikipe izaba iya kabiri mu itsinda D rizasoza imikino yaryo ku wa Gatatu.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Rwanda: Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry (Bayisenge Emery 8’), Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier, Kalisa Rachid (Twizeyimana Martin Fabrice 56’), Byiringiro Lague, Nshuti Dominique Savio (Sugira Ernest 61’), Hakizimana Muhadjiri na Tuyisenge Jacques (c).

Togo: Abdoul-Moubarak Aigba, Bilal Moussa, Abdoul-Sabourg Bode, Messan Toudji, Abdou-Samiou Tchatakora, Yandoutne Nane (c), Ismael Ouro-Agoro, Kossivi Adjahli, Abdoul-Halimou Sama, Kakouvi Amekoudi na Kparo Ahoro.

Niyonzima Olivier na Tuyisenge Jacques bishimira igitego cya mbere cyo kwishyura
Buri mukinnyi w'Amavubi ashobora guhabwa hafi miliyoni 8 Frw nibasezerera Guinea muri 1/4 cya CHAN 2020 iri kubera muri Cameroun'
Bayisenge Emery na Niyonzima basatira rutahizamu wa Togo
Byiringiro Lague yagoye abakinnyi ba Togo mu gice cya mbere
Abakinnyi ba Togo bishimira igitego cya Yendoutie Nane
Sugira Ernest yatsinze igitego cyafashije Amavubi gukomeza muri 1/4
Nyuma y'umukino Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatsinze Togo ibitego 3-2, ikabona itike yo gukomeza muri ¼ cya CHAN 2020 yabereye muri Cameroun, abayigize bahuriye mu rwambariro bafatanya gusenga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .