00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe yayoboye ibirori by’Umuganura agaragaza ibyafasha mu kwihaza mu biribwa

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 5 August 2022 saa 04:06
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yavuze ko kugira ngo u Rwanda rubashe kwihaza mu biribwa, Abanyarwanda bakwiye gushyira imbaraga mu buhinzi n’ubworozi bakoresha inyongeramusaruro, batera ibiti by’imbuto batibagiwe no kurwanya isuri.

Ni ubutumwa yahaye Abanyarwanda mu birori byo kwizihiza Umunsi w’Umuganura mu byabereye i Rusiga mu Karere ka Rulindo ku rwego rw’igihugu ndetse no mu Midugudu yose.

Ni Umuganura wongeye kuba abantu bateraniye hamwe basangira, bishimira umusaruro bagezeho nyuma y’imyaka ibiri yo guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary yavuze ko kuva na kera Umuganura wari inkingi ikomeye mu mibereho y’Abanyarwanda, ukaba ishingiro ry’ubumwe bwabo n’isoko yo gukunda igihugu n’umurimo.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko kwizihiza ibyiza Abanyarwanda bagezeho ari n’umwanya wo gufata ingamba zo kubyubakiraho ibindi byinshi.

Ati "Ibi bidufasha kureba aho tugeze mu cyerekezo twihaye nk’igihugu. Uyu munsi tuvuga NST1 tuziko kizarangira mu mwaka wa 2024 ariko dufite n’ikindi cyo mu mwaka wa 2050 tugomba kugenda tuganira nk’Abanyarwanda."

Dr Ngirente yavuze ko umusaruro wagezweho muri uyu mwaka uturuka ku bufatanye bwabaye kandi bukomeje kuboneka hagati ya Guverinoma, abikorera n’abaturage kandi ko ikindi cyo kwishimira ari uruhare rw’ubuhinzi n’ubworozi mu kwihaza mu biribwa kw’Abanyarwanda.

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyiraho gahunda zitandukanye zo kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi zirimo kongera ubuso buhingwa, guhuza ubutaka, gutunganya ibyanya byuhirwa no korohereza abaturage kubona inyongeramusaruro hashyirwaho nkunganire ku mbuto n’ifumbire.

Ati "Ibi ndabigarukaho kubera ko ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi bikorwa by’amajyambere bitagenze neza ntabwo twakwicara ngo twizihize Umuganura. Tuwizihiza kuko hari icyo twagezeho."

Yibukije abaturage ibyiza byo gushyira mu bwishingizi ibikorwa byabo by’ubuhinzi n’ubworozi cyane ko leta yabashyiriyeho nkunganire.

Ibyafasha mu kwihaza mu biribwa

Minisitiri w’Intebe yavuze ko kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera hari ibyo kwibandaho birimo gukoresha ifumbire y’imborera, gutera ibiti by’imbuto n’ibindi.

Ati "Mu by’ingenzi dukwiye kwibandaho muri byinshi dukora kandi tuzakomeza gukora harimo kongera umusaruro kandi tukawubyaza umusaruro mu buryo bukwiye. Icy’ingenzi kirimo ni ugukoresha ifumbire yaba imvaruganda cyangwa imborera."

Yasabye abashinzwe ubuhinzi mu Mirenge n’Uturere n’Abayobozi b’inzego z’ibanze muri rusange kubyitaho kugira ngo buri rugo rugire ingarani.

Ikindi kintu yavuze ko cyafasha u Rwanda kwihaza mu biribwa no kurwanya imirire mibi by’umwihariko ni ugutera ibiti by’imbuto n’imboga aho abaturage batuye.

Ati "Nta n’umwe wasobanura ko yabuze ahantu atera ibiti by’imbuto. Ahantu utuye uramutse uhazengurukije ibiti by’imbuto byakwera bigatunga imiryango, bikarwanya imirire mibi mu bana n’abakuru, ndetse ukabigurisha ukabona amafaranga."

"Gahunda y’akarima k’igikoni ntabwo yavuyeho ahubwo abadafite akarima k’igikoni bikubite agashyi. Ntabwo tuzahura dukora umuganura tutakoze ibyo ngibyo bikenewe mu kongera umusaruro."

Ikindi cyafasha mu kwihaza mu biribwa ngo ni ukurwanya isuri kuko umusaruro udashobora kuboneka mu gihe imvura iba ishobora kugwa isuri igatwara imyaka.

Muri uyu mwaka insanganyamatsiko y’Umuganura igira iti ’Umuganura; Isôoko y’Ubumwe n’Ishingiro ryo Kwigira’.

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ibinyujije mu Nteko Nyarwanda y’Umuco yateguye ibikorwa byinshi birimo ibiganiro ku Muganura n’amateka yawo byatanzwe mu nzego zitandukanye.

Hari kandi igitaramo "Nyanza Twataramye" giteganyijwe kubera i Nyanza ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ndetse hari n’ibikorwa byo gusura ahantu Ndangamurage hafitanye isano n’Umuganura mu rwego rwo kuhamenyekanisha no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco.

Minisitiri w'Intebebyasuye bimwe mu bicuruzwa bikorwa na Ese Urwibutso ya Sina Gerard
Minisitiri w'Intebe yamurikiwe umusaruro ukomoka ku buhinzi mu Karere ka Rulindo
Minisitiri w'Intebe yasuye bimwe mu bikorwa bikorerwa mu Karere ka Rulindo mu kongera umusaruro
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente na Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi baha abana amata
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi jean Marie Vianney aha umwana amata
Bamwe mu bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi w'Umuganura
Abitabiriye ibi birori bibukijwe ibyo bakwiye gukora mu rwego rwo kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa
Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi ubwo yagezaga ubutumwa ku bitabiriye ibirori by'Umuganura
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko kwizihiza ibyiza Abanyarwanda bagezeho ari n’umwanya wo gufata ingamba zo kubyubakiraho ibindi byinshi
Igitenga gishushanya icyakusanyirizwagamo umusaruro mu gihe rubanda babaga bagiye kuganuza umwami
Mu bagabiwe harimo n'abana bagaragaje ubuhanga mu muvugo bavugiye muri ibi birori
Bamwe mu baturage batishoboye bagabiwe inka

Amafoto: Nezerwa Salomon


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .