00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yasuye Amavubi ayagenera ishimwe ry’uko yitwaye neza muri CHAN 2020

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 February 2021 saa 04:32
Yasuwe :

Kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Gashyantare 2021, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasuye Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ kuri La Palisse Hotel i Nyamata, ayishimira uburyo yitwaye muri Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020 ) iri kubera muri Cameroun.

Ikipe y’Igihugu yasezerewe nyuma yo gutsindwa na Guinea igitego 1-0 muri ¼ cya CHAN 2020, yagarutse mu Rwanda ku wa Gatatu mu ijoro.

Nyuma yo kubona ibisubizo by’ibipimo bya COVID-19 bigaragaza ko bose baje ari bazima, abakinnyi n’abandi bajyanye, bose basabwe kuguma i Nyamata kugira ngo bazabanze guhura n’Umukuru w’Igihugu.

Perezida Kagame yashimiye Amavubi uburyo yitwaye mu irushanwa nyamara yariteguye mu bihe bikomeye bya COVID-19, avuga ko hari ishimwe bagenewe n’Igihugu ryiyongera ku duhimbazamusyi bahawe.

Ati “Twari twavuganye na Minisitiri wa Siporo, tuvugana na Leta, turavuga ngo reka abakinnyi b’ikipe yacu, abatoza n’abandi babafasha mu bintu bitandukanye by’ingenzi bya ngombwa na byo, hari ibyo numvise FIFA igenera amakipe bidasobanutse cyane, ariko ubu biragenda bijya mu buryo, nari nasabye ko natwe nka Leta, twashaka icyo tubagenera kirenze kuri icyo.

“Ibyo Minisitiri arabibagezaho, no mu mikoro make yacu nk’Igihugu, ntabwo tubura bike dushobora gushimira abantu tukagira icyo tubaha, tugakomeza tugatera imbere.”

“Ndongera kubashimira ko mwifashe neza, abantu bose barabikurikiye, kuba mutarageze mu mikino ya nyuma cyangwa ku gikombe, iyo ni yo yari intego, ariko ubwo buryo mwagiyemo, uko byagenze, abantu bose bashima ko mwakoze neza, mukomereze aho. Ntimutezuke, ntimusubire inyuma, mukomeze gutera imbere.”

Mbere yo guhura na Guinea, Amavubi yari yemerewe miliyoni 3 Frw mu gihe kugera muri ¼ byahesheje buri umwe wari ugize iyi Kipe y’Igihugu kubona miliyoni 5 Frw.

Minisiti wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yashimiye Perezida Kagame kuri uru ruzinduko, amusezeranya ko ibitaranozwa kugira ngo Ikipe y’Igihugu ikomeze kwitwara neza bigiye gukosorwa.

Ati “Ni umunsi w’ibyishimo kubera agaciro mugaragarije Ikipe y’Igihugu. Ni urugendo rutari rworoshye, ariko twarwungukiyemo byinshi byo gushingiraho mu kubaka umupira w’amaguru mu Rwanda.”

“Imitegurire haracyari ibikwiye kunozwa kugira ngo ikipe y’Igihugu itange umusaruro nk’uko Abanyarwanda babyifuza. Tubijeje ko ku bufatanye na FERWAFA, tuzakora ibishoboka bizakorwa atari ku Ikipe y’Igihugu gusa ahubwo no mu zindi nzego za siporo.”

Umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yavuze ko bagowe no kujya muri Cameroun bataritoje bihagije kubera imikino yahagaze kubera COVID-19.

Ati “Imbogamizi twahuye nazo harimo ko abakinnyi bari bamaze igihe badakina kubera COVID-19, indi ni ukudakina imikino ya gicuti ngo twitegure neza, tukaba twifuza ko mu gihe kiri imbere byashyirwamo imbaraga cyane cyane muri iki gihe imikino ya Shampiyona itararangira kugira ngo twitegura amarushanwa ari imbere. Tubasezeranyije kuzakomeza gukorera hamwe tugamije guteza imbere igihugu cyacu.”

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatangiye kwitegura CHAN 2020 ku wa 23 Ukuboza 2020 nyuma y’iminsi 11 hahagaritswe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere kubera ubwandu bwa COVID-19 bwagaragaye mu makipe amwe. Gusa, yakinnye imikino ibiri ya gicuti yahuyemo n’iya Congo Brazzaville.

Kapiteni w’Amavubi, Tuyisenge Jacques, wavuze mu izina ry’abakinnyi, yashimiye Perezida Kagame ku mpanuro n’inama yabahaye bari muri Cameroun, amusezeranya kuzitwara neza kurushaho ubutaha mu marushanwa atandukanye bazitabira.

Ati “Ntitwabonye uko dukina kubera imikino yahagaze muri ibi bihe bya COVID-19, ariko mwadufashije kwitegura neza iyi CHAN twagiyemo. Ndagira ngo mbizeze ko tuzakomeza gukora cyane, nitwongera gusubirayo tuzarenge aho twageze ndetse n’andi marushanwa tuzajyamo tuzitware neza.”

Nyuma y’uko u Rwanda rusezerewe muri CHAN 2020, ruzakurikizaho imikino ibiri isoza iyo mu itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 ruzahuramo na Cameroun na Cap-Vert muri Werurwe.

Muri CHAN 2020, Amavubi yari mu itsinda C, yanganyije na Uganda na Maroc ubusa ku busa mbere yo gutsinda Togo ibitego 3-2 mu mukino wabanjirije uwa nyuma yakinnye muri iri rushanwa.

Ni ku nshuro ya kane u Rwanda rwari rwitabiriye CHAN, mu nshuro esheshatu iri rushanwa rimaze kuba, mu gihe byabaye inshuro ya kabiri rwageze muri ¼ nk’uko byari byagenze muri 2016 ubwo rwari rwaryakiriye.

Mu 2011 u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa ruviramo mu matsinda kimwe no mu 2018 mu gihe rutakinnye irya 2009 n’iryo mu 2014.

CHAN 2020 irasozwa kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Gashyantare 2021, aho umukino wa nyuma uhuza Mali na Maroc ifite irushanwa riheruka.

Guinea yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Cameroun yakiriye irushanwa ibitego 2-0 mu mukino wabaye ku wa Gatandatu i Douala.

Perezida Kagame aganira n'abakinnyi b'Amavubi kuri La Palisse Hotel i Nyamata kuri iki Cyumweru
Perezida Kagame yabwiye abakinnyi b'Amavubi ko gukoresha amarozi no kuraguza ari ubujiji bugayitse
Abakinnyi b'Amavubi n'abandi bagize Ikipe y'Igihugu bumva ijambo rya Perezida Kagame
Amavubi yasezerewe muri 1/4 cya CHAN 2020 nyuma yo gutsindwa na Guinea igitego 1-0

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .