00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana City ntigikiniye ku kibuga cyayo cyanzwe na Ferwafa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 5 August 2022 saa 07:27
Yasuwe :

Ikipe ya Rwamagana City yangiwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (Ferwafa) kwakirira imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere ku kibuga cyayo nyuma yo gusanga kitujuje ubuziranenge bituma ijya gukodesha stade ya Ngoma.

Ubugenzuzi bwakozwe na Ferwafa ku kibuga cya Rwamagana City giherereye ahazwi nko kuri AEE i Rwamagana, aho yajyaga yakirira imikino mu myaka yashize, bwagaragaje ko hari ibikwiriye gukosorwa kugira ngo habere imikino ya shampiyona.

Mu by’ingenzi Ferwafa yasabye ko byakosorwa ku kibuga harimo amazamu aho basabwe gushaka amazamu ya ‘plastique’ aho kuba ay’ibyuma ahari ubu.

Iki kibuga kandi cyanenzwe inzu zigize urwambariro, aho abafana bicara, uruzitiro rugomba gutandukanya abafana n’abakinnyi ndetse n’ibindi byinshi bitandukanye.

Perezida wa Rwamagana City, Uwimana Nehemie, yabwiye IGIHE ko basanze ibyo banengwa kubikosora bitakunda kuko hasigaye ibyumweru bibiri ngo shampiyona itangire kandi ngo babikoze byatwara miliyoni 50 Frw bahitamo kujya gukodesha stade ya Ngoma.

Yavuze ko kuri stade ya Ngoma bazayakiriraho imikino ibanza ubundi ngo bavugurure ikibuga cyabo buhoro buhoro nibura bazahakinire imikino yo kwishyura.

Ati “Dukurikije igihe dusigaranye ntabwo twaba tubitunganyije ikipe izakinira i Ngoma hanyuma imikino yo kwishyura tuzarebe ko twaba twabikemuye. Ubu gahunda ihari ni ugukinira i Ngoma, kuvugurura kiriya kibuga ntibyajya munsi ya miliyoni 50 Frw ikipe izakomeza kuba i Rwamagana, inahakorere imyitozo hanyuma ikinire i Ngoma.”

Uwimana yavuze ko kuri ubu bateganya gutangirana shampiyona abakinnyi 25 abandi bakazongerwamo mu mikino yo kwishyura.

Yavuze ko kandi bazakoresha ingengo y’imari ingana na miliyoni 200 Frw harimo ayazatangwa n’Akarere ka Rwamagana, abafana n’abandi bafite ibikorwa bitandukanye muri aka karere.

Kuri ubu iyi kipe irateganya gusinyisha abakinnyi bashya icyenda basanga 16 isanganwe bakaba ari bo bakinnyi bazayifasha mu mikino ibanza ya shampiyona, iyi kipe kandi yanasinyishije umutoza Ruremesha Emmanuel kuri ubu uri gukoresha imyitozo anabafasha kongeramo abakinnyi icyenda bashya.

Biteganyijwe ko kuwa Gatandatu tariki ya 6 Kanama Rwamagana City izakina umukino wa gicuti na Police FC ukazabera kuri stade ya Ngoma, aho iyi kipe imaze iminsi mu mwiherero yitegura shampiyona.

Ikipe ya Rwamagana City izajya ikinira i Ngoma
Perezida wa Rwamagana City, Uwimana Nehemie yavuze ko biteguye kwitwara neza mu cyiciro cya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .