00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ninjiye mu Nkotanyi mfite umujinya wo kwihorera, nsanga si umugambi bafite - Disi Dieudonné

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 13 April 2024 saa 06:43
Yasuwe :

Jenoside yakorewe Abatutsi yashegeshe ubuzima bw’Abanyarwanda batandukanye barimo n’Aba-Sportifs. Aha harimo abakinnyi b’imikino itandukanye, abatoza n’abakunzi b’iyo mikino.

Nyuma y’ayo mahano yabaye mu 1994, hari bamwe ariko bahisemo gukoresha imikino mu kongera kwiyubaka kw’Abanyarwanda cyane cyane gukira ibikomere by’abayirokotse.

Disi Dieudonné ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 30 ishize ndetse nyuma yo kwiyubaka ari mu bafite ibigwi byinshi mu mukino wo gusiganwa ku maguru ku ntera ndende.

Disi ni umwana wa gatanu mu muryango wa Disi Didace. Ababyeyi bombi ba Disi n’abavandimwe barindwi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Igitero cyahitanye umuryango wa Disi cyabasanze mu rugo n’abandi baturanyi bari bahabasanze ngo bafatanye gusenga, ariko we yari yamaze kujya kwihisha hafi y’urugo gusa cyinjira iwabo akireba.

Icyo gitero cyatwaye umubyeyi we (nyina) kinamwicira hafi aho mu maso ye ariko abandi bagize umuryango barabashorera bajya kubicira hirya.

Disi Dieudonné yaje guhungira i Burundi anyuze mu rufunzo hafi y’umugezi w’Akanyaru, ageze aho niho yakuye igitekerezo cyo kwinjira mu ngabo za RPF-Inkotanyi.

Ni igisirikare yinjiyemo afite umugambi wo kwihorera ku bamugiriye nabi ariko agezemo asanga imigambi afite n’iyo gifite irahabanye cyane ahitamo gusenyera umugozi umwe n’abandi nk’uko yabishimangiye.

Ati “Turi i Burundi najyaga numva bagenzi banjye bavuga ko bari bujye mu Nkotanyi ariko bongorerana. Mu ijoro ryo kubatwara nanjye narabakurikiye. Ninjiye mu Nkotanyi mfite umujinya wo kwihorera, nsanga siwo mugambi bafite. Buri wese bamubajije ikimuzanye mbabwira inzira nanyuzemo kandi ngomba kwihorera.”

“Umusirikare watubazaga niwe wambwiye ko iyo atari yo gahunda yabo kuko aribyo nje gukora ntaho naba ntaniye na bo. Kubinyumvisha byaragoranye gusa ndabyumva njya ku rugamba nk’abandi.”

RPF-Inkotanyi imaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahaye amahirwe Disi Dieudonné yo gukina gusiganwa ku maguru mu Ikipe ya APR biranamuhira aba umukinnyi mpuzamahanga.

Ni umwe mu Banyarwanda bafite ibigwi muri uyu mukino ku ntera ndende. Avuga ko uyu mukino wo gusiganwa ku maguru ariwo wamugaruriye icyizere cy’ubuzima ukanamufasha kwiyubaka.

Disi Dieudonné yinjiye mu gisirikare cya RPF-Inkotanyi ashaka kwihorera ariko yigishwa ko bidakwiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .