00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahamya ba Yehova batangiye ikoraniro ryitezweho kwiga ku bibazo byugarije amahoro ku Isi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 July 2022 saa 09:51
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Nyakanga, Abahamya ba Yehova mu Rwanda no ku Isi yose batangiye ikoraniro rigamije guteza imbere amahoro, no kwiga ku bibazo byugarije Isi bituma amahoro ategerwaho.

Ikoraniro ry’umwaka wa 2022 rifite umutwe uvuga ngo "Duharanire Amahoro" ririmo gukurikiranwa n’abantu bari mu bihugu 239 mu ndimi zirenga 500, dore ko riba hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ni ikoraniro ribaye mu gihe isi yugarijwe n’ibibazo bitandukanye by’ubukungu bwatewe n’icyorezo cya Covid-19 n’intambara iri kubera muri Ukraine, byagize ingaruka ku ituze rya benshi ku Isi.

Umuvugizi w’Abahamya ba Yehova mu Rwanda Habiyaremye Jean d’Amour, yagize ati "Iri Koraniro ni gihamya igagaraza uburyo hari umuryango mpuzamahanga ugenda ugera ku mahoro muri iki gihe, kuko ugizwe na za miliyoni z’abantu bunze ubumwe ndetse no mu bice by’isi birimo amakimbirane, urugero nko muri Ukraine n’u Burusiya."

Yongeyeho ati "Amahame asuzumwa muri iryo Koraniro arenze kure cyane imipaka y’ibihugu, amoko n’indimi abantu bavuga. Abantu ku giti cyabo ndetse n’imiryango bungukirwa cyane no kuzakurikirana iri koraniro.”

Hashize imyaka isaga ijana Abahamya ba Yehova bakora amakoraniro hirya no hino ku isi.

Biteganyijwe ko iryo koraniro rizakorwa mu minsi itandukanye hagati ya Nyakanga na Kanama uyu mwaka.

Buri munsi hari ingingo zizajya ziganirwaho nk’uburyo urukundo rutuma abantu bagira amahoro yo mu mutima, akamaro ka Bibiliya mu kugira amahoro mu muryango, uburyo umuntu yagira amahoro n’ubwo yaba yugarijwe n’ibibazo, n’ibindi.

Abahamya ba Yehova hirya no hino batangiye ikoraniro ryitezweho kwiga ku bibazo byugarije amahoro ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .