00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayisilamu bagiye gutangira igisibo cya Ramadhan

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 12 April 2021 saa 08:27
Yasuwe :

Abayisilamu bo mu Rwanda bagiye gufatanya n’Isi yose mu gutangira ukwezi Gutagatifu kw’Igisibo [Ramadhan] aho bagomba kumara iminsi mirongo itatu bigomwa bimwe mu byo bari basanzwe bakora mu minsi isanzwe.

Itangazo ry’Ubuyobozi Bukuru bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, ryashyizweho umukono na Mufti Sheikh Hitimana Salim, rivuga ko igisibo cya Rhamadhan kizatangira ku wa Kabiri tariki 13 Mata 2021.

Rikomeza rivuga ngo “Ubuyobozi bukuru buboneyeho umwanya wo kwifuriza Abayisilamu ku buryo bw’umwihariko kuzagira igisibo cyiza cyuje umugisha.”

Ni ku nshuro ya kabiri, Rhamadhan ibaye u Rwanda n’Isi bihanganye n’icyorezo cya Covid-19; ubuyobozi busaba Abayisilamu kubahiriza ingamba zashyizweho mu kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Mbere y’uko Covid-19, iza mu gihe cy’Igisibo gitagatifu cya Islam, ku misigiti itandukanye mu Rwanda nyuma y’isengesho rya nimugoroba habonekaga abakene baza gusangira ifunguro rya nimugoroba (Iftar) riba ryateganyijwe.

Ubuyobozi bw’Idini ya Islam buvuga ko biciye ku bayobozi b’imisigiti hagomba kurebwa uburyo abakene bazajya bafashwa binyuze kuri telefoni zabo, bakohererezwa amafaranga cyangwa ibiribwa byo kubafasha muri iki gisibo.

Igisibo cya Ramadhan ni itegeko kuri buri muyisilamu ugimbutse, ufite ubwenge, ushoboye kuba yasiba kandi utari ku rugendo, yaba umugabo cyangwa umugore udafite imiziro nk’imihango, ibisanza n’ibindi. Abantu barwaye ntibemerewe gusiba nkuko amahame y’idini ya Islam abivuga.

Nkuko igitabo gitagatifu ‘Quran’ ibibasaba, muri uku kwezi gutagatifu, Abayisilamu basabwe guharanira kubana n’abaturanyi babo mu mahoro no mu bwiyoroshye ndetse no gufasha ababikeneye barimo abakene n’abarwayi muri uku kwezi yewe no mu minsi isanzwe.

Abayisilamu bagiye gutangira igisibo cya Ramadhan. Kuri iyi nshuro ntabwo kizizihizwa nk'uko bisanzwe bitewe n'ibihe Isi irimo bya Coronavirus bitemerera abantu benshi guhurira mu ruhame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .