Ni ibitangaza byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 20 Kanama 2022, ku Musozi wa Giheka uherereye mu Kagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.
Ku wa Gatandatu ubwo haburaga umunsi umwe ngo igiterane cya Afurika Haguruka kigere ku musozo, Apôtre Dr Gitwaza yasabye abitabiriye gutanga ituro ryo gushyigikira Afurika Haguruka ndetse n’iryo kwishyura inyubako zubatswe ku musozi wa Giheka kugira ngo ubereho iki giterane.
Yavuze ko uyu musozi wa Hermon ariho Imana izahindurira amateka ya Afurika ari nayo mpamvu abitabiriye iki giterane n’abandi Banyafurika muri rusange bakwiye gushyigikora ibikorwa byo kubaka kuri uyu musozi.
Ati “Baberetse igishushanyo mbonera cy’ibizakorerwa hano, hanyuma twinjire muri bwa bubyutse bwacu. Hazakorwa ibintu bikomeye cyane.”
Apôtre Dr Gitwaza yavuze ko kugira ngo kuri uyu musozi hategurirwe kwakira igiterane cya Afurika Haguruka, hakoreshejwe miliyoni 70Frw kandi ari amafaranga make cyane ku buryo abitabiriye badashobora kuyabura.
Ati “Ibihumbi $70, ni amafaranga make cyane. Dufite abana twabyaje ubutumwa badukurikije Online, dufite abo turi kumwe, dufite inshuti zacu […] ndagira ngo munshakire ibyo bihumbi $70 vuba turangize nsengere abarwayi.”
Abantu bitanze muri iki giterane barimo abari bitabiriye bari ku Musozi wa Giheka, abari bakurikiye ku bitangazamakuru bitandukanye birimo ibya Zion Temple ndetse n’abakurikiye binyuze ku mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube.
Ku ikubitiro, Apôtre Dr Gitwaza yahise atangaza ko hari umuntu utanze miliyoni 7 Frw, undi atanga miliyoni 10Frw, uwatanze miliyoni 20Frw. Yose hamwe ahita aba miliyoni 37Frw.
Bamwe mu bitabiriye iki giterane nabo bagiye bahaguruka bakavuga amafaranga bazatanga kugeza barimo abagiye batanga ibihumbi 500Frw, ibihumbi 100Frw n’andi bitewe n’ubushobozi bw’umuntu.
Ubwo yasozaga Afurika Haguruka, ku Cyumweru tariki 21 Kanama 2022, Apôtre Dr Gitwaza yavuze ko ibyakozwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu ari ibitangaza kuko amafaranga yakusanyijwe mu isaha imwe yarengaga kure ayo bashakaga.
Muri rusange amafaranga yakusanyijwe muri iki giterane mu gihe kingana n’isaha imwe yose hamwe agera kuri miliyoni 100Frw. Harimo ayo batanze ako kanya ndetse n’ayo bamwe bemeye kuzatanga mu bihe biri imbere.
Ati “Ejo mu mugoroba mwakoze ibintu byiza cyane, amafaranga mwatanze, biragera kuri miliyoni 100Frw. Mu mugoroba umwe, mu isaha […] ni ibitangaza. Imana ishimwe cyane.”
Yakomeje agira ati “Ni ukuvuga ngo Imana igiye gukora ibintu bikomeye, iyi myenda yari aha irishyurwa, Robert yambwiye ko hari n’ibindi bikorwa bizakorwa mu yasagutse, imiferege kugira ngo amazi atajya mu ngo z’abaturage duturanye hano kuko uyu muhanda nimwe mwawukoze.”
Apôtre Dr Gitwaza yatangaje ko mu bintu bigiye gukorerwa kuri uyu Musozi wa Giheka harimo kuhubaka amazu y’abantu bifuza gutura.
Ati “Umujyi w’Ibitangaza uzubakwa aha ngaha.”
Ibidasanzwe ku Musozi wa Giheka
Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza ivuga ko yahishuriwe n’Imana ko Umusozi wa Giheka mu Mujyi wa Kigali, ugereranywa na Hermon yo muri Bibiliya [muri Zaburi 133:3] , ari hamwe mu hantu Abanyafurika bazabonera amasezerano bakamurikira Isi yose binyuze mu Rwanda.
Aherutse kubwira Abanyamakuru ko “Uriya musozi ni umusozi w’amasengesho wa Zion Temple Celebration Center itegura kubakaho ahantu hazaba ubuturo bw’Imana. Umusozi wera mu Rwanda.”
“Urabona buri gihugu kigira umusozi w’amasengesho, rero mu Rwanda turategura uriya musozi kuko ni umusozi Imana yabwiye umushumba kera ko ari umusozi abantu bazajya bajya gusabaniraho n’Imana, gusenga no kwihererana nayo.”
Apôtre Dr Paul Gitwaza uyobora Umuryango Authentic Word Ministries ari nawo ukomokaho Amatorero ya Zion Temple avuga ko uyu musozi uzubakwaho inyubako zihuza Isi yose binyuze muri Zion Temple.
Ati “Ikindi cya kabiri ni umusozi tugiye kubakaho inyubako zihuza isi. Ni ukuvuga ko hariya hazaba hari igicaniro gihuza isi, hazaba hari inyubako, aho buri gihugu kizaba gifitemo igicaniro, hazubakwa inyubako izaba ifite ibyumba bingana n’umubare w’ibihugu bituye Isi.”
Yakomeje agira ati “Buri gihugu kizajya kiba gifitemo umwinginzi wacyo, gifitemo amateka yacyo, harimo ibendera ryacyo. Ni ukuvuga ngo rero uriya musozi uzaba ari umusozi uzabaho igicaniro gisengera Afurika muri rusange, ariko gisengera n’Isi by’umwihariko.”
Kuri uyu musozi uri ku butaka bureshya na hegitari 15 kandi hazubakwa urusengero runini mpuzamahanga ruzafasha Abanyafurika gusabana n’Imana no kongera kubaka igicaniro cy’amasengesho. Aho bakazahahererwa ihishurirwa ribafasha guteza imbere ibihugu byabo.
Uyu musozi kandi unafite amateka akomeye ku bumwe bw’Abanyarwanda kuko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abaturage bari bahatuye banze kwitandukanya ndetse bagahangana n’Interahamwe zashakaga kwica Abatutsi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!