Umuhango wo kumurika iki gitabo wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022, witabirwa n’abarimo abayobozi mu nzego za leta, abakirisitu ba Restoration Church n’andi matorero atandukanye.
Igitabo ‘Delivered from all my Fears’, gikubiyemo inkuru mpamo y’ibihe Apôtre Masasu yanyuzemo ubwo yari akiri umusore amaze kwinjira mu nzira yo gukorera Imana, ibyaha byinshi yagiye akora ariko abikoreshejwe n’ubwoba, nyuma aza kuvumbura ibyamufasha kwigobotora ubwo bwoba.
Ni igitabo kigizwe n’ibice icyenda ku mpapuro 198, aho byose bigaruka mpamvu zitera ubwoba, uko ubwoba ari bwo soko y’ibibi n’ibyaba byose mu Isi ndetse n’ibyafashwa mu gutsinda ubwoba.
Apôtre Joshua Masasu yasobanuye ko ari igitabo gishobora gufasha benshi gukira indwara y’ubwoba dore ko ari nayo nyirabayazana y’ibyaha byose bakora mu Isi.
Mu muhango wo kukimurika yagize ati “Nagiye mu masengesho Imana intungira agatoki, irambwira iti wowe urashaka gukiza ikibabi [….] ni nko kuvuga ngo aho gukubita Gitera kubita ikibimutera. "
"Aho kugira ngo unsabe ngukize ikinyoma ahubwo nsaba ngukize ubwoba. Nza kubona ko rero ibyaha byinshi bikorwa n’icyo cy’ikinyoma kirimo, biterwa n’ubwoba. Rero mbwira Imana nti kuko icyo ari cyo cyorezo, nkiza ubwoba.”
Apôtre Joshua Masasu avuga ko kuva mu myaka 40 ishize yatangiye gutekereza kwandika iki gitabo kugeza ubwo yaje gutangira kucyandika.
Ati “Kuva ubwo nkajya nshaka uburyo nakibonera umuti, ngendana nacyo imyaka 40 yose ariko 33 irangiye nibwo nasanze iki cyorezo gifata bose gikeneye uburyo bwose bushoboka cyatsindwa. Hashize imyaka irindwi ntangiye kwandika igitabo."
"Igitangaje ni uko abantu umunani nashyize hamwe ngo twandike iko gitabo, barindwi muri bo bagize ubwoba, ubu umwe niwe twarangije kwandika tukiri kumwe.”
Apôtre Joshua Masasu yavuze ko iki gitabo cyanditswe mu Cyongereza ariko afite intego yo kuzagishyira mu zindi ndimo by’umwihariko Ikinyarwanda cyane ko yifuza ko abantu benshi bazasoma iki gitabo kugira ngo bakire ubwoba.
Umuyobozi w’Urwego rw’ihugu rushinzwe guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore (GMO), Rose Rwabuhihi yashimye Apôtre Masasu ku bw’iki gitabo yanditse.
Rwabuhihi yavuze ko nk’umuntu wagisomye yanyuzwe n’ubutumwa burimo ku buryo yifuriza abantu bose kuzagisoma. Avuga ko Apôtre Masasu yamufashije guhinduka no kuba umuntu ukunda Imana.
Ati “Ibyo mvuga ntabwo ari amagambo gusa ni iby’ukuri. Ndi umwe mu bagiriwe ubuntu bwo gusengerwa n’abana nabyaye ari uko bahuye na Apôtre Masasu, abarabasengera nanjye baraza baransengera, uyu munsi duhagaze nk’umuryango wemera Imana, udafite ubwoba kubera ko twahuye n’Uwiteka.”
Ikiganiro Apôtre Masasu yagiranye na IGIHE, yasobanuye byinshi ku gitabo cye
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!