00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bari mu isarura! Inzira Papi Clever yanyuzemo mu muziki n’uko yawinjijemo umugore we

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 14 January 2023 saa 02:53
Yasuwe :

Inzira ya muzika ni imwe mu zigora benshi dore ko hari abatangira uru rugendo bagera hagati bakaruvamo biturutse ku gucibwa intege batewe na bamwe mu bo barusanzemo.

Buri muhanzi we akurana inzozi zo kuzaririmba mu gitaramo yubashywe nka bimwe bajya babona iyo hari uwahawe umwanya wihariye mu bitaramo bikomeye.

Tuyizere Papi Clever w’imyaka 31 watangiye aririmba mu Itorero ADEPR na we ni umwe mu bahoranye izi nzozi.

Uyu muhanzi ugiye gukora igitaramo cye cya mbere nyuma y’imyaka umunani atangiye umuziki yavukiye mu Karere ka Rusizi, akurira muri ADEPR.

Uyu mugabo w’abana babiri wakuze akunda gusenga byaje kuvamo kuririmba muri korali zitandukanye; ni umwe mu bagezweho muri iyi minsi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Bimwe mu byagoye Papi Clever mu rugendo rwe rwa muzika

Ni kenshi mu bitaramo bimwe na bimwe usanga hari abahanzi bakiri bato bafatwa nk’abagomba kubanza ku rubyiniro cyangwa kurubura nk’uko bivugwa, ugasanga rimwe na rimwe batanishyuwe cyangwa bakamburwa.

Ingero ni nyinshi ku bo byabayeho ariko ubu bamaze kugira izina rikomeye muri muzika Nyarwanda barimo na Papi Clever.

Uyu muhanzi wakuriye muri Hyssop Choir yo muri ADEPR Kiruhura ababazwa no kubona abahanzi bato basiragizwa bakabanzwa ku rubyiniro mu gihe igitaramo kitaranageramo abantu.

Papi Clever watangiye kuririmba yiga mu wa Gatanu w’amashuri abanza ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku mugoroba wo ku wa 10 Mutarama 2023 yagarutse ku byamugoye mu rugendo rw’umuziki we.

Yagize ati “Ibi bintu ndabivuga mbabaye, hari ibitaramo biba ugasanga hari abababanza abahanzi bato ku rubyiniro nyuma ukabona uyoboye igitaramo (MC) ngo noneho turatangiye ubwo bivuze ko uwo muntu wabanje atari kuri gahunda y’igitaramo.”

Uyu munyamuziki avuga ko ibi na we ubwe byamubayeho cyane akiri gutangira umuziki gusa agomba kubikosora mu gitaramo cye.

Ati “Ndabivuga mbabaye kuko mbyabayeho, namwe mwibaze uko uwo muntu ataha ameze cyangwa ibyiyumvo aba afite. Twe ntabwo tuzababanza ku rubyiniro, ninjye uzabanzaho.”

“Niba hari abana bari gutangira umuziki bakaba bazaririmba mu gitaramo kuki tutabashyira ku mpapuro zicyamamaza niba dushaka kubaha umwanya?”

Papi Clever avuga ko kuba umuhanzi ari inzira itoroshye isaba ubushobozi no gukunda ibyo ukora.

Papi Clever ari mu bahanzi bahagaze neza muri ADEPR

Uko yinjije umugore we mu muziki

Tuyizere Papi Clever nubwo yatangiye umuziki ari wenyine mu 2014 nyuma y’imyaka ibiri yari amaze yiga umuziki muri Kigali Music School ubu akorana umuziki n’umufasha we Ingabire Dorcas.

Papi Clever na Ingabire basezeranye kubana akaramata ku wa 7 Ukuboza 2019 ubu bamaze kuba itsinda ryigaruriye imitima ya benshi mu bakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Nyamara uyu Ingabire Dorcas mbere y’uko ahura na Papi Clever ntiyari umuhanzi dore ko nta gitekerezo yari afite cyo kuzaba umuririmbyi. Yaririmbaga muri Korali Goshen yo muri ADEPR Muhoza muri Musanze ndetse yanimenyereje by’ig’he gito muri Korali Hoziyana y’i Nyarugenge.

Papi Clever wakoze Album yise “Amakuru y’Umurwa” ikubiyeho indirimbo 12 zo mu Gitabo cyo Gushimisha Imana n’iz’Agakiza, akiri umusore yabonye Ingabire bwa mbere ari muri korali aririmba bisanzwe dore ko atigeze yumva n’ijwi rye.

Agira ati “Korali yaririmbagamo nayibonye rimwe gusa iririmba kandi nabwo nta gikorwa kidasanzwe yigeze akora ku buryo numva uko aririmba ariko buriya Imana yo yari yaramunteguriye n’uko azakora ibi byose mubona.”

Ingabire Dorcas avuga ko hari byinshi byahindutse kuri we nyuma yo guhura n’umugabo we harimo no kuba yaramugize umuririmbyi.

Ati “Hari byinshyi byahindutse kuva aho Papi aziye mu buzima bwanjye harimo kuba yaranzanye mu muziki akanyigisha n’uko mbigenza, kugeza ubu mumbona.”

Kimwe mu bintu Papi Clever ahora yitoza ni uko azajya atwara umugore we igihe afashwe n’amarangamutima akarira bari ku rubyiniro dore ko ari ibintu bikunze kumubaho.

Aba bombi bafite igitaramo cyabo cya mbere bise “Yavuze Yego Live Concert” giteganyijwe kubera muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) hazwi nka Camp Kigali, ku wa 14 Mutarama 2023.

Kwinjira muri iki gitaramo hashyizweho amatike 2000 y’ubuntu, mu gihe indi myanya yagenewe abaguze ubutumire ku bihumbi 10 Frw, 30.000 Frw na 50.000 Frw.

Abifuza gukurikirana iki gitaramo bari hanze y’u Rwanda bashyiriweho uburyo buborohereza aho bifashishije internet bishyura amadolari atanu kuri eastflix.tv.

Yavuze Yego Live Concer yatumiwemo abahanzi barimo Ben & Chance, Prosper Nkomezi, Josh Ishimwe, Hirwa Gilbert na Jonathan Nish.

‘Nezerwa cyane wa si we’ imwe mu ndirimbo zo mu Gitabo zasubiwemo na Papi Clever na Dorcas

‘Impamvu zifatika’ indirimbo ya Papi Clever n’umugore we

Papi Clever na Ingabire Dorcas umwaka ushize bataramiye mu bihugu bitandukanye ku Mugabane w'u Burayi
Nyuma y'imyaka ine bamaze babana, Papi Clever na Ingabire Dorcas bamaze kuba itsinda rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana
Ingabire Dorcas mbere y'uko ahura na Papi Clever ntiyari azi ko azaba umuhanzi nubwo yabaga muri Korali Goshen muri ADEPR Muhoza
Ababa muri Diaspora bashyiriweho uburyo bashobora gukurikirana "Yavuze Yego Live Concert"
Yavuze Yego Live Concert irabera muri Camp Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .