00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bizibukwa mu mateka! Isengesho rya Eid al-Fitr ryabereye kuri Televiziyo y’Igihugu

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 24 May 2020 saa 01:24
Yasuwe :

Abayisilamu bo mu Rwanda bifatanyije n’abandi ku Isi mu kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr usoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan bari bamazemo ukwezi.

Byari bisanzwe bimenyerewe ko isengesho rusange ryo kwizihiza Eid al-Fitr ribera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo no mu tundi duce two hirya no hino mu gihugu.

Warangwaga no kubona urujya n’uruza rw’Abayisilamu bambaye amakanzu y’urwererane, ubabona bose bafite akanyamuneza ku maso, basuhuzanya ubutitsa indamukanyo yifurizanya Eid el-Fitr nziza bagira bati “Eid Mubarak”.

Kuri iyi nshuro uyu munsi iri sengesho ryizihirijwe kuri Televiziyo na Radio by’Igihugu, kubera ingamba zafashwe mu guhangana n’ikwirakwira rya Coronavirus.

Isengesho ryo kuri uyu wa 24 Gicurasi 2020 ryayobowe na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim. Abayoboke b’Idini ya Islam bakaba barikurikiye bari mu ngo zabo kuko batashoboraga kujya mu misigiti kuko amakoraniro y’abantu benshi atemewe.

Mu butumwa bwe, Sheikh Hitimana yikije ku kwimakaza ubucuti hagati y’Abayisilamu na bagenzi babo.

Yanabibukije ko bakwiye kubahiriza ingamba zashyizweho na Guverinoma hagamijwe gukomeza kwirinda Coronavirus, anabasabira kugira ubuzima bwiza.

Isengesho ryanyuze ku bitangazamakuru by’igihugu ryishimiwe cyane ndetse bamwe bagaragaza ko ari intambwe ikomeye yatewe bitandukanye n’uko byakorwaga hambere.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Abdul K. Harelimana, uri mu bagize Urwego Ngishwanama n’Inararibonye z’u Rwanda, REAF, yavuze ko “Ntibyigeze bibaho kuri Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri guha agaciro Umunsi wa Iddi. Ni nkaho ntacyabaga cyabaye. Ntibyashyirwaga mu itangazamakuru rya Leta. Ni ishimwe ku Rwanda rushya kuko kuva mu 1994, isengesho ryerekanwa mu buryo bw’ako kanya.’’

Eid al-Fitr ni umunsi uba ari ikiruhuko ku bakozi bose mu Rwanda, inshuti n’abavandimwe bakishimana n’abayisilamu kuri uwo munsi mukuru.

Igisibo ni rimwe mu mahame atanu ya Islam risaba abayoboke baryo kwigomwa amafunguro, ibinyobwa mu bihe bisanzwe n’ibindi bibashimisha bakarangamira Imana. Gusa bemerewe gufata ifunguro izuba rirenze no mu rukerera.

Isengesho rya Eid al-Fitr ryabereye kuri Televiziyo y’Igihugu riyobowe na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim
Abategarugori na bo bazirikanwe mu bitabiriye iri sengesho
Sheikh Hitimana yasabiye Abanyarwanda kugira ubuzima bwiza by’umwihariko ubuyobozi bw’igihugu burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame uharanira imibereho myiza yabo n’icyabateza imbere
Ubusanzwe imbaga y'Abayisilamu yazindukiraga mu isengesho rusange ryaberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Kuri iyi nshuro ntibyakunze kubera icyorezo cya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .