00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diyosezi Angilikani ya Karongi yatashywe ku mugaragaro, umushumba wayo arimikwa (Amafoto)

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 27 July 2020 saa 08:10
Yasuwe :

Itorero Angilikani mu Rwanda ryatashye diyosezi nshya ya Karongi izahuza uturere twa Karongi, Ngororero, igice cya Rutsiro n’igice cya Nyamasheke, ije kunganira Diyosezi ya Kivu yari isanzwe iyoboye aka gace.

Diyosezi ya Karongi yahawe umwepisikopi Rev Rukundo Jean Pierre Methode. Nyuma yo kurahirira inshingano ze, yavuze ko yihaye umukoro wo kugabanya gatanya mu miryango no kubungabunga ibidukikije, haterwa ibiti muri diyosezi.

Ati “Inshingano ya mbere nihaye ni ukurwanya gatanya zirimo kuba nyinshi mu miryango, dushyiraho amasomo yihariye mu rubyiruko, dutegura ababyeyi b’ejo hazaza nk’uko mu mupira w’amaguru abakinnyi bategurwa. Nzanibanda mu kubungabunga ibidukikije, buri muryango utera ibiti bitanu.”

Umuyobozi w’Itorero Angilikani mu Rwanda, Archbishop Rev Dr Laurent Mbanda, yavuze ko iyi diyosezi izafasha abaturage mu kuzamura imibereho, biturutse mu ivugabutumwa.

Ati “Iri ni ivugabutumwa rigiye kwiyongera kandi rizazana impinduka mu iterambere, kuko iyi diyosezi izakorana na leta mu kuzamura abantu mu mibereho no mu gakiza.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse, yavuze ko ari amaboko mashya bungutse, yizeza ubufatanye.

Ati “Aya ni amaboko mashya twungutse, imisozi yose tuzayurirana hamwe, tunayimanukane hamwe, kandi umwepisikopi mushya turamwizeza ubufatanye, tuzakorana neza kandi duhange udushya hamwe.”

Umuyobozi w’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, Dr Kaitesi Usta, yashimiye Itorero Angilikani ku ruhare ryagize mu kuzamura imiyoborere mu matorero, anasaba uruhare mu gukomeza kwirinda Covid-19.

Ati “Itorera ry’Abangilikani rimaze kuzamura imiyoborere kandi ifasha abandi bakirisitu bo mu yandi matorero akirimo kuzamuka, ndabasaba kwegera ba Meya na ba Guverineri, muzamenya ko hari abaturage bakeneye kuba mu buzima bishimye, ubufatanye bw’amadini twabubonye muri Covid-19, byatumye twubaka uburyo bwo kwirinda, dukomeze dufatanye n’Imana izadufasha.”

Aka gace kagiye kuyoborwa na Diyosezi ya Karongi kayoborwaga na Diyosezi ya Kivu ifite icyicaro i Rubavu.

Itorero Angilikani rifite abayoboke barenga miliyoni imwe kuva ritangiye mu Rwanda mu 1992, ryari rigizwe na Diyosezi 11, ubu zibaye 12.

Rev. Jean Pierre Methode Rukundo afite impamyabumenyi ihanitse muri Tewologiya n’Iterambere (Theology and Development) yayikuye i Nairobi muri Kenya.

Yakoze imirimo itandukanye harimo kuba Pasitoro muri za Paruwasi no kuyobora ishami ry’iterambere muri Diyosezi ya Shyogwe. Yari Umunyamabanga Mukuru w’Itorero Anglikani ry’u Rwanda.

Ni umuhango witabiriwe n'abashumba b'Itorero Angilikani ku bwinshi
Musenyeri Rukundo yaramburiweho ibiganza
Musenyeri Rukundo yhawe impeta y'ubushumba
Agiye kwambara umukufi ujyanye n'inshingano yahawe
Musenyeri Rukundo yiyemeje kurwanya gatanya zikomeje kwiyongera
Musenyeri Rukundo ahabwa inkoni y'ubushumba
Yahawe icyemezo cy'uko abaye Musenyeri wa Diyosezi ya Karongi
Musenyeri Rukundo na Musenyeri Laurent Mbanda
Rev Rukundo yatagiye inshingano nshya
Abafasha b'abepiskopi bakiriye mugenzi wabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .