00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diyosezi ya Cyangugu igiye kubona umwepiskopi, Kibungo nayo irategereje

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 1 November 2020 saa 04:21
Yasuwe :

Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Filipo Rukamba, yatangaje ko akurikije uko abona ibintu, Diyosezi ya Cyangugu iri hafi kubona umushumba, mu gihe iya Kibungo nayo imutegereje.

Diyosezi ya Cyangugu ikeneye umushumba nyuma y’uko Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène wayiyoboraga yitabye Imana muri Werurwe 2018, azize uburwayi bwa kanseri yo mu maraso. Kuva ubwo kugeza magingo aya, iyoborwa na Mgr Hakizimana Célestin, ubifatanya no kuba umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro.

Indi diyosezi idafite umushumba ni Kibungo, kuko mu Ugushyingo 2018 ubwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yemereye Musenyeri Ntihinyurwa Thadée wari Arkidiyepiskopi wa Kigali, kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, amusimbuza Musenyeri Kambanda Antoine, wayoboraga Diyosezi ya Kibungo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Kabiri, Musenyeri Rukamba, yavuze ko kugira ngo haboneke umwepiskopi bifata igihe, bikananyura mu nzira ndende.

Yatanze urugero ubwo Musenyeri Augustin Misago wayoboraga Diyosezi ya Gikongoro yitabaga Imana muri Werurwe 2012, yayoboye iyo diyosezi imyaka hafi itatu, abifatanyije no kuyobora Diyosezi ya Butare.

Yagize ati “Barabaza ngo ese ni bande mubona baba abepiskopi, bamara kubaza bakohereza amazina (i Roma), bikazagenda bikagera ku mazina atatu, ayo mazina atatu bakabaza uko bazi buri muntu, bigasubirayo, hanyuma kuzageza igihe, Papa ni we ushyiraho abepiskopi. Bifata rero igihe kirekire.”

Musenyeri Rukamba yavuze ko hatabuze abakandida ku mwanya w’umwepiskopi, ahubwo byose ari urugendo rukorwa kandi rufata inzira ndende.

Yakomeje ati “Ibintu biruhanya mu gushyiraho abepiskopi, ni amagambo. Ni uko iyo bavuze ngo hagiye kubaho Musenyeri Filipo, barabaza. Haba amagambo menshi rero agenda avugwa, bagomba kureba ibintu uko bimeze, bakitonda, [bakareba ngo] ese ibi nibyo koko cyangwa si byo, kugira ngo bazagere kuri uwo muntu bifata igihe.”

“Ariko nk’ubu ngubu ndeba, mu bwenge bugufi bwanjye kubera ko sinjye ubwira papa ngo kora utya, nk’aho Cyangugu igeze, bagomba kuba bari hafi yo kumushyiraho, iyo ndeba, kuko nayo igiye kugera muri iyo myaka itatu.”

Musenyeri Rukamba yavuze ko hari abagira amahirwe umwepiskopi umwe akavaho undi yamaze kuboneka, ariko ngo aba amaze igihe ategurwa.

Ati “Uriho agira igihe ahagarararira, i Roma bakemera ko yahagaze, icyo gihe hari ibintu adashobora gukora, ntashobora gushyiraho paruwasi nshya, mbese aba ari ugucunga ibikorwa bihari gusa, na we ubwe ntabwo aba ashoboye kubikora uko ashaka.”

“Noneho igihe yagera bagashyiraho umusimbura, uwo umusimbuye tukabibona ari umwe ugiye uyu munsi n’undi washyizweho, ariko biba byaratangiye kera. Urebye uwo nguwo aba yaratangiye kuvaho kera, kuko hari ibintu bagenda bamubuza gukora, kugira ngo adakora ibintu mugenzi we azaza akagomba guhindura.”

Musenyeri Rukamba yavuze ko abepiskopi ataribo bagira ijambo rya nyuma mu gushyiraho musenyeri mugenzi wabo muri diyosezi, nubwo bashobora gutanga amakuru yatuma ashyirwaho.

Mu Rwanda hari diyosezi icyenda. Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, mu mwaka wa 2015 yerekanye ko u Rwanda rwari rutuwe n’abaturage miliyoni 10.5, abagatolika bari miliyoni 4.8, ni ukuvuga 45,8% by’abaturage bose.

Cyangugu na Kibungo ntabwo zifite abepiskopi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .