00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hashyizweho amabwiriza agenga imikoreshereze y’insengero mu gihe cya Coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 July 2020 saa 06:47
Yasuwe :

Nyuma y’uko inama y’abaminisitiri yo kuwa 15 Nyakanga 2020 yemereye insengero gukora, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yashyizeho amabwiriza agenga imikoreshereze yazo mu gihe cya Coronavirus, arimo ko abana bari munsi y’imyaka 12 batemerewe kujya gusenga.

Icyemezo cyo gufungura insengero ni kimwe mu byafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuwa Gatatu iyobowe na Perezida Kagame.

Kimwe n’ibindi bikorwa bihuriza abantu benshi hamwe nk’ibitaramo, insengero guhera tariki ya 15 Werurwe 2020 zarafunzwe. Ni nyuma y’umunsi umwe Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko mu Rwanda habonetse umurwayi wa mbere wa Coronavirus.

 Mu mabwiriza ya Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu harimo ko insengero zizatangira gukoreshwa ari uko zibanje kugenzurwa n’itsinda ry’Umurenge rishinzwe gukurikirana ko zujuje ibisabwa mu kwirinda Coronavirus, bikemezwa n’ubuyobozi bw’Akarere kandi bikamenyeshwa mu nyandiko.

 Mu bice biri muri gahunda ya Guma mu Rugo, insengero ntizifungurwa.

 Mu gutanga amaturo, abayoboke bayatanga hakoreshejwe ikoranabuhanga [Momo, Money transfer, Bank Transfer, aho bidashoboka hakoreshwa ubundi buryo ariko hakubahirizwa ingamba zo kwirinda Coronavirus.

Abakira amaturo y’ibitari amafaranga, hateganywa ahantu hihariye bizashyirwa mbere yo gusenga kandi hakubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

 Igaburo ryera/guhazwa biremewe ariko bigakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Uhazwa, uhaza ndetse n’abasangira igaburo ryera bagomba kubanza gukaraba neza. Bagomba kandi kwirinda guhererekanya cyangwa gusangirira ku bikoresho bikoreshwa muri icyo gikorwa. Aho bitabangamiye imyemerere, hakoreshwa uburyo bwo kwihereza (self-service) mu gusangira igaburo ryera.

 Abakorerabushake bahuguwe bafasha mu kubahiriza ingamba zo kwirinda Coronavirus bagomba kuba bari ku rusengero igihe cyose hari igikorwa cyahabereye, kandi bafite ikibaranga.

 Kuri buri rusengero hagomba kugaragara umubare ntarengwa w’abakwiye kurusengeramo muri iki gihe cya Covid-19, ukamanikwa ahagaragara.

 Gahunda yo gusenga (iminsi n’amasaha), igomba kumanikwa ku rusengero ahagaragara kandi ikamenyeshwa ubuyobozi bw’Umurenge kugira ngo buzabashe gukurikirana no kugenzura.

Ibibujijwe

 Gukoranaho, guhoberana, guhana ibiganza birabujijwe

 Birabujijwe kuramukanya cyangwa kwegerana cyane (metero imwe) mbere na nyuma yo gusenga.

 Guhererekanya ibikoresho byo mu nsengero nk’indangururamajwi (Micro-phone), ibitabo n’ibindi ntabwo byemewe.

 Abana bonka n’abafite munsi y’imyaka 12 ntibemerewe kuza mu materaniro.

 Gusengera abantu babakoraho cyangwa babarambikaho ibiganza nabyo ntibyemewe.

 Birabujijwe kujya mu nsengero mu masaha abantu batemerewe kugenda (curfew)


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .