00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyo Cardinal Kambanda atekereza ku mupadiri weguye ashinja Kiliziya uburyarya

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 2 January 2023 saa 04:09
Yasuwe :

Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yavuze ko umuntu wamenye Yezu adakwiriye kumujya kure na hato nyuma y’iminsi mike Padiri Niwemushumba Phocas asezeye.

Padiri Niwemushumba Phocas wo muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri abinyujije mu ibaruwa, yamenyesheje Musenyeri Harolimana Vincent ko yasezeye ku mirimo ye yo gukomeza kuba Umupadiri kubera ibyo yise uburyarya bwimitswe muri Kiliziya.

Ni ubwegure bwatumye abantu bacika ururondogoro, dore ko bidasanzwe ko umupadiri umaze igihe muri Kiliziya yegura, byongeye ngo avuge icyabimuteye.

Mu ibaruwa ye, Niwemushuma yagaragaje ko igihe amaze ku mugabane w’u Burayi cyamuhumuye amaso bituma abona ibintu bihabanye n’ibyo yibwiraga mbere kuri we afata nk’ubuyobe.

Ati “Igihe ngiye kumara mu Burayi cyampaye guhumuka, gushishoza gutekereza, kwitekerezaho, gusenga Imana amanywa n’ijoro no gusobanukirwa neza ukuri ku buzima. Mbabajwe no kubandikira mbamenyesha ko nta kibashije kwiyoberanya n’uburyarya mwimitse mu migirire yanyu.”

Niwemushumba Phocas yari amaze igihe kitari gito kuko imyaka 15 yari ishize ari umupadiri muri Kiliziya Gatolika.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Antoine Cardinal Kambanda, yavuze ko Niwemushumba batazi neza icyabimuteye bityo ko no kumufasha byagorana.

Ati “Ntabwo nzi icyabimuteye, ikigaragarira buri wese ni uko yagize ibibazo, igihe rero tutazi ibyo bibazo biragoye kuba wagira icyo ubivugaho ariko icy’ingenzi ni uko umuntu wese wamenye Yezu kristu nta handi yajya.”

Yifashishije ivangili, Antoine Cardinal Kambanda yagaragaje ko hari aho abigishwa ba Yezu nabo bageze barananirwa bimusaba kubakebura.

Ati “Umuntu wamenye Kristu akamubonamo ubugingo bw’iteka nta handi yabona iyo soko y’ubugingo ariko iyo umuntu atabona ikibazo hari ibyo aba atabona”.

Cardinal Kambanda yasabye abihayimana guharanira kuba indahemuka muri uyu murimo w’iyogezabutumwa cyane ko baba baragiranye amasezerano n’Imana kandi bafite inshingano zo kogeza ubutumwa buyobora abantu kuri yo.

Ati “Amahoro ya mbere y’umuntu ni ukuba indahemuka, uwihaye Imana aba afite ubutumwa bwo gufasha abandi kugera ku Mana, no kubabera umuhamya w’urukundo rwayo. Ndabifuriza kuba abahamya b’urukundo rw’Imana, kubera Imana amaboko aramira imbabare, kuba ururimi rugeza inkuru nziza ihumuriza abakene n’abababaye.”

Inkuru bijyanye: Padiri Niwemushumba yashinje Kiliziya uburyarya, ahitamo kwegura

Padiri Niwemushumba yeguye ashinja uburyarya Kiliziya yari amazemo imyaka 15
Antoine Cardinal Kambanda yasabye Abihayimana kubera icyitegererezo abo bashinzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .