00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Insengero enye z’i Rusizi zafunguye imiryango nyuma y’iminsi 54

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 20 September 2020 saa 05:05
Yasuwe :

Insengero eshatu n’umusigiti umwe byo mu Karere ka Rusizi byahawe uburenganzira bwo guteranirwamo nyuma y’iminsi 54 bifunzwe kubera ubwandu bushya bwa COVID-19 bwakagaragayemo mu mpera za Nyakanga 2020.

Kimwe n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi, insengero zafunzwe ku wa 15 Werurwe 2020 nyuma y’umunsi umwe mu Rwanda habonetse umurwayi wa mbere wa Coronavirus.

Ku wa 15 Nyakanga 2020 nibwo Inama y’Abaminisitiri yemeje ko insengero zifungurwa, ariko uburenganzira bugatangwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nyuma yo kugenzura ko hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Nubwo insengero zose zitafunguwe bitewe nuko hari izatarashyira ku murongo ibyo zasabwe, izabyujuje zo zakomorewe mu gihe izindi zigitegereje.

Ku wa 19 Nyakanga 2020 nibwo bamwe mu bayoboke b’amadini barimo n’ab’i Rusizi bongeye guterana ariko bigakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Nyuma y’iminsi 10 gusa, Akarere ka Rusizi kahawe umwihariko kubera ubwandu bushya bwahabonekaga, byatumye insengero icyenda zari zafunguwe zongerwa gufungwa, imirenge imwe isubizwa muri gahunda ya guma mu rugo ndetse ingendo zose ziva n’izinjira mu karere zirahagarikwa.

Iminsi 54 yari ishize abatuye Akarere ka Rusizi badaterana ariko insengero enye zakomorewe nyuma y’igenzura ry’inzego z’ubuzima.

Itangazo ryemerera insengero gukora ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Euphrem, rigaragaza ko amadini yemerewe gufungura imiryango kubera yubahirije ibisabwa mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Izo nsengero zirimo ebyiri z’Itorero rya ADEPR zirimo urw’i Kamembe n’urwo mu Gashonga, Kiliziya Cathedral ya Cyangugu n’Umusigiti wa Kamembe.

Mu byo insengero zafunguye zasabwe mu kwirinda Coronavirus harimo guhana intera mu nsengero hagasengeramo abantu batarenze 30 ku ijana y’abari bahasanzwe, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa umuti wabugenewe no kwambara agapfukamunwa.

Umwe mu bakirisitu muri ADEPR yavuze ko yishimiye ko bagiye kongera gusenga ariko banubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Ngendahimana Elia yagize ati “Ni umunezero kuko ahera h’Imana hongeye gufungura imiryango tukongera kuyihimbaza. Ni ngombwa ko twese tubera amaso Leta natwe ariko tugafasha ubuzima bwacu kugira ngo ibintu birusheho kuba byiza twirinda iki cyorezo.”

Nyuma y’igihe Akarere ka Rusizi kari mu kato kubera ubwandu bwahagaragaye, Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 10 Nzeri 2020 yafashe ingamba zirimo iyo gukomorera ingendo zo kujya no kuva mu Karere ka Rusizi mu modoka bwite (Private transport).

Abantu babanza gukaraba intoki neza mbere yo kwinjira mu rusengero
Aho abantu bagomba kwicara hashyirwaho ibimenyetso bibigaragaza
Urusengero rwa ADEPR, Paruwasi ya Kamembe ruri mu zemerewe gufungura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .