00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Insengero zahawe icyizere cyo gukomorerwa mu minsi 15 iri imbere

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 17 June 2020 saa 08:33
Yasuwe :

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa Kabiri tariki 16 Kamena 2020, yahaye icyizere insengero cyo kongera gufungura mu minsi 15 iri imbere, nyuma y’amezi atatu zidasengerwamo kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Umwanzuro w’inama y’abaminisitiri uvuga ko “Insengero zizakomeza gufunga, abanyamadini barashishikarizwa gukomeza gushyiraho ingamba zo gukumira no kwirinda Covid-19, mu rwego rwo kwitegura kuba insengero zafungurwa mu minsi 15 iri imbere hashingiwe ku bizava mu isesengura ry’ubuzima”.

Ni umwanzuro ufashwe nyuma y’uko mu cyumweru gishize Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda, RIC, ryandikiye Urwego rw’Imiyoborere (RGB), ryerekana zimwe mu ngamba ryiteguye kubahiriza hirindwa icyorezo cya Coronavirus, mu gihe leta yaba ibakomoreye bagakomeza ibikorwa byo gusenga.

Tariki 28 Gicurasi uyu mwaka, iri huriro ryandikiye Minisitiri w’Intebe risaba ko amateraniro yo gusenga n’ibindi bikorwa by’imiryango ishingiye ku myemerere byakoroherezwa kugira ngo nabyo bitangire gukora.

Tariki 5 Kamena uyu mwaka, habaye inama yahuje abahagariye guverinoma n’ubuyobozi bwa RIC, yari iyobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase. Iyo nama yari igamije kungurana ibitekerezo ku byifuzo bya RIC bijyanye n’ibikorwa byo gusenga muri iki gihe cya Coronavirus.

RIC yasabwe gutegura no kwerekana ingamba zigaragaza uko biteguye kwirinda Coronavirus mu nsengero, kiliziya n’imisigiti, kugira ngo zisuzumwe n’inzego za leta.

Ingamba abanyamadini bagaragaje mu kwirinda Coronavirus

Ubuyobozi bwa RIC bwandikiye RGB buyimenyesha ingamba bwatekereje zirimo gusukura inyubako zisengerwamo nka Kiliziya, urusengero cyangwa umusigiti mbere na nyuma yo guteraniramo, hakoreshejwe isabune n’amazi meza.

Hari kandi gushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki, kandagira ukarabe cyangwa hand sanitizer, kugura utumashini dupima umuriro kandi abantu bagapimwa mbere yo kwinjira mu nyubako basengeramo, kwicaza mu rusengero basiga nibura metero imwe hagati y’umuntu n’undi, no kwambara udupfukamunwa mu bihe by’amateraniro.

Hari kandi gushyiraho abashinzwe gusukura ubwiherero n’abashinzwe gufasha abantu kubukoresha muri gahunda yo kubahiriza umuco wo gukaraba mbere na nyuma yo kubujyamo no kumenyesha imiryango igize RIC amabwiriza ajyanye na COVD-19 agomba gukurikizwa n’imiryango ishingiye ku myemerere.

Hari kandi ko iteraniro rimwe ritagomba kurenza amasaha abiri, ahasengerwa hakaba ari ahari hasanzwe habera amateraniro kandi hujuje ibisabwa. Harimo no guteganya nibura isaha hagati y’amateraniro abera mu cyumba kimwe kugira ngo haboneke umwanya wo gusukura.

Inyandiko ikomeza igira iti “Muri ibi bihe haba hasukuwe amateraniro amwe gusa, (ayo ku cyumweru ku aba-porotesitanti, abagatolika, abarokore). Ku wa Gatandatu ku Badivantisite b’umunsi wa karindwi, no ku wa Gatanu ku Bayisilamu. Andi materaniro yazatekerezwaho nyuma hashingiwe ku buryo abayoboke bagenda bubahiriza amabwiriza yo kwirinda coronavirus n’uko icyorezo kizagenda gishira mu gihugu.”

RIC ivuga ko usoma misa n’undi wese uyoboye gahunda, yakwemererwa kutambara agapfukamunwa mu gihe ahagaze imbere kandi hakubahirizwa nibura intera ya metero ebyiri.

Hari kandi ko buri rusengero rugabanya umubare w’abantu bayobora indirimbo hubahirizwa intera ninini nibura metero ebyiri mu gihe baririmba, gusuhuzanya abantu bahana amaboko no guhobera bikaba bibujijwe, gusangira cyangwa gukoresha mikoro rusange na byo ntibibe byemewe.

"Guhazwa byakorwa hakoreshejwe kwakira mu biganza, uhaza n’uhazwa bambaye udupfukamunwa kandi hagati yabo hari intera ya metero imwe. Hari no gukomeza kwita ku ntera ya metero imwe abantu bajya gufata ukarisitiya”.

Mu byo amadini yagaragaje, harimo ko “amateraniro ya nijoro, ibiterane binini by’ivugabutumwa ntibyemewe, gusengera mu byumba by’amasengesho rusange ntibyemewe, amateraniro y’abana ntiyemewe, amateraniro yo mu matorero-remezo ntiyemewe n’ibikorwa byo gusengera abantu barambikwaho ibiganza.”

RIC Kandi yabwiye RGB ko byaba bibujijwe guhanahana ibikoresho, urugero gufata ibitabo by’indirimbo, Korowani na Bibiliya.

Mu rwego rwo kwirinda guhanahana icyibo cyangwa igiseke cy’amaturo, RIC ivuga ko hagomba gushishikarizwa abayoboke guturira kuri Mobile Money, Money Transfer, Bank Transfer no gushyiraho ibiseke bitazengeruka mu bantu.

Bavuga ko mu gihe cyo gushyingura umurikistu witabye Imana, byakorwa hubahirizwa amabwiriza rusange ya leta, isakaramentu ryo gushyingirwa mu rusengero ntirigomba kurenza abantu 50.

Kuri iyi ngingo ariko inama y’abaminisitiri yemeje ko ‘Imihango yo gushyingirwa mu nsengero iremewe ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu izatanga amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo’.

RIC yagaragaje ko abashyingirwa n’ababaherekeje bagomba ngo gukurikiza amabwiriza yose, bashishikarizwa kandi ntibakore ibirori nyuma yo gushyingirwa. Batisimu ku bizera ba Gatolika yajya ikorwa uyihabwa n’uyitanga bambaye udupfukamunwa kandi igakorwa muri misa y’abantu bake hanubahirizwa intera ikwiye.

Mu gihe ibi bikorwa kandi byasubukurwa, abanyamadini bemeye ko umubatizo ku baporotestanti, abarokore n’abadivantisite b’umunsi wa karindwi kuko bo bashyirwa mu mazi menshi muri rusange, waba uhagaritswe.

RIC ivuga ko Abayisilamu basabwa buri muntu kujya gusari yitwaje umukeka we muto wo gusengeraho, kugenda yitwaje ibikoresho byo gutawaza, gukoresha korowani yo muri telefoni no kudakora muri korowani cyangwa ibindi bitabo biri mu musigiti.

Ibinezaneza ku bayoboke b’amadini

Abayoboke b’amadini bari bamaze amezi atatu batagera mu nsengero, bavuga ko bizeye ko isesengura ry’inzego z’ubuzima nta kabuza rizabemerera gusubira mu nzu z’Imana kuko ingamba abanyamadini bafashe zisobanutse.

Kayitare Jean Claude wo muri Paruwasi Gatolika ya Rutonde muri Arkidiyosezi ya Kigali, yavuze ko nubwo misa zakomeje binyuze kuri radiyo na televiziyo, yishimiye kuba insengero zigiye kongera gufungura.

Ati “Hari abantu usanga gusengera mu rugo bibagora kubera ibibarangaza. Kuba insengero zishobora kongera gufungurwa turabyishimiye cyane kandi turabishimira Imana”.

Bazambanza Enock wo mu itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa karindwi, avuga ko mu materaniro hari inyigisho nyinshi bigira hamwe ariko kuba yari wenyine bitamushobokeraga.

Ati “Dufatanya kwiga ijambo ry’Imana, tugasengera hamwe nk’umuryango wayo. Ni ibinezaneza byinshi kuba Imana ikoze ibitangaza tukaba tugiye gusubira mu nzu yayo”.

Inzego z'ubuzima zigiye gukora isesengura rishobora gutuma insengero zongera gufungura mu minsi 15 iri imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .