00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishuri rya muzika, amategeko mashya no kuringaniza imishahara-Pst Ndayizeye ku cyerekezo gishya cya ADEPR

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 3 November 2020 saa 07:15
Yasuwe :

Iminsi 27 irashize ADEPR iri mu biganza bya Pasiteri Ndayizeye Isaïe! We na bagenzi be bahawe kuyobora iri torero mu nzibacyuho y’amezi 12 ashobora kongerwa.

Tariki ya 2 Ukwakira 2020, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakuyeho inzego z’ubuyobozi za ADEPR zirimo Inteko rusange, Inama y’Ubuyobozi, Komite Nyobozi (Biro) na Komite Nkemurampaka, nyuma y’ibibazo byari bimaze iminsi birivugwamo.

Ni icyemezo cyafashwe mu guhosha umwiryane wari mu buyobozi bukuru bwa ADEPR ku ngoma ya Rev. Karuranga Ephrem na Rev. Karangwa John n’inzego zitandukanye.

Ku wa 8 Ukwakira 2020, nibwo ADEPR yari imaze iminsi igurumanamo ibibazo yaragijwe abayobozi bashya bahabwa inshingano zo kuyikuraho igitutsi no kuyiha icyerekezo kizima.

Komite y’Inzibacyuho yashyizweho yahawe Pasiteri Ndayizeye Isaïe nk’umuyobozi, yungirijwe na Pasiteri Rutagarama Eugène; Umuyobozi Nshingwabikorwa ni Pasiteri Budigiri Herman; Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga ni Umuhoza Aurélie mu gihe Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi ari Gatesi Vestine.

Bahawe inshingano zirimo kuvugurura imiyoborere, amategeko, inzego z’imiyoborere n’inzego z’imirimo ndetse n’imikorere n’imikoranire muri ADEPR no gushyiraho uburyo buhamye kandi butanga umuti urambye wo kubaka ADEPR. Banasabwe gukoresha igenzura ry’imikorere, abakozi n’umutungo bya ADEPR kugira ngo rifashe muri ayo mavugurura no kwemeza no gushyira mu bikorwa amavugurura muri ADEPR.

Mu minsi ya mbere, ubuyobozi bushya bwa ADEPR bwabanje gusuzuma imiterere y’ibibazo by’ingutu biri mu itorero, uko byakemurwa n’uruhare rw’abakirisitu mu kurisubiza ku murongo.

Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, mu kiganiro cyihariye na IGIHE yagarutse ku cyerekezo gishya bifuza guha itorero n’uko rihagaze nyuma y’ibihe bikomeye banyuzemo mu bihe byashize byanatumye abari bariyoboye bakurwaho.

Mu byibanze harimo kuvugurura amategeko, gutekereza ku ishyirwaho ry’ishuri rya muzika rigamije gutyaza ubumenyi bw’abanyamuziki muri ADEPR no gusesengura ibitekerezo by’abanyetorero birimo n’ibijyanye no kuringaniza imishahara.

Ikibazo ku kuringaniza imishahara kiri mu bigaragazwa cyane n’abashumba mu itorero aho usanga pasiteri umwe ahembwa ibihumbi 300 Frw muri Kigali, mugenzi we bari ku rwego rumwe mu cyaro agahabwa nka 50 000 Frw.

Umuvugizi w’Inzibacyuho wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ku cyerekezo gishya bifuza kuganishamo itorero

IGIHE: Ukibwirwa na RGB ko watekerejweho ngo uyobore ADEPR wabyakiriye ute?

Pst Ndayizeye: Si ikintu cyari cyoroshye kubera impamvu eshatu. Iya mbere ni uko itorero ryari mu bibazo. Narebaga kujya muri izo nshingano ari ikintu kitoroshye, kizasaba imirimo myinshi. Narasengaga nsaba ko Imana yaduha umuntu wayobora itorero muri iki gihe kigoye, hari n’abo natekerezaga. Nagize igihe gihagije cyo gusenga, gusa sinisengeye kuko sinitekerezaga.

Nabonaga hari ibibazo kandi nta muntu wifuza guhita avuga ngo reka njyeyo, ni Yesu gusa ugira uwo mutima. Uba wumva habanza abandi rimwe na rimwe.

Numvaga mfite akazi keza, nkunze kandi nishimiye. Nayoboraga Umuryango Mpuzamahanga witwa Hope International.

Bakibimbwira sinabyishimiye cyane. Nyuma yo kubiganira n’umuryango no kubisengera numvise Yesu anyemeje kubikora. Ikindi numvaga kugiririrwa icyizere n’igihugu ngo mfashe muri uyu murimo, mu itorero nkunda ari ibintu byo kwishimira.

IGIHE: Abarokore benshi batera intambwe bakavuga ko ‘Imana yavuze’. Hari isezerano wari ufite ko uzicara ku ntebe y’Umuvugizi wa ADEPR?

Pst Ndayizeye: Isezerano rikuru ni umuhagamaro wo gukorera Imana, nakoreye Imana mu byiciro bitandukanye. Sinigeze nshaka kuba umuvugizi, numvaga nakora ibindi. Mu buryo butandukanye Imana yarabimpishuriraga ariko nkumva ni ibintu bizaba kera kuko numvaga nabanza kuba umusaza hanyuma nkinjira mu mirimo y’itorero.

IGIHE: Nk’uwari uzi ibibazo biri muri ADEPR, hari icyo wasabye RGB mbere yo kwemera inshingano?

Pst Ndayizeye: Iyo watangiye gushyiraho ubusabe mu murimo w’Imana uba utakiri umuhamagaro wawe. Icyari gikomeye ni ukumva uburemere bwabyo, icyo bivuze ku itorero, igihugu n’Ubwami bw’Imana. Icyo bivuze nicyo kiremereye kandi kiguha imbaraga zo kuvuga ‘Yego’.

IGIHE: Ibyumweru bisaga bitatu birashize muri ku buyobozi, ni iki mwahaye umwihariko mu minsi ya mbere?

Pst Ndayizeye: Icya mbere cyari ukubanza kumva neza icyo tugiye gukora n’inshingano dufite njye na bagenzi banjye kandi twishimira ko twabisobanukiwe.

Icya kabiri ni ugusobanukirwa uko kizakorwa kandi nabyo twarabitangiye. Icya gatatu ni ukureba nubwo turi mu Nzibacyuho tugomba no kureba imibereho y’itorero tukita ku buzima bwa buri munsi bw’itorero.

Twabonye mu byo dukeneye harimo no gusenga. Hari abashumba twatangiye guhura kandi mu byo duhaye agaciro, gusenga ni iby’ibanze.

Twatangiye gusesengura amategeko asanzwe, inzego zari ziriho uko zikora n’inshingano zazo, twatangiye kwakira ibitekerezo by’abafite ibyo babona byahinduka ndetse turateganya no gukora igenzura rizadufasha kumenya neza uko ibintu bimeze.

IGIHE: Mu myaka ine ishize, ibibazo itorero ryagize birimo n’ibyakuruwe na Dove Hotel, ubu umwenda usigaye kwishyurwa ungana gute?

Pst Ndayizeye: Hari abavuze ko Dove Hotel yagurishijwe ariko sibyo, ni iya ADEPR kandi irakora neza. Umwenda urishyurwa ariko nta kibazo cy’umwihariko ifite, nta kibazo abakirisitu bakwiye kugira. Tuzakomeza gufatanya kugira ngo ibe iy’itorero umwenda wose numara kwishyurwa. Nta biganiro byigeze bibaho byo guha hotel abikorera ngo abe aribo bayicunga.

IGIHE: Murateganya gukora iki mu gushyiraho inzego no kwirinda ko zigongana nkuko byagenze nk’aho wasangaga Komite Nyobozi yinjira mu mikorere y’Inama y’Ubuyobozi (CA)?

Pst Ndayizeye: Ibyo byose birimo kugongana turi kubisesengura. Ibyo twifuza ni ibintu bizaba birimo imiyoborere iboneye. Byose birashingira mu mavugurura turi gukora, ubu turi kumva abantu, dusesengura ibitekerezo byabo. Uko ikintu kizajya kigera mu mwanya wacyo tuzajya tugikora, tugitangarize abayoboke. Iyo uvugurura ibintu hari abantu benshi wifashisha, kuko ari umurimo wagutse hanyuma Komite ikabihuza byose.

IGIHE: Mugiye ku buyobozi mu gihe kigoye aho ubukungu bwahungabanye, mutekereza iki ku kuringaniza imishahara y’abakozi ba ADEPR cyane ko byakunze kugarukwaho kuva hambere?

Pst Ndayizeye: Iyo uvuze imikorere harimo ibintu byose, abayobozi b’imidugudu, abashumba n’abakirisitu turahura na bo, turaganira tukabumva. Ibikubiyemo ibitekerezo byabo byadufasha tuzabirebaho ibikwiye byadufasha, tubihe umwanya. Muri rwa rugendo ibyo byose bizatekerezwaho muri ya mavugurura.

IGIHE: ADEPR ihagaze he mu kuba abahanzi n’amakorali yayo yagenderanira n’ayo mu yandi matorero?

Pst Ndayizeye: Ni amabwiriza yariho, ubu ayo tuzajya duhindura tuzajya tuyatangaza. Ayo tutarahindura, turacyakora isesengura ryayo. Dushyigikiye ivugabutumwa no kuba abantu bakomeza kuvuga ubutumwa bwiza.

IGIHE: Hari abavugabutumwa bashyizwe hanze y’itorero nka Mukeshimana Emeritha [Mama Charlène] na Riziki Chantal ndetse na Pasiteri Zigirinshuti Michel wahagaritswe kubera ubutumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga. Ni iki mutekereza ku ivugabutumwa ryifashishije murandasi?

Pst Ndayizeye: Kimwe mu bikenewe gushyirwamo imbaraga ni ugukoresha ikoranabuhanga, bitari mu ivugabutumwa gusa ahubwo no mu buzima busanzwe.

Hari igihe usanga umuntu atahaniwe ko yakoresheje ikoranabuhanga, ni ibintu byo kuganiraho, urumva muri rwa rugendo nubwo dukeneye gukora amavugurura tuzagenda tubirebaho.

Niba ari abantu barenganye, bahagaritswe, tuzabishakira umwanya. Kuri ubu icyo dushyize imbere ni ukureba ibikeneye guhinduka. Ubusanzwe abafite ibibazo hari inzego bazinyuzamo kandi dufite abapasiteri bafite umutima wo gufasha abakirisitu.

IGIHE: Ni ikihe cyerekezo mushaka guha umuziki muri ADEPR cyane ko wabaye umuririmbyi, ukanahimba indirimbo zitandukanye.

Pst Ndayizeye: Umurimo w’uburirimbyi ni mwiza. Ivugabutumwa ryo mu ndirimbo rikwiye kwitabwaho, rigahabwa umwanya. Ikibazo cyariho mbere ni uko wasangaga kubona ishuri wabyigiramo bigoye.

Niba Itorero rimaze imyaka isaga 80, abantu baririmba banacuranga, kandi wareba amashuri yigisha ibya muzika, atangiye kuboneka ntaramara imyaka icumi. Byatumaga ababikora bishakishiriza byo kwirwanaho bitari iby’umwuga.

Aho dukwiye kugana ni ukwibaza ibyo tuzakora muri Komite y’Inzibacyuho, kuko mu nshingano dufite ni ugutekerereza itorero mu gihe kirambye. Muri byo ni ugutekereza uburyo hajyaho amashuri [ya muzika], uko dutekereza kwigisha abavugabutumwa n’abapasiteri bigisha ijambo ry’Imana, dukeneye no gutekereza buryo ki abaririmbyi, abakora mu gutunganya amajwi n’abacuranzi bigishwa.

Hari igihe wumva amajwi aryana mu matwi ariko ugasanga ntiwarenganya ababikora kuko na bo ni ukwishakiriza, ntibabonye uburyo babyiga neza. Aho Isi igana ni uko ibintu byose bikorwa bya kinyamwuga.

IGIHE: Ni iki muteganyiriza ishuri rya FATEK ryigisha Tewolojiya riheruka guhagarikwa kubera kutuzuza ibisabwa?

Pst Ndayizeye: Dukeneye kureba ko hariho uburyo buboneye abakora umurimo w’ivugabutumwa, abigisha, abakora imirimo ya kiyobozi, niba bigishwa ibyo bakora. Turi mu gihugu cyiza, gishaka ko ibintu bikorwa neza. Hari ibigenderwaho n’ibirebwaho ngo ikintu cyemerwe. Mu byo twumva tuzakora ni ukureba uko habaho ayo mashuri yigisha mu nzego zitandukanye. Yaba FATEK n’ubundi buryo ni kimwe mu byo tuzarebaho ku buryo haboneka amashuri abikora mu buryo bwemewe.

IGIHE: Bishop Sibomana Jean na Bishop Rwagasana Tom [ku ngoma ya Rev Karuranga] basabye gusubizwa inshingano. Ni iki batekerezwaho?

Pst Ndayizeye: Urubanza rwabo ruracyakomeje, dutegereje kureba ikizavamo. N’ibindi bitandukanye abantu bazagenda babiganira. Ibijyanye no gusubiza inshingano, hari inzira binyuramo kandi aho ni ho hareberwa niba koko bikwiye. Tugeze kuri uwo mwanzuro twabitangaza. Ibijyanye no kwamburwa inshingano, umuntu akumva yarenganye hari aho binyura.

IGIHE: Ni ikihe cyizere muha abanyetorero bamaze igihe bumva intambara z’urudaca muri ADEPR ko ibintu bigeye gusubira ku murongo?

Pst Ndayizeye: Turashimira Imana kuko abantu bakomeza gukizwa, bubaka insengero n’ibindi bikorwa.

Ibitaragenze neza mu buyobozi, icyo tubwira abantu ni uko imbere tubona hari impinduka nziza zijyanye n’amavugurura n’ibikwiye guhinduka mu mategeko. Hari igihe usanga iyo mikorere ishingiye ku buryo amategeko n’inzego byubatse. Turumva bijyanye n’isesengura tuzakora, twifuza ko muri izo mpinduka zizafasha itorero mu mikorere y’inzego z’ubuyobozi hirindwa kugongana n’inzego.

ADEPR ni itorero rimaze imyaka isaga 80 rikorera ku butaka bw’u Rwanda, aho yageze mu 1940. Rifite insengero 3280 mu gihugu hose, rifite abadiyakoni 82 000, korali 6318, abahanzi 200, imiryango 41 y’abanyeshuri biga muri za kaminuza, abavugabutumwa 2460 ndetse n’abapasiteri 1240.

Pasiteri Ndayizeye Isaïe usanzwe ari umushumba muri ADEPR Ntora English Church, yatangaje ko atigeze asengera kuba umuvugizi ahubwo hari abandi yerekaga Imana kuko we ‘atitekerezagaho’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .