00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jenoside yakorewe Abatutsi: Bamwe mu bihayimana n’abanyamadini bijanditse mu bwicanyi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 April 2020 saa 09:43
Yasuwe :

Ubusanzwe mu mibereho y’Abanyarwanda bagirira icyizere abanyamadini ku buryo usanga babafata nk’ababyeyi ba bose. Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari aho yahinyuje iyi myumvire kuko hari abapadiri, ababikira, ba Pasiteri n’abandi bahungiweho n’intama zabo bakazibera ibirura bakazica.

Uruhare rw’abanyamadini muri Jenoside, rugarukwaho kenshi yaba mu gutera ingabo mu bitugu ubutegetsi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa umugambi mubisha wo kurimbura Abatutsi, kwigira ntibindeba ku kibazo cy’imibanire y’Abanyarwanda n’ivangura n’ibindi.

Insengero na kiliziya zitandukanye zasengerwagamo Imana zahinduwe aho kwicira Abatutsi kandi bamwe mu banyamadini babigiramo uruhare runini nubwo hari n’abandi bagerageje kurwana ku babahungiyeho ndetse bakicanwa na bo.

Ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko i Vatican, Papa Francis, yemeye ko hari abapadiri n’ababikira batezutse ku muhamagaro wabo.

Papa yavuze ko “Hari abapadiri n’ababikira barenzwe n’urwango, bigatuma batezuka ku muhamagaro w’ivugabutumwa barimo.”

Muri iyi nkuru turagaruka kuri bamwe mu bihayimana n’abanyamadini bahamijwe n’inkiko icyaha cya Jenoside, yaba Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), inkiko zo mu bindi bihugu nk’u Bubiligi n’Inkiko Gacaca.

-Ababikira b’i Sovu

Umubikira witwa Sr. Gerturde Consolata Mukangango wayoboraga Ikigo cy’Ababikira cya Sovu muri Diyosezi ya Butare na mugenzi we Sr. Julienne Mukabutera Kizito, bakoranaga, bahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bari barahungiye i Sovu mu yahoze ari Komini Huye.

Aba babikira bahamwe n’ibyaha byo kwica Abatutsi bari bahungiye mu Kigo cya Sovu n’abatwikiwe ku ivuriro riri hafi y’icyo kigo batwikishijwe lisansi ku itariki 6 Gicurasi 1994.

Urubanza rwa Sr. Mukangango na Sr. Julienne Mukabutera ni rwo rwabaye urwa mbere ku rwego mpuzamahanga kuregwamo abihayimana b’igitsina gore. Rwabereye i Bruxelles mu Bubiligi, aho Sr Mukangango yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 naho mugenzi akatirwa icy’imyaka 12. Aba bombi barafunguwe basubiye mu bigo by’ababikira mu Bubiligi.

-Padiri Denys Sekamana

Padiri Denys Sekamana wo muri Diyosezi ya Butare, yahamijwe ibyaha bya Jenoside akatirwa igifungo cy’imyaka 15, ubu yarayirangije asubira muri Diyosezi ya Butare.

Padiri Denys Sekamana yahamwe n’icyaha cya Jenoside inshuro ebyiri mu nzego ebyiri zitandukanye; inshuro ya mbere yarezwe ko yabaga kuri bariyeri y’imbere y’ikigo cya ICA (Institut Catéchétique Africain) yayoboraga muri Jenoside, afite imbunda, yambaye n’imyenda ya gisirikare, bica abantu areba.

Yaciriwe urubanza mu Rukiko rwa Huye, akatirwa imyaka ine ngo basanga ihwanye n’iyo yari amazemo, arafungurwa. Yongeye kuburanishwa na Gacaca yo ku i Taba, akatirwa imyaka 15, arafungwa afungurwa atarayirangiza.

-Padiri Rukundo Emmanuel

Padiri Emmanuel Rukundo wari ‘Aumônier Militaire’ kuva mu 1993 ndetse mu ngabo za leta yari yarahawe ipeti rya Kapiteni ndetse akaba n’Umuyobozi wa Seminari Ntoya ya Kabgayi. Mu 2009 yahamijwe ibyaha bya Jenoside mu Rukiko rwa Arusha akatirwa gufungwa imyaka 25.

Mu 2001, Padiri Rukundo yatawe muri yombi mu Busuwisi biturutse ku mpapuro zo kumuta muri yombi zari zarasohowe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR). Yahise yoherezwa i Arusha muri Tanzania ngo aburanishwe n’urwo rukiko.

Urukiko rwamuhamije ibyaha bya Jenoside birimo kwicwa no kuburirwa irengero kw’Abatutsi bari bahungiye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Saint Joseph ruri i Kabgayi no muri Seminari ntoya ya Kabgayi.

Padiri Rukundo ashinjwa kwica abantu benshi barimo abapadiri bagenzi be ari bo; Padiri Niyonshuti Célestin, Padiri Tharcisse, Padiri Musonera Callixte na Padiri Martin.

Ashinjwa n’uruhare mu iyicwa ry’abandi benshi barimo n’ababikira b’Abernardine babaga mu kigo cyabo mu Murenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Yashinjwe kandi no kuba yarafashe umugore muto w’Umututsi wari wahunze, akamusambanyiriza mu cyumba cye muri Seminari y’i Kabgayi. Mu Ukuboza 2016, Padiri Rukundo yarekuwe n’umucamanza Théodore Meron.

-Padiri Joseph Ndagijimana

Padiri Ndagijimana yahoze ari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Byimana mu 1994, nawe yahamijwe ibyaha bya jenoside nyuma yo kwicisha Abatutsi bari bahungiye muri Paruwasi yayoboraga, barimo na mugenzi we Padiri Mbuguje Alphonse.

Mu 2008 yakatiwe gufungwa burundu n’Urukiko Gacaca nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, ubu ari muri gereza ya Mpanga.

-Padiri Edouard Ntuliye

Padiri Edouard Ntuliye uzwi nka Simba, wayoboraga Seminari nto ya Nyundo, afungiye muri Gereza ya Rubavu aho yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya jenoside.

Mu buhamya Iryamukuru Felicité yashyize mu gitabo yise ‘L ‘ouragan a frappé Nyundo’ (Amahindu yashegeshe Nyundo), avuga ko yahuye na Padiri Ntuliye afite umuhoro, akanibuka uburyo yishe akanicisha abatutsi.

-Padiri Athanase Seromba

Seromba yari Padiri Mukuru wa Paruwasi Nyange, ubu ni mu Karere ka Ngororero.

Amateka agaragaza inzira ndende Abatutsi banyuzemo bahungira muri Kiliziya ya Nyange, bizeye umutekano ariko ku cyemezo cya Padiri Seromba Athanase, hakoreshejwe imashini ikora imihanda “Caterpillar” Kiliziya yarasenywe abari bayihungiyemo bose baricwa.

Burugumesitiri wa Komini Kivumu n’abapolisi bayo bakusanyije impunzi zivuye mu masegiteri ayigize babajyana kuri Paruwasi ya Nyange, bagezeyo Padiri Athanase Seromba yababajije amakuru yerekeranye n’impunzi zitari zahagera, maze yandika amazina y’impunzi zaburaga, lisiti yazo ayishyikiriza Burugumesitiri Grégoire Ndahimana kugira ngo zishakishwe zizanwe kuri Paruwasi, zimaze kuba nyinshi hategurwa umugambi wo kubicira mu kiliziya.

Ku wa 13 Ukuboza 2006, Urukiko rwa TPIR rwahamije Padiri Seromba ibyaha bya Jenoside birimo ubwicanyi n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, rumukatira igifungo cy’imyaka 15.

Ubushinjacyaha byajuririye iki gihano maze Seromba atsindwa urwo rubanza mu 2008. Yakatiwe igifungo cya burundu, ubu akaba arimo kukirangiriza muri Benin.

-Musenyeri Samuel Musabyimana

Musenyeri Musabyimana Samuel yari Umushumba wa Diyosezi y’Abangilikani ya Shyogwe mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama. Yafashwe ku wa 26 Mata 2001, muri Kenya yoherezwa muri TPIR.

Yashinjwaga ibyaha bine birimo Jenoside, ubugambanyi bwo gukora Jenoside, kugira uruhare muri Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Musenyeri Musabyimana yahakanaga ibyaha byose yaregwaga. Yapfuye ku wa 24 Mutarama 2003 mbere y’uko urubanza rwe rutangira mu mizi.

Urukiko Gacaca rwa Shyogwe rukaba rwaramukatiye gufungwa burundu y’umwihariko.

Abandi bagarukwaho mu kugira uruhare muri Jenoside bo mu Itorero Angilikani ni Jonathan Ruhumuliza na Musenyeri Nshamihigo Augustin.

-Musenyeri Ruhumuriza Aron

Abatutsi bari hagati 150-200 baturutse mu bice bitandukanye bari bahungiye mu rusengero rw’Itorero Méthodiste Libre mu Rwanda i Gikondo mu Karere ka Kicukiro, ntibahwema kuvuga uburyo Musenyeri Ruhumuriza Aron, wariyoboraga yahamagaje Interahamwe zo kubica.

Interahamwe zimaze kwica Abatutsi bari bahungiye muri urwo rusengero, uyu musenyeri ngo yahise azana abantu baterura imirambo vuba vuba bayirunda mu cyobo cyari cyaracukuwe mu ntanzi z’uru rusengero.

-Pasiteri Jean Uwinkindi

Mu 2015 Pasiteri Jean Uwinkindi yahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akatirwa gufungwa burundu.

Uwinkindi wahoze ari Umushumba mu Itorero rya ADEPR mu yahoze ari Komini Kanzenze muri Perefegitura ya Kigali Ngari. Urukiko rwamuhamije ibyaha birimo kuyobora ibitero simusiga byahitanye Abatutsi benshi ndetse no kujya kuri bariyeri zabaga zigamije kurobanura abatutsi bari bwicwe, ibyaha yahamijwe ko yabikoranye ubugome bukomeye.

Yitabiriye kandi inama nyinshi zanogerezwagamo imigambi yo kurimbura Abatutsi, bigize icyaha cyo kurimbura nk’icyaha cya Jenoside.

Mu bandi hari nka Padiri Ntimugura Laurent wafunguwe arangije muri gereza igihano cy’imyaka 20, Padiri Ngirinshuti Tadeyo wafungiwe muri Gereza ya Cyangugu imyaka itanu aregwa ibyaha birebana na Jenoside na Padiri Mategeko Aimé ufungiwe i Mpanga.

Hari kandi Padiri Munyeshyaka Wenceslas, wahoze ayobora Paruwasi yitiriwe Umuryango Mutagatifu ‘Sainte Famille’ ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri Kanama 2015 nibwo ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwahagaritse gukurikirana Padiri Munyeshyaka buvuga ko nta bimenyetso bifatika bimushinja.

Amadini afite inenge

Perezida Kagame aherutse kuvuga ko bitumvikana uko insengero zabaye aho kwicira abantu ndetse abanyamadini bakaba aba mbere mu kwerekana abicwa.

Yagize ati " Sindasobanukirwa kumva abantu bahagararaga imbere y’abandi, bakabigisha inyigisho z’Imana n’ibikorwa; insengero zikabaho, barangiza izo nsengero zikaba izo kwiciramo abantu. Abahagararaga imbere y’abantu akaba aribo bagenda batunga agatoki abagomba kwicwa.’’

Yakomeje avuga ko ‘‘Iyo ni inenge izahora idukurikirana ku buryo nk’u Rwanda tugomba gukora ibidasanzwe mu guhangana n’iki kintu kidasanzwe cyatubayeho. Dufite akazi gakomeye ko kwihanaguraho iyo nenge itagira aho igarukira.’’

Mu 2017 Papa Francis yemeye ko Kiliziya nk’urwego hari aho yateshutse ikagira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi no mu bihayimana harimo abantu bakoze Jenoside.

Ni nyuma y’uko umwaka wari wabanje ADEPR yasabye imbabazi mu izina ry’itorero ku ruhare abayobozi baryo bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Zimwe muri Kiliziya ziciwemo Abatutsi zahinduwe inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi ni iya Nyamata
Padiri Seromba Athanase wasenyeyeho Abatutsi Kiliziya akoresheje imashini ya Caterpillar

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .