00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yateguye misa yo gusabira Papa Benedigito XVI

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 3 January 2023 saa 02:58
Yasuwe :

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yateguye igitambo cya Misa yo gusabira uwahoze ari Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Benedigito XVI, uheruka kwitaba Imana ku myaka 95.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Antoine Cardinal Kambanda, Kiliziya Gatolika yavuze ko misa yo gusabira Papa Benedigito XVI iteganyijwe ku wa Kane tariki ya 5 Mutarama 2022, kuri Paruwasi ya Regina Pacis i Remera.

Rikomeza riti "Mu rwego rwo kwifatanya na Kiliziya y’Isi yose, mu gusabira no guherekeza Nyirubutungane Papa Benedigito XVI wari mu kiruhuko cy’izabukuru witabye Imana, tubatumiye mu gitambo cya misa kizaturirwa muri Kiliziya ya paruwasi Regina Pacis/Remera.”

Iyi misa biteganyijwe ko izatangira saa yine za mu Gitondo.

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gotolika mu Rwanda kandi bwakomeje busaba ko muri buri Diyosezi haturwa igitambo cya misa cyo gusabira Papa Benedigito XVI, ndetse hagategurwa igitabo abakirisitu basinyamo aho bishoboka.

Buti "Icyo gitabo kizoherezwa mu biro by’intumwa ya Papa mu Rwanda kugira ngo bazacyohereze i Roma."

Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Cardinal Kambanda yagaragaje ko Papa Benedigito XVI yaranzwe no kwicisha bugufi kandi ko yari umuhanga, akemeza ko yasigiye umurage ukomeye kiliziya wo gukora iyogezabutumwa ryegereye abakirisitu binyuze mu miryangoremezo.

Ubusanzwe yitwa Joseph Aloisius Ratzinger. Yavukiye Marktl mu Budage ku wa 16 Mata 1927, aza kuba umupadiri mu 1951 hanyuma agirwa umu-cardinal mu 1977.

Ni umwe mu batarakozwaga ibijyanye n’impinduka muri Kiliziya Gatolika cyane cyane ibyo gushyingira abaryamana bahuje ibitsina, kwemerera abihayimana gushaka abagore, kwemerera abagore kuba abapadiri n’ibindi.

Papa Benedigito yabaye papa wa mbere wasabye imbabazi ku marorerwa nk’aya yabaye mu bice bitandukanye by’Isi, ndetse yiyemeza kuzahura n’abagizweho ingaruka n’ibyo bikorwa byo gusambanywa byakorwaga n’abapadiri.

Mbere y’uko ashyingurwa, ibihumbi by’abakirisitu baturutse imihanda y’Isi berekeje i Roma kuri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero, gusezera Papa Benedigito XVI ndetse no kumusabira ku Mana, bikazasozwa ku wa 4 Mutarama 2023.

Papa Benedigito XVI yitabye Imana ku wa 31 Ukuboza 2022
Umubiri wa Benedigito XVI ukomeje gusezerwaho bwa nyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .