00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuva mu butayu ugana i Kanani: Uko ADEPR yavuye ibuzimu ijya ibuntu

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 5 September 2021 saa 06:47
Yasuwe :

Abisiraheli ubwo bari mu gihugu cy’uburetwa cya Egiputa batakiye Uwiteka na we arabumva, abakiza amaboko ya Farawo wabatwazaga igitugu.

Mu rugendo ruva mu Egiputa, Abisiraheli banyuze mu bikomeye byinshi, bamwe bivovotera Imana, abandi batuka Mose wari ubayoboye ko ashaka kubicishiriza inzara mu butayu nyamara yari yatumwe n’Uhoraho kandi ufite imbaraga zo kubakiza amaboko y’umwanzi.

Abisiraheli bari bazi neza ko bari kwerekeza mu gihugu cy’isezerano ariko ntibyababuza kugera n’aho biremera izindi Mana bakoresheje izahabu bakuye mu gihugu cya Farawo.

Bamwe baguye muri iyo nzira, abandi barimo Mose wari ubarongoye babonesha amaso igihugu cy’isezerano ariko ntibagikandagizamo ikirenge.

Uru ni urugero rwerekana ko mu gihe cy’impinduka, hari ababa ibitambo byazo, abo zisharirira kugira ngo zigerweho ariko bigashyira kera zigatanga umusaruro ku b’ikinyejana kizaza.

Ibi ni nako bimeze ku bemera Imana n’ijambo ryayo, bahamanya n’imitima yabo ko ubu abuzukuru ba Aburahamu babayeho mu isezerano rya sekuru wakunze gukiranuka, Uwiteka akabimukiriza.

Urugendo rwo mu butayu Abisiraheli bakoze warugereranya ni urwo ADEPR imazemo iminsi ishaka kugera ku mpinduka zizatuma, abayoboke baryo basaga miliyoni ebyiri babaho bataryana.

Iri torero ryakunze kurangwa n’uruhuri rw’ibibazo ahanini bishingiye ku miyoborere yaryo, imikoreshereze mibi y’umutungo n’ibindi.

Tariki ya 2 Ukwakira 2020, yabaye umunsi w’amateka kuko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwanzuye gukuraho inzego z’ubuyobozi zirimo na Biro Nyobozi ya ADEPR nyuma y’ibibazo byari bimaze iminsi biyugarije.

Biro nyobozi ya ADEPR yari iyobowe na Rev Karuranga Ephrem nk’Umuvugizi; Rev Karangwa John wari Umuvugizi wungirije; Umuhoza Aurélie wari ushinzwe Imari n’Ubutegetsi; Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul wari Umunyamabanga Mukuru na Pasiteri Ntaganda Jean Paul wari Umujyanama mu by’Imari n’Ubukungu.

Ku buyobozi bwabo havuzwe ibibazo by’ingutu birimo amakimbirane hagati ya Biro Nyobozi n’Inama y’Ubuyobozi (CA), guheza no kwirukana bamwe, gusesagura umutungo, itonesha, gucikamo ibice n’ibindi bishingiye ahanini ku miyoborere.

Nyuma y’iminsi itandatu, ku wa 8 Ukwakira 2020, Biro Nyobozi ikuweho, RGB yatangaje inshya yahawe manda y’umwaka ariko ushobora kwiyongera.

ADEPR yashyizwe mu biganza bya Pasiteri Ndayizeye Isaïe wagizwe Umuyobozi wa Komite y’Inzibacyuho; yungirijwe na Pasiteri Rutagarama Eugène; Umuyobozi Nshingwabikorwa ni Pasiteri Budigiri Herman; Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga ni Umuhoza Aurélie, naho Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi aba Gatesi Vestine.

Mu nshingano z’ingenzi yahawe harimo kuvugurura imiyoborere, amategeko, inzego z’imiyoborere n’inzego z’imirimo ndetse n’imikorere n’imikoranire muri ADEPR, no gushyiraho uburyo buhamye kandi butanga umuti urambye wo kubaka itorero.

Yanasabwe gukoresha igenzura ry’imikorere, abakozi n’umutungo bya ADEPR kugira ngo rifashe muri ayo mavugurura no kwemeza no gushyira mu bikorwa amavugurura muri ADEPR.

Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko impinduka ziri gukorwa mu itorero zijyanye n'ikusanyabitekerezo ryakozwe mu banyetorero bigendanye n'umurongo bashaka guha itorero

Igihu cyatangiye kweyuka

Umwaka wa 2019 waranzwe n’intugunda muri ADEPR. Itorero ryarimo ibibazo bishingiye ku miyoborere, imikorere n’imikoranire mibi mu nzego, kutagirwa inama byahemberaga amacakubiri no kubangamira ituze ry’abagize ADEPR.

Kuri ubu amezi 11 arashize, ADEPR iri mu maboko mashya. Ni iminsi yaranzwe n’impinduka zakozwe bucece mu gushaka ibisubizo by’ibibazo by’ingutu itorero rihoramo.

Izo mpinduka ahanini zishingiye ku buryo bw’imiyoborere y’inzego zigize ADEPR.

Ku ikubitiro ku wa 23 Ukuboza 2020, havanyweho amatorero y’uturere yari asanzwe ari 30 ndetse indembo zari zisanzwe ari eshanu ziraseswa, hashyirwaho icyenda nshya.

Nyuma y’aho ku wa 3 Mata 2021, hagabanyijwe umubare wa Paruwasi ndetse urwego rw’Umudugudu ruhindurirwa inyito rwitwa ‘Itorero’. Paruwasi za ADEPR zavanywe kuri 401 zigirwa 143 mu gihe imidugudu yasigaye ari 3125.

Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yabwiye IGIHE ko iki cyemezo kigamije kongera ubushobozi bw’itorero uhereye ku rwego rwo hasi .

Ati “Icyifuzwa ni uko Umudugudu ariho hantu umukirisitu abonera ibyangombwa byose bimufasha gukura mu buryo bwuzuye kandi na serivisi akenera mu itorero akayihabonera.’’

“Mu kurushaho gushyira umutima ku itorero, ntibikwiye ko turifata nka za nzego zo hejuru, aho umuntu yumva ko yageze ku itorero ari uko byageze kuri Biro Nyobozi. Itorero ni hariya abakirisitu bari, ni ho umukumbi uri, ni yo mpamvu mu ngamba nshya twifuje no guhindura inyito aho gukoresha Umudugudu hagakoreshwa Itorero.’’

Muri izi mpinduka, ukwezi kwa Kanama 2021 ni ko kwashaririye abatari bake kuko muri za paruwasi zahujwe benshi bahaburiye imirimo. Abapasiteri n’abashumba basaga 1000 ni bo bakuwe ku mugati mu gihugu cyose.

Itorero ryanzuye ko baguma mu nshingano nk’abavugabutumwa n’abapasiteri ariko badahembwa nk’uko byari bisanzwe.

Pasiteri Ndayizeye avuga ko “Abahawe inshingano zihoraho zo kuyobora, ni bo bagenerwa uburyo bwo kubafasha, bakanatanga raporo yerekana ibyo bakoze.’’

Mu gihe cy’umwaka, Komite y’Inzibacyuho yahawe imaze gushyira ku murongo ibijyanye n’imiyoborere n’amavugurura abyerekeye.

Kuri ubu igisigaye ni ukuzuza imyanya itarashyirwamo abantu mu nzego z’ururembo ahanini muri ya yindi isaba abafite ubushobozi bwo kwiga imishinga yagirira benshi akamaro.

Umunyamategeko wa ADEPR, Me Nsabimana Cyprien, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kuvugurura inzego z’imiyoborere, hasigaye icyiciro cyo kureba ku mategeko agenga abanyetorero.

Yagize ati "Hamaze gushyirwaho ubuyobozi, ubu hagiye kuvugururwa amategeko, dushyireho itegeko rigenga abanyamuhamagaro, ese inteko rusange izaba igizwe na bande, indembo zizaba zikora zite? Hazarebwa uburyo ururembo ruzajya rwigenga mu micungire y’umutungo ariko hakagaragazwa uburyo yakoreshejwe.’’

Ingingo y’amavugurura mu by’amategeko ishobora kudafata igihe kirekire nk’uko byagenze ku bijyanye n’inzego cyane ko na yo abanyetorero bagishijwe inama ku bigomba kuba biyakubiyemo.

Impinduka ziri gukorwa muri ADEPR hari abazibona nk’intambwe iganisha itorero aheza ariko abandi zarabashaririye.

Umwe mu bakurikiranira hafi ibibera muri ADEPR yabwiye IGIHE ko abona itorero rigana mu cyerekezo kizima.

Yagize ati "Bariya bagabo sinabemeraga, numvaga ari nk’umutwaro ntacyo bazahindura kuri ADEPR ariko ibyo bamaze gukora biratanga icyizere. Nta kibavangiye, mu minsi iri imbere twabona itorero riri ku murongo, na bya bibazo by’urudaca birihoramo bikaba amateka.’’

ADEPR imaze imyaka 81 ikorera mu Rwanda. Iri torero rifite insengero 3.280, abadiyakoni 82.000, korali 6.318, abahanzi basaga 200, imiryango 41 y’abanyeshuri biga muri za kaminuza, abavugabutumwa 2.460 n’abapasiteri 1.240.

Uhereye iburyo: Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe; Pasiteri Rutagarama Eugène umwungirije; Umuyobozi Nshingwabikorwa, Pasiteri Budigiri Herman; Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga, Umuhoza Aurélie n’Ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi, Gatesi Vestine. Aba ni bo bahawe inshingano zo kuvugurura ADEPR no kuyiha icyerekezo gishya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .