00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Insengero ebyiri gusa nizo zemerewe kongera gukora

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 9 August 2020 saa 03:36
Yasuwe :

Insengero ebyiri gusa zo mu Karere ka Nyamasheke nizo zemerewe kongera gusengerwamo, nyuma yo guhabwa icyemezo ko zujuje amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, mu gihe izindi zose muri ako karere zigifunzwe.

Mu gihe inama y’abaminisitiri yemeje ko insengero zujuje amabwiriza afasha abantu kwirinda, zakongera gusubukurwa, mu Karere ka Nyamasheke ntabwo byahise bitangira kuko hari hakigaragara abanduye benshi, cyane mu midugudu imwe n’imwe yo mu murenge wa Gihombo.

Nubwo insengero zujuje ibisabwa zafunguwe, umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Apolonie, yavuze ko icyorezo ntaho cyagiye, ari yo mpamvu bari gusaba amadini kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid 19.

Ati “Amadini dufite mu karere kose twabasabye ko bubahiriza ibisabwa mu bijyanye n’ingamba mu kwirinda Coronavirus, izimaze kuzuza ibisabwa ni insengero ebyiri harimo Paruwasi ya Hanika na Paruwasi ya Nyamasheke. Twabasabaga kubaka ‘Tega ukarabe’ kugirango abaturage bere kujya bakora ahantu hamwe kuri ‘robinet’ ngo n’abandi bahakore, bikazadufasha mu gukumira icyorezo.”

Abakiristo basengera muri Paruwasi ya Nyamasheke babwiye IGIHE ko bishimiye ko bongeye guterana, bagasenga kandi bubahiriza amabwiriza.

Uzayisenga Clementine yagize ati “Twari dufite inyota irenze urugero, nawe wabibonaga, twabyishimiye haba ku umutima no ku mubiri. Haracyarimo kwibutsa abantu kwambara agapfukamunwa, buri wese akabigira ibye.”

Amadini atakomorewe, abayahagarariye bavuze ko batangiye kubaka ibi bikorwa remezo nubwo bihenze, ariko ko bizeye ko ku Cyumweru gitaha bazaba bakomorewe, kuko ibyo basabwa byose babyujuje.

Mushimiyimana Simeon uhagarariye Eglise Methodiste Libre yagize ati "Dutegereje ko badusura kuko ibyo twasabwaga twarabikoze, twaraye tubamenyesheje ku umugoroba amasaha y’akazi yarangiye, dufite icyizere ko ubutaha tuzasenga.”

Kagorora Gallican uhagarariye ADEPR we yagize ati "Ntabwo turuzuza biriya dusabwa, ruriya rukarabiro ushyiraho intoki amazi akizana rurahenze cyane nti ruri munsi ya miliyoni 2 Frw, hose turi kwegeranya ibikoresho, mu byo ku wa Gatanu tuzaba twasoje."

Paruwasi ya Nyamasheke yakiraga abantu igihumbi barenga, ubu iri kwakira 180 ariko hagasomwa misa eshatu ku munsi.

Abakristo 180 nibo bemerwe kwinjira muri Paruwasi ya Nyamasheke mu gihe yari isanzwe yakira abarenga igihumbi
Abakirisitu bambaye udupfukamunwa ndetse bahana intera
Ugiye kwinjira mu Kiliziya wese abanza gukaraba intoki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .