00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Kiliziya Gatolika yashimangiye icyemezo cyo gusezerera abapadiri bafite abana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 July 2022 saa 11:21
Yasuwe :

Cardinal Fridolin Ambongo yashimangiye ko abapadiri bahitamo uyu muhamagaro ntawe ubibahatiye, bityo bakwiye kwemera kubaho nk’ingaragu, ntibabibangikanye no kubyara abana ku ruhande.

Muri Mata nibwo hasohotse inyandiko ya paji 19 yashyizweho umukono n’abashumba ba diyosezi gatolika zo muri RDC uko ari 47, bashimangira aho bahagaze ku bapadiri bafite abana ku ruhande.

Inama y’abepiskopi gatolika muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (CENCO), yavuze ko mu gihe umupadiri yaramuka yinangiye ntasabe gusezererwa mu cyubahiro mu nshingano, umuyobozi we muri diyosezi agomba gusaba ubuyobozi bwa Vatican kumufatira igihano gikaze kurusha ibindi, akirukanwa mu bihayimana.

Mu kiganiro na televiziyo KTO ya Kiliziya Gatolika, Cardinal Ambongo yavuze ko hari abapadiri bakomeye ku cyemezo bafashe cyo kudashaka, n’abandi bateshutse ku nshingano.

Yakomeje ati "Abasenyeri bashakaga gusobanura neza ibintu, igaragaza ko hari abapadiri benshi hano iwacu bubahiriza umuhamagaro wacu wo kudashaka. Iyo nyandiko ikaba yari igamije gushimira abakomeye ku muhamagaro wabo, nubwo hari n’abandi bateshutse ku nshingano mu bijyanye no kudashyingirwa."

Yavuze ko bafata icyemezo cyo gusaba abapadiri bafite abana gusezera muri uyu murimo, ari uko "amahitamo yoroshye hagati y’uburenganzira bwa Kiliziya bwo kugumana umupadiri wayo no kuba umwana yagira se."

Yakomeje ati "Mu gihe abapadiri batangira amasomo bakwiye kuba bumva neza iyi ngingo. Ni ukuvuga ko ntawe duhatira kujya mu nzira imusaba kutazashaka, ahubwo mbere yo kubihitamo agomba kubitekerezaho."

Yavuze ko nka we ubwe nta wamuhatiye kutazigera ashaka mu buzima bwe, ahubwo ko iyi nzira ari we wayihitiyemo.

Yakomeje ati "N’igihe bitarimo kugenda neza, njyewe ubwanjye ngomba gufata icyemezo."

Ingingo yo kudashyingirwa kw’abapadiri ikomeje kugibwaho impaka nyinshi ku isi.

Urugero nko muri Gashyantare 2022, Cardinal Reinhard Marx wo mu Budage yavuze ko abapadiri bo muri Kiliziya Gatolika bakwiye kwemererwa gushaka abagore.

Icyo gihe yavuze ko ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina buremanywe na kamere muntu.

Muri icyo gihe, ngo Kiliziya Gatolika yagira abapadiri barimo ingaragu ndetse n’abashyingiwe, igihe babihisemo.

Cardinal Ambongo avuga ko umupadiri ari we wihitiramo inzira zo kutazashyingirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .