Evangelical Restoration Church (ERC) Kimisagara yahanze ikoranabuhanga rizajya rifasha abakirisitu kwiyandikisha bakoresheje telefoni ngendanwa, ku buryo habayeho ibyago by’uko hari abandura COVID-19, gushakisha abageze mu rusengero byakoroha.
Umwe mu bayobozi ba ERC Pasiteri Kaberuka Célestin yavuze ko bashyizeho ikoranabuhanga rizatuma umukristo yiyandikisha akiri iwe mu rugo bijyanye n’umubare w’abakirwa mu iteraniro rimwe, agahabwa ubutumwa bumubwira niba iteraniro ashaka kujyamo rikirimo umwanya, niba umubare wagenwe wuzuye ajye mu rikurikiyeho.
Mu butumwa azabona amaze kwiyandikisha harimo n’icyicaro cye mu rusengero. Ayo makuru y’abantu biyandikisha kandi azajya abikwa n’urusengero, ku buryo bibaye ngombwa ko akenerwa n’inzego z’ubuzima yaboneka.
Ati "Ubusanzwe twakira abantu 2000 ariko kubera guhana intera hagati y’umuntu n’undi bizatuma tugira amateraniro atatu. Uburyo twabiteguye, mbere bakiri iwabo bazajya biyandika bakoresheje ikoranabuhanga, abantu nibamara kuzura 500 ba mbere bihagarare binjire mu iteraniro rya kabiri. Irya kabiri nirigera mu bantu 1000 nabwo bihagarare, binjire mu rya gatatu bityo bityo."
Pasiteri Kaberuka yavuze ko bakabaye batangiye amateraniro kuri iki Cyumweru nk’abandi, ariko bifuje ko babanza kwigisha abayoboke iby’iryo koranabuhanga, ku buryo ku Cyumweru gitaha nabo bazasubukura.
Bitewe n’iri koranabuhanga, umuntu azava mu rugo igisigaye ari ugupimwa umuriro, gukaraba intoki no kwerekana ubutumwa bugufi yahawe kuri telefoni bugaragaza iteraniro ajemo n’icyicaro cye.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy yasuye urwo rusengero kuri uyu wa 18 Nyakanga 2020, ashima iryo koranabuhanga.
Ati "Mu nsegero tumaze gusura twasanzemo n’urwa Restoration Church bakaba bari gutegura n’uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwemerera abakristo babo kuza gusenga, kandi bikorohereza inzego za leta kuba zagenzura abaje gusenga n’igihe bahasengeye, ku buryo haramutse habonetse n’ikibazo bishobora koroha kumenya aho yari yicaye n’abari bamwegereye ndetse bikorohereza n’abayoboke kuba ataza ngo asange huzuye.”
Mu Karere ka Nyarugenge kabarizwamo ERC Kimisagara, raporo yo mu Mirenge yako yerekana ko kugeza ku wa 18 Nyakanga 2020 insengero 36 mu zigera ku 111 zimaze kuzuza ibisabwa, ngo zemererwe gutangira gukora. Izindi ziracyitegura.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!