00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango:Amadini n’amatorero yashimiwe kurenga inyigisho z’ijuru gusa akajya no mu iterambere

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 21 April 2021 saa 11:19
Yasuwe :

Abanyamadini n’amatorero bakorera mu Karere ka Ruhango basabwe gukomeza umurongo mwiza batangiye wo guteza imbere abaturage, aho kubizeza ko bazajya mu Ijuru gusa.

Byavuzwe ubwo Itorero rya Union des Eglises Baptiste au Rwanda, UEBR, ryari rimaze koroza inka 18 n’ihene 80 abaturage bo mu Karere ka Ruhango aho rikorera.

Abarojwe amatungo barimo abasanzwe basengera kuri UEBR Paruwasi ya Gikoma n’abandi basengera mu yandi madini ariko batuye hafi aho.

Pasiteri uyobora UEBR Paruwasi ya Gikoma, Mbarubukeye Jean Damascene, yavuze mu byo bakora harimo kwigisha abaturage gusenga no kubaha Imana ariko no kubaho neza kuko roho nzima igomba gutura mu mubiri muzima.

Ati “Mu bikorwa twagiye dukora harimo kujijura abaturage batuye hafi y’aho dukorera, tubigisha kwizigamira mu bimina n’amatsinda, amashuri nayo yaritabiriwe. Abakristo muri rusange tubasaba gukomeza gukora basenga, bakora n’imirimo y’amaboko kugira ngo bakomeze gutera imbere.”

Bamwe mu baturage bahawe inka bavuze ko zigiye kubafasha guhindura imibereho yabo ikarushaho kuba myiza.

Mukaneza Christine ati “Nk’umuntu utari ufite itungo ndishimye, ngiye gukora niteze imbere kuko mbonye ifumbire n’amata. Nzahinga neze nihaze mu biribwa kandi niteze imbere.”

Karemera Théogène we yavuze ko yishimira ko itorero UEBR ridahugira mu kubasaba icyacumi n’amaturo gusa, ahubwo ryita no ku mibereho yabo.

Ati “Ndumva nezerewe cyane nshimira iri torero kuko ryakomeje kutuba hafi rititaye ku kuvuga ngo uyu ni umukristo wacu.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine, yavuze ko gahunda yo guha inka abaturage bayitezeho impinduka nziza mu mibereho yabo, asaba abanyamadini gukomeza umurongo wo guteza imbere abaturage.

Yagize ati “Abanyamadini n’amatorero ni abantu dufatanyije mu kwereka umurongo mwiza abaturage bagomba kugenderaho, kuko ntabwo twifuza kugira umuturage w’umukene. Turabasaba gukomeza ubufatanye.”

Inka 18 n’ihene 80 zahawe abaturage zifite agaciro k’asaga miliyoni 12 Frw. mu byo bigejejeho, abaturage baba mu matsinda bamaze kwizigamira 6,840,000 Frw. Byose babufashwamo n’itorero UEBR ku nkunga ya Compassion International.

Usibye ibikorwa byo guha abaturage amatungo, mu gihugu hose bafasha abana 104,770 kubona ibikoresho by’ishuri no kubatangira amafaranga y’ishuri. Mu 2020/21 bishyuriye ubwisungane mu kwivuza imiryango itishoboye 269 340.

Abaturage bahawe inka bavuze ko zigiye kubafasha guhindura imibereho yabo ikarushaho kuba myiza
Amadini yasabwe gukomeza guteza imbere abayoboke bayo byiyongera ku nyigisho zihembura imitima
Umuyobozi ushinzwe imishinga yose ya Compassion International mu Turere twa Nyanza na Ruhango Bahati Yusufu yasabye abaturage kujya babyaza umusaruro inkunga bahabwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .