00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sinzigera nshyingira abatinganyi - Musenyeri Mbanda yavuze ku nama y’abatabushyigikiye izabera i Kigali

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 11 January 2023 saa 10:25
Yasuwe :

Mu ntangiriro z ‘uyu mwaka wa 2023, ingingo y’abatinganyi [abaryamana bahuje ibitsina] yongeye kumvikana mu biganiro bya benshi mu Rwanda, aho bamwe bemeza ko ari uburenganzira bwabo cyane ko ari imibiri yabo abandi bakagaragaza ko uretse guhonyora umuco nyarwanda, ari no kwica amategeko y’Imana no gutandukira ibyo Bibiliya yigisha.

Imbarutso ya byose ni amashusho y’umunyamideli izwi nka Moshions, Turahirwa Moses, yagiye hanze agaragaza uyu musore ari gusambana n’abagabo bagenzi be, bituma abantu batandukanye bamwamagana nubwo hari abagaragaza ko ari uburenganzira bwe.

Ibi byasanze ibindi biganiro bimaze iminsi mu bagize ihuriro ry’amatorero ya Angilikani mu Isi (Anglican Communion), aho aya matorero mu bihugu bitandukanye yagaragaje kutumva abatinganyi ku buryo bumwe, amwe akemeza ko ari ugutandukira amategeko y’Imana mu gihe andi yemeza ashize amanga ko ntacyo biyatwaye.

Uku kwicamo ibice kwakajije umurego nyuma y’Inama rusange yabereye i Lambeth mu Bwongereza, inama iba rimwe mu myaka 10 igahuza abo mu bihugu 165 Itorero Angilikani rikoreramo.

Ni inama bwa mbere yatumiwemo abaryamana bahuje ibitsina, ingingo itarumviswe kimwe ku bagize itorero kuko yazanye umwuka mubi cyane ko abo mu muryango utemeranya n’abatinganyi, (Global Anglican for Future Conference: GAFCON) bo babyamagana.

Muri iyi nama Abangilikani bo mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Nigeria na Uganda ntibayitabiriye mu kubahiriza ibyemezo byafashwe mu 1998, byo kutemera gusezeranya abahuje ibitsina.

Uruhande rutemeranya n’uko abo muri LGBTQ basezeranywa muri Angilikani ndetse bakaba banagira indi mirimo bahabwa muri iri torero babarizwa mu ihuriro GAFCON, bateganya guhurira mu nama i Kigali muri Mata uyu mwaka, inama bavuga ko ari iyo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza.

Mu gushaka kumenya ibizaba bikubiye muri iyi nama no kumenya icyo atekereza ku batinganyi, IGIHE yagiranye ikiganiro cyihariye na Musenyeri w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Dr Laurent Mbanda, agaragaza ko Itorero Angilikani ry’u Rwanda ryigenga nta wundi uri hejuru yaryo ku buryo niba iryo mu gihugu runaka ryemeye ubutinganyi bitari itegeko ko n’iry’u Rwanda rigomba ku byubahiriza.

GAFCON ni iki kandi kuki yavuye mu ihuriro ry’Amatorero ya Angilikani ?

Mbanda: Ntabwo twavuye mu Ihuriro ry’Amatorero Angilikani mu Isi. GAFCON ni umuryango ugamije gukomeza no guha imbaraga inyigisho z’ijambo ry’Imana. Igizwe n’abantu bashaka gukomera ku ijambo ry’Imana binyuze mu kuryigisha no kurikomeza.

Muri Miliyoni 80 z’Abangilikani, GAFCON ihagarariwe n’umubare munini. Impamvu ni uko ubu uyu muryango ugizwe n’amatorero 40 ku Isi kandi ihuriro ry’abangilikani ku Isi (Anglican Communion) irimo amatorero 44, ni uko ayo ane ari gusigara yateshutse ku nyigisho nyakuri za Bibiliya.

Bateshutse mu buryo butandukanye kuko hari n’aho bagaragaza ko Yesu atari umwana w’Imana. Ikibazo si ubutinganyi ahubwo ikibazo ni ukutubaha icyo Bibiliya yigisha.

Kubera ko batandukiriye icyo Bibiliya yigisha ntibaza mu nama ya GAFCON iteganyijwe kubera mu Rwanda, iyi nama ndetse ntituzanabatumira keretse bavuze ko bashaka kuza bakagendera ku nyigisho za Bibiliya.

Ihuriro ry’Amatorero ya Angilikani ko ryari rifite icyicaro mu Bwongereza ni inde wazanye igitekerezo cyo kuzana GAFCON?

Mbanda: Iri huriro ntiryari mu Bwongereza ahubwo ryari ku Isi hose rigizwe n’Amatorero (Provinces) 44. N’ubu ntitwarivuyemo ndetse n’ariya matorero ntiyavuyemo. GAFCON yabayeho kuko yo yari irajwe ishinga no kubahiriza ibyo Bibiliya yigisha.

Iyo tuvuga ku byo gutandukira inyigisho za Bibiliya, icy’Ubutinganyi nacyo kizamo. Iyo kijemo tureba icyo Ijambo ry’Imana rivuga. Mu Itangiriro 1:27 havuga y’uko Imana yaremye umugabo n’umugore.

Kandi Ijambo ry’Imana rivuga ko habana umugabo n’umugore. Abavaho rero bagatandukira ntabwo najyana na bo ntabwo n’Imana izajyana na bo. Hari ibihugu byinshi byemera ubutinganyi ariko twe ntituri muri uwo mujyo.

Kuki Itorero Angilikani ry’u Rwanda ritagiye i Lambeth mu Bwongereza mu nama rusange yahuje abo mu bihugu 165 Itorero Angilikani rikoreramo?

Mbanda: Igituma tutagiyeyo ni uko tutemeranya n’inyigisho zijyanye n’abashyingiranwa bahuje ibitsina. Urumva ko tudashobora kwicarana muri iyo nama, kuko twatanze umwanya uhagije kugira ngo icyo kintu [gishyirweho umucyo] twemeranywa ko tugendera ku ijambo ry’Imana barabitenguha. Niba barabitengushye rero ntabwo twajyana kandi tutizera bimwe.

Kuramukanya ntibyabura ariko sinshobora kwemera kugira ngo twicarane hamwe mu gihe tudahuje n’ibyo Imana ishaka. Uganda ntiyagiyeyo, Nigeria ntiyagiyeyo ndetse hari n’abagiyeyo nk’abo twita Global South, biyemeje kugaragaza ijwi ryabo mu guhangana n’inyigisho z’ubuyobe.

Muri iyo nama harimo abemera abatinganyi, harimo abemera ko mu Itorero abatinganyi bayobora harimo n’abatabyemera kandi abatabyemera baratsinze. Twaranditse n’abandi baranditse ibyo ntabwo ari ibintu byo guhisha ahubwo duhangana na byo.

Nabonye Arikiyepisikopi wa Canterbury we ahagazemo hagati adafite aho abogamiye, gusa kutagira uruhande uhagaragamo ni ikibazo cyo kutamenya kuyobora.

Kuki ikibazo cy’ubutinganyi mugifata nk’igikomeye mu itorero?

Mbanda: Ubutinganyi buhabanye n’Ijambo ry’Imana. Njye nemera icyo ijambo ry’Imana rivuga kandi niba nyemera nanagipfira. Gusa ikibazo si ubutinganyi ikibazo ni ukutubahiriza ibyo Bibiliya yigisha. Abatemera ibyo Bibiliya yigisha rero muri GAFCON ntitubemera.

Uwo twakira ni uwemera Imana akubahiriza iby’ijambo ryayo risaba. Ni yo mpamvu hari abavuye muri Episcopal Church of America (aba bemera abatinganyi) bakaza muri GAFCON, ku bw’ibyo dufite Itorero Angilikani ryo muri Amerika y’Amajyaruguru.

N’abandi nibaza bakagaragaza ko bashaka guhinduka tuzabakirana yombi kuko umunyabyaha iyo agaragaje impinduka ni byiza, ni na cyo tubereyeho. Ariko icyo nakubwira ni uko tutazigera na rimwe twifatanya n’amatorero ashyira imbere iby’ubutinganyi agashyira inyuma ijambo ry’Imana.

Ibyo bihabanye n’inyigisho za Yesu kuko ikiruta ibindi ni Yesu wabambwe ni na we tugomba kwigisha.

Ese iyi nama izaba yiga kuki? Kuki mwahisemo ko ibera mu Rwanda?

Mbanda: Iyi nama ntacyo izaba ije kwiga. GAFCON ni umuryango (Movement) wo gukwirakwiza ubutumwa bwiza bwa Kristo. Ishaka gukomeza ijambo ry’Imana no kuryigisha muri Ihuriro ry’amatorero ya Angilikan ku Isi (Anglican Communion). Ije kurushaho gukomezanya mu by’ukwizera no kurushaho guterana ishyaka mu gukomeza ubutumwa bwa Kristo.

Twahisemo u Rwanda kuko ari igihugu cyiza cyane. GAFCON ya mbere n’iya gatatu zabereye i Yeruzalemu, iya kabiri ibera i Nairobi muri Kenya. Buri mwaka turatekereza kugira ngo turebe ahabera inama nk’iyo.

Iyo tureba ibyo rero tureba kuri za visa, umutekano, itumanaho, tureba kandi ahantu hanini, mu guhitamo u Rwanda rero ni uko rwari rwujuje ibyo byose. Iki ni igihugu kidakumira ku buryo bwa za visa kuko uyibonera ku kibuga cy’indege, umutekano wacyo urahagije, buri wese aba yifuza kukizamo.

Ikirenze ibyo rero Itorero Angilikani ry’u Rwanda rifite ijwi ku isi yose ku bijyanye no kubahiriza imyizerere yubaha inyigisho za Bibiliya. Twizera Imana cyane kandi ibirenze ibyo East African Revival yatangiriye i Gahini, abantu bose basigaye bashaka kuza kureba iki kintu kimaze kuba mpuzamahanga aho cyatangiriye.

Hari benshi bashakaga kuyakira barimo Uganda na Nigeria yarayishakaga. Ubu turateganya abantu 2600, baramutse baje yaba ari yo nama ya mbere mu zabaye zose kuko iyaherukaga kubera i Yeruzalemu yitabiriwe n’abantu 1950.

Birumvikana ko namwe mutemera ko abatinganyi bahabwa umwanya mu itorero Angilikani, ni iyihe mpamvu mudashaka ko bahabwa imirimo? Ese gusengeramo gusa byo murabyemera?

Mbanda: Erega hakwiriye itandukaniro ntabwo tuvuga ko abantu atari abanyabyaha. Bibiliya ivuga ko twese twakoze ibyaha kandi Angilikani ntabwo ivuga ko tuzirukana abanyabyaha, cyakoze mu murimo w’Imana hariho abemerewe kuwukora bafite umuhamagaro.

Kubw’ibwo rero ntabwo navuga ngo haramutse haje umuntu akaba ari umutinganyi nabigenza nte, kuko simba nzi ibyo warayemo sinazi ibyo abakirisitu bose bararamo n’ibyo babamo ndetse Itorero si iry’abantu bakora ibyiza gusa, ahubwo ni iry’abanyabyaha bakijijwe n’ubuntu, n’abazamo ni abanyabyaha bakijijwe n’ubuntu, n’abatarakizwa twizera ko bazakizwa.

Ntacyo tuba tubashakaho ariko tugize Imana bakihana twaba tugize amahirwe. Ntabwo tuzi ngo uyu ni umutinganyi cyangwa siwe, uwigaragaje ibyo ni ibindi.

Mugendera kuki ngo mumenye ko umuntu ari umutinganyi mu gihe atabigaragaje ku karubanda?

Mbanda: Ntabwo tuvangura abantu ngo tuvuge ngo wowe jya hariya undi ajye hariya, ariko kuvuga ngo urashaka kuba umwepisikopi w’Umutinganyi icyo ntabwo turacyemera mu Rwanda. Nta n’ubwo byubahirije ibyo Bibiliya ivuga.

Nuza ukambwira ngo uri umutinganyi sinzagusohora mu rusengero ariko nzagusengera ukire icyo cyaha. Birumvikana ko nta munyabyaha twirukana mu rusengero, ahubwo dushaka ko abanyabyaha baza bagakizwa. Nta munyabyaha uhabwa inshingano zo kuyobora itorero.

Itorero Angilikani duhagaze ku ijambo ry’Imana. Niba ushaka kumbaza aho Angilikani ihagaze ntidushobora na rimwe gusezeranya abahuje ibitsina icyo kirumvikana. Ntidushobora na rimwe gushyiraho umupasiteri, umwepisikopi w’umutinganyi tumuzi.

Kugira ngo dushyingire umuntu mu Itorero agomba kuba ari umugore n’umugabo, yarabatijwe yaranakomejwe. Ibyo byose bigomba kuba byaciye mu itorero nk’uko rikorana.

Ku bijyanye no guha umutinganyi imirimo mu itorero, nta mukirisitu duha inshingano gutyo gusa turabanza tukareba kuko gukora inshingano ni umuhamagaro.Tureba byinshi birimo niba wemeranya n’amahame ya Bibiliya. Iyo utabyujuje ni wowe ugomba gutera iya mbere ugaragaza ko utabyujuje.

Biragaragara ko hari abemera ko abatinganyi bahabwa imirimo n’abatabyemera, ibi ntimubona ko bishobora guteza ibibazo no gucamo ibice mu Itorero?

Mbanda: Nta mpungenge ko Itorero Angilikani rizacikamo ibice. Ntibizashoboka muri iki gihe cya hafi ntabyo tubona. Icyo dushishikarizwa nk’abayobozi b’Itorero ni ukurinda ukwizera, kuzana ikicyabupfura no kurizanamo bumwe.

Inshingano zanjye ni ukurinda Itorero, mu gihe nkiri mu mwanya ndimo nzaririnda uko nshobojwe n’Imana kuko ni byo nasezeraniye, ni na byo nemeye. Mu kuririnda rero sinzaririnda abanyabyaha ahubwo ndabashaka ngo baze bakizwe. Icyakora nzaririnda ukwemera kubi, nzaririnda inyigisho z’ubuyobe, nzaririnda icyo ari cyo cyose cyarihungabanya.

Urebye mu Rwanda, ibintu by’abatinganyi birimo kuvugwa cyane kimwe n’ahandi ku isi. Nta mpungenge mufite ko bishobora gucamo kabiri itorero?

Mbanda: Ntabwo Itorero riri mu ihangana n’uwo ari we wese kuko rifite inshingano zo kuvuga ubutumwa. Itorero Angilikani ry’u Rwanda ndetse na GAFCON nk’umuryango twahamagariwe kuvuga ubutumwa. Nta bwoba biduteye ko hari irindi torero ryadusumba nta n’ubwo dutewe ubwoba n’uko abatinganyi baba benshi, ahubwo bidutera imbaraga zo kuvuga ubutumwa.

Ibi ni imiyaga ihuha ariko bizarangira, kuko n’iryo Torero ryo muri Amerika (American Church of Episcopal) riri gusubira inyuma cyane abayoboke bari ho bararivaho mu gihe iryo muri America ya Ruguru itemera ubutinganyi rizamuka umunsi ku munsi. Ibi byose bizagenda kuko iki si cyo cyorezo cya mbere kije mu Itorero kandi byose byarahise byarahise.

Bibiliya ni yo nyambere, unyuranya na yo nta handi ajya uretse mu muriro (hell). Mureke twigishe urubyiruko ruve muri ayo moshya turuhe umwanya turwumve ibindi bizarangira.

Musenyeri Mbanda yavuze ko batazigera na rimwe bashyigikira ubutinganyi kandi ko nta ngaruka bizagira ku itorero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .