00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urunturuntu muri ADEPR, havutse komite nshya itaka ‘itotezwa n’akarengane’ mu itorero

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 27 November 2021 saa 07:16
Yasuwe :

Tariki ya 8 Ukwakira 2020 yasize akanyamuneza mu bayoboke basaga miliyoni ebyiri ba ADEPR. Ni wo munsi hashyizweho Biro Nyobozi iyobowe na Pasiteri Ndayizeye Isaïe ifite inshingano zo guha itorero icyerekezo gishya.

Biro Nyobozi ya Pasiteri Ndayizeye yasimbuye iya Rev. Karuranga Ephrem yakuweho n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere nyuma yo kunanirwa gukemura ibibazo by’urudaca byavugwaga hagati y’abayobozi, bikanateza umwuka mubi mu banyetorero.

Mu nzibacyuho y’amezi 12, Pasiteri Ndayizeye n’abo bakorana bahawe inshingano zo kuvugurura imiyoborere, amategeko, inzego z’imiyoborere n’inzego z’imirimo ndetse n’imikorere n’imikoranire muri ADEPR, no gushyiraho uburyo buhamye kandi butanga umuti urambye wo kubaka ADEPR. Banasabwe gukoresha igenzura ry’imikorere, abakozi n’umutungo bya ADEPR kugira ngo rifashe muri ayo mavugurura no kwemeza no gushyira mu bikorwa amavugurura muri ADEPR.

Ntibyatinze kuko Ukuboza kwa 2020 kwasize hari impinduka zitangiye gushyirwa mu bikorwa.

Ku wa 23 Ukuboza 2020, ADEPR yakuyeho amatorero y’uturere yari asanzwe ari 30 ndetse indembo zari zisanzwe ari eshanu ziraseswa, hashyirwaho icyenda nshya.

Nyuma y’amezi ane, ku wa 3 Mata 2021, paruwasi na zo zaragabanyijwe ndetse urwego rw’Umudugudu ruhindurirwa inyito rwitwa ‘Itorero’. Muri izi mpinduka, paruwasi za ADEPR zavanywe kuri 401 zigirwa 143 mu gihe imidugudu [yahindutse amatorero] yasigaye ari 3125.

Kugeza icyo gihe, impinduka zarishimirwaga ndetse itorero ryerekwa ko rigana mu cyerekezo kizima nubwo bamwe bavugiraga mu matamatama ko amategeko ahonyorwa.

Nyakanga ya 2021 yashaririye benshi uhereye ku bapasiteri, abavugabutumwa, abadiyakoni, abashoferi n’abandi babuze imirimo.

Imibare IGIHE yamenye ni uko abapasiteri bagera ku 1500 bambuwe inshingano, umushahara wabo urahagarikwa, ariko ntibakumirwa ku muhamagaro wabo wa gipasiteri nko kubwiriza, gushyingira no kubatiza.

Habura ibyumweru bibiri [ku wa 25 Nzeri 2021] ngo inzibacyuho yahawe Pasiteri Ndayizeye irangire ni bwo hatangajwe ko Biro Nyobozi ye yatowe ndetse igiye kuyobora itorero muri manda y’imyaka itandatu, ivuye kuri itanu yari isanzwe ihabwa abayobozi b’itorero.

Biro Nyobozi yashyizweho irimo Pasiteri Ndayizeye Isaïe watorewe kuba Umushumba Mukuru na Pasiteri Rutagarama Eugène wagizwe Umushumba Mukuru wungirije.

Abandi bashyizweho ni Pasiteri Budigiri Herman wagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa; Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi, Gatesi Vestine na Uwizeyimana Béatrice ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga.

Itangazo rya ADEPR rishyiraho aba bayobozi b’itorero ryasinyweho n’Umuyobozi wa Komisiyo Ishinzwe Ivugabutumwa n’Abanyamuhamagaro n’Ubuyobozi, Pasiteri Ndayishimiye Tharcisse.

Riti “Igihe cyo kwimika ku mugararagaro Umushumba Mukuru n’Umushumba Mukuru Wungirije muzakimenyeshwa mu minsi iri mbere.’’

Aba bayobozi bashyizweho hashingiwe ku mategeko shingiro mashya ya ADEPR, aho hashyizweho inzego zirimo Inama Nkuru y’Itorero, Inama Nkuru y’Abashumba ari nayo ifite ububasha bwo gutora Umushumba Mukuru n’uwungirije no gushyiraho abandi bayobozi bagize Komite barimo Umuyobozi Nshingwabikorwa, Ushinzwe Imari n’Imishinga n’Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi.

Biro Nyobozi nshya yashyizweho nta wiyamamaje ahubwo abashumba bakuru bagize Inama y’Abashumba ni bo babahisemo.

Pasiteri Ndayizeye Isaïe yatorewe kuyobora ADEPR isohotse mu nzibacyuho y'umwaka. Yifuza ko nyuma ya manda ye y'imyaka itandatu itorero rizaba riri mu cyerekezo kibereye buri wese

Nyuma y’iminsi itatu gusa ADEPR ibonye abayobozi bashya nyuma yo gusohoka mu nzibacyuho, havutse Komite irwanya Akarengane no kwica amategeko muri ADEPR.

Iyi komite igizwe n’abapasiteri bakuwe ku nshingano, yitangaje ku mugaragaro nyuma y’iminsi itatu.

Perezida wa Komite irwanya Akarengane n’Iyicwa ry’Amategeko muri ADEPR, Pasiteri Kalisa Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE ko batangiye urugamba rwo guharanira impinduka ku wa 28 Nzeri 2021.

Yagize ati “Yatangiye [Komite] nyuma gato y’uko bariya bayoboye ADEPR bitoresheje, bishyizeho. Twari dutegereje ko manda yabo y’inzibacyuho irangira. Bagatanga raporo, bagaha uburenganzira ba nyiri torero bakishyiriraho ubuyobozi.’’

Komite irwanya Akarengane n’Iyicwa ry’Amategeko muri ADEPR yashyizweho ku wa 28 Nzeri 2021. Igizwe n’abafite ibibazo muri ADEPR bijyanye no kwirukanwa binyuranyije n’amategeko, banahuje umugambi wo guteza imbere itorero.

Pasiteri Kalisa usanzwe ateranira kuri ADEPR Ruvumera mu Karere ka Muhanga yavuze ko abayobozi bariho bashyizweho binyuranye n’amategeko ndetse ibyo bakoze bikaba binyuranye nayo.

Ati “Basenye inzego z’itorero kandi mu byo basabwe gukora bitarimo. Barangije birukana abakozi barikoreraga binyuranyije n’amategeko. N’ejo bundi bishyizeho binyuranyije n’amategeko.’’

Asobanura ko inshingano Komite y’Inzibacyuho yahawe na RGB ari zo kwigira itorero ibyarihesha isura nziza ngo babyandike babihe ba nyirabyo babe ari bo babikora.

Ati “Ntabwo waba uri mu nzibacyuho hanyuma ngo ube ari wowe ukuraho, unashyireho. Ntibishoboka. Ikibi gikomeye ni uko aho gutegura, barangije, bataranatanga raporo y’ibyo bakoze, bafata gahunda yo kwishyiraho ngo abe aribo bayobora itorero. Ibyo ntitwakwicara ngo tubirebeshe amaso.’’

Pasiteri Kalisa yavuze ko inzego zatoye Biro Nyobozi n’abakorana na yo zitemewe kuko “nta mushumba wa paruwasi warimo’’.

Ati “Numvise bavuga ngo ni abantu icyenda. Ubuse umuntu uyobora miliyoni eshatu yatorwa n’abantu icyenda. Niba amatora yarabayeho, ni amatora atemewe.’’

  Inzego zamenyeshejwe ibibazo biri muri ADEPR

Intambwe ya mbere Komite irwanya Akarengane n’Iyicwa ry’Amategeko muri ADEPR yateye ni ukwandikira Biro Nyobozi ya ADEPR kugira ngo bagirane ibiganiro.

Ati “Twandikiye Komite iriho uyu munsi ariko dutanga kopi muri RGB na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu. Dutegereje ibisubizo bizavamo.’’

Usibye abari muri iyi komite, ahari n’abantu ku giti cyabo banditse amabaruwa bamenyesha Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena n’uw’Abadepite no mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

Komite irwanya Akarengane n’Iyicwa ry’Amategeko muri ADEPR iyobowe n’abantu batandatu ariko ikaba irimo abandi birukanywe mu nshingano.

Visi Perezida wayo ni Pasiteri Hakizimana Jean Baptiste mu gihe Umwanditsi ari Pasiteri Rusatsi Jean.

Pasiteri Kalisa uyiyobora avuga ko nta barura rirakorwa ngo hamenyekane umubare w’abanyamuryango ariko abamaze kwandika basaba kurenganurwa barenga 50 [abirukanwe bose barimo abavugabutumwa bagera ku 1500].

Aba barimo abasinye ku ibaruwa yanditswe n’abo mu Majyepfo yasinyweho na 19, mu Burasirazuba hava iyashyizweho umukono n’abantu 11, Amajyaruguru basinye ari 20.

Perezida wa Komite irwanya Akarengane n’Iyicwa ry’Amategeko muri ADEPR, Pasiteri Kalisa Jean Marie Vianney, yavuze ko bifuza ko amategeko yubahirizwa ndetse ibyemezo bifatwa bikagirwamo uruhare n'abanyetorero

  ADEPR yashinjwe ‘gutoteza abapasiteri n’imiryango yabo’

Pasiteri Kalisa yavuze ko bamaze amezi atatu bandikiye ADEPR basaba kugirana ibiganiro ariko bakaba batarabona igisubizo.

Inama ya Komite irwanya Akarengane n’Iyicwa ry’Amategeko muri ADEPR yateranye ku wa 13 Ugushyingo 2021, IGIHE ifitiye kopi yasuzumye ingingo zitandukanye zirimo kwishyiriraho abayobozi b’Itorero no gusaba ko Komite yishyizeho ihagarika ihohotera ikorera abashumba.

Umwe mu myanzuro yafatiwemo wamaganye icyo wise “iyicarubozo rikomeje gukorerwa abakozi b’Imana batandukanye harimo ihagarikwa rya hato na hato (nk’ibikorwa Gicumbi, Muhanga na Nyagatare), itumizwa rya hato na hato, iterabwoba rikomeje kwiyongera hose no kubuza umudendezo abashumba ko batemerewe kuvuga ubutumwa mu Itorero bakagirwa ibicibwa nta cyaha bakoze.’’

Iyi Komite yatakambiye uwo bireba “kudufasha guhagarika ibi bikorwa byose bivugwa haruguru mu maguru mashya kuko akarengane gakomeje kwiyongera muri ADEPR.’’

Pasiteri Kalisa yavuze ko intwaro ADEPR iri gukoresha ari ijyanye no gukoresha iterabwoba no gutoteza abapasiteri batunze agatoki ibitagenda neza.

Ati “Abanditse bajya kubatotereza aho basengera, bagatoteza abantu, bagatoteza imiryango yabo, abo bashakanye n’abandi. Twifuzaga ko niba abona [Pasiteri Ndayizeye] ko ari umuyobozi ukwiriye, nashyireho amatora yemewe, nibamushima bazamusubizeho ariko ari abanyamuryango bamutoye, atari ukuvuga ngo yishyizeho. Igihe cyose yishyizeho, ubuyobozi bwe ntabwo tuzabwemera.

  Icyifuzo cy’abashaka impinduka muri ADEPR

Komite irwanya Akarengane n’Iyicwa ry’Amategeko muri ADEPR yifuza ko Biro Nyobozi ibanza gutanga raporo y’ibyo yakoze mu nzibacyuho ndetse no gukoresha amatora yemewe.

Pasiteri Kalisa yavuze ko izi mpinduka basaba zidashingiye ku gushaka gukuraho Pasiteri Ndayizeye cyangwa bikaba ari ukwihimura kuko bambuwe inshingano.

Ati “Uyu munsi ntawe uyobora n’itorero, imyanya twariho bayidukuyemo. Ubu ni itotezwa rikorwa, nta muntu bemerera kuvuga ijambo ry’Imana, nta we bemerera gusenga mu rusengero, bigira ingaruka mu ivugabutumwa.’’

Yasobanuye ko kuba bifuza ko habaho impinduka bagashaka kwicara ku buyobozi ahubwo bifuza impinduka.

Ati “Uyu munsi ntiwabona uri mu mwanya w’ubuyobozi uhagaruka ngo ajye kubiharanira. Ntiyapfa kuboneka, natwe dufite ibitekerezo byacu ariko ntituri kurwanira imyanya cyangwa izindi nyungu, turi guharanira uburenganzira bw’itorero. Naze nashake ariyobore ariko yatowe na ba nyiraryo, nakore neza. Ibintu bizemerwa, nabikora nabi ntibizemerwa.’’

Pasiteri Kalisa yavuze ko nyuma yo gukomanga kuri ADEPR ntibahabwe ikaze, bagiye gushaka izindi nzego bagana mu kwerekana ibibazo biri mu itorero.

  Transparency International Rwanda yamenyeshejwe ibibera muri ADEPR

Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yabwiye Holy BreakFast TV ko bakiriye inyandiko z’abagaragaza ko bakorewe akarengane muri ADEPR.

Avuga ku mpinduka zakozwe zirimo no kwirukana abapasiteri, yagize ati “Ndumva bidasanzwe, birasa no gutera umwuka mubi mu itorero. Ni gute itorero nka ADEPR ritangirira ku busa? Ikigo gikomera kuko hari abantu bakuru, bazi imikorere yacyo n’ibindi.’’

Abajijwe ku matora yakozwe, Komite iharanira impinduka yagaragaje ko atanyuze mu mucyo, Ingabire yavuze ko ubusanzwe amatora atabaye mu mucyo araseswa.

Yagize ati “Kuyobora mu buryo nta wagushyizeho ni akaga. N’Umukuru w’Umudugudu iyo abaturage batamwemera, nta nama yabaha ngo bamwumve, igitinyiro cy’umuyobozi ntacyo aba afite.’’

Ati “Ni gute waba uri mu nzibacyuho ukirukana abantu? Ntibyumvikana. Numva bakwiye kurega. Ntabwo umuntu umwe cyangwa komite yafata icyemezo cyo gukuraho paruwasi. Ibyemezo bifatwa n’Inteko Rusange. Niyo itorera imyanzuro imwe n’imwe.’’

Yavuze ko mu gihe ibyakozwe bitanyuze abayoboke b’itorero bakwiye kwegera “abanyamategeko bakabereka ibyapfuye bitemewe n’amategeko, ubundi barege.’’

Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko impinduka zikorwa mu itorero zigomba kubahiriza amategeko

Ingabire yavuze ko impande zombi zikwiye kwemera gusasa inzobe kuko “ntiwakitwa umushumba ngo ufate intama zawe uzikubite.’’

Yakomeje ati “Ntiwaba ufite abayoboke barenga miliyoni ngo ubayobore uko ushaka. RGB ikwiye gukora igenzura rigamije kureba uko ibyo yasabye byubahirijwe.’’

Pasiteri Kalisa yavuze ko icy’ibanze bakeneye ari ukumvikanisha ikibazo cyabo aho kwihutira kujya mu nkiko. Avuga ko bizeye ko impinduka basaba zizagerwaho hamwe no gusenga Imana.

IGIHE yagerageje kuvugana n’Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, ngo yumve uruhande rw’itorero kuri iki kibazo ariko ntabwo yitabye umunyamakuru ku murongo wa telefoni.

Izindi nkuru wasoma:

  Gusohoka mu nzibacyuho kwa ADEPR, ideni rya Dove Hotel n’izindi mpinduka: Ikiganiro na Pst Ndayizeye Isaïe

  ADEPR mu cyerekezo gishya: Ibintu 10 abayobozi bashyizweho na RGB bakwiye kwirinda

Uhereye ibumoso: Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe; Pasiteri Rutagarama Eugène umwungirije; Umuyobozi Nshingwabikorwa, Pasiteri Budigiri Herman; Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi, Gatesi Vestine n’Ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga, Uwizeyimana Béatrice ni bo batorewe kuyobora ADEPR mu myaka itandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .