00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ADEPR yakiriye inama y’Ihuriro ry’Amashuri ya Gikirisitu ku Isi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 August 2023 saa 12:43
Yasuwe :

Itorero ADEPR ryakiriye inama mpuzamahanga y’Umuryango wita ku burezi mu mashuri ya gikirisitu (Association of Christian Schools International: ACSI), yabereye i Kigali muri Dove Hotel, ihuje impuguke mu by’uburezi baturutse mu bihugu 37 byo muri Afurika no hanze yayo.

Iyi nama ibereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere no muri Afurika ku nshuro ya kabiri, yatangiye kuri uyu wa 21 Kanama nyuma y’ibiganiro ADEPR yagiranye n’uyu muryango hagamijwe kureba ibyavugururwa mu bigo by’amashuri by’iri torero ngo ireme ry’uburezi ritere imbere.

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko yisunze uyu muryango mu gushaka abafatanyabikorwa mu burezi bityo ko inama nk’iyi ari urubuga rwo kungurana ibitekerezo ku bijyanye n’ireme ry’uburezi by’umwihariko mu mashuri ya gikirisitu.

Ati “Natwe tuzayungukiramo. Ibi biganiro turimo biradufasha kubaka ireme ry’uburezi mu bigo byacu no gushimangira ko uburezi buzana impinduka twifuza. Ibigo byinshi mu Rwanda ni iby’amadini n’amatorero; biramutse bitanga uburezi bufite ireme, bikubakira ku ndagagaciro nzima, byakemura ikibazo usanga mu miryango. Iyi nama iradufasha gutekereza muri bya bigo dufite, umusanzu twatanga n’impinduka zikwiye kuzamo.”

Ibiganiro muri iyi nama bizibanda ku kureba uko amadini n’amatorero yahuza imbaraga mu guteza imbere uburezi bukazaba bwarashinze imizi mu 2050.

Umujyanama wa Minisitiri w’Uburezi mu bya tekiniki, Gatabazi Pascal, yavuze ko kuba icyerekezo cy’uyu muryango gihuye n’icy’u Rwanda aho mu 2050 rwifuza kuzaba rufite ubukungu buteye imbere, ari ukunganirana kwiza.

Ati “Twemera ko amashuri y’abihayimana bayacunga neza kubera indangagaciro za gikirisitu. Ni ukunganirana kwiza niba binjiye no mu cyerekezo 2050. Twishimira ubufatanye bwa leta n’imiryango ishingiye ku myemerere, dukorana neza kandi baratwunganira mu gushinga no gucunga amashuri.”

Uhereye mu 2007, buri myaka itanu uyu muryango uhurira mu nama nk’iyi, harebwa uko buri mwana yahabwa uburezi bufite ireme nk’uko Perezida wa ACSI ku rwego mpuzamahanga, Dr Larry Taylor yabigarutseho.

Yavuze ko intumbero yabo ari ukubaka ahazaza heza h’umwana binyuze mu burezi bwubakiye ku nyigisho zubaka ubwami bw’Imana kugeza ubwo hari abazishimira umusaruro w’ubufatanye bw’amatorero muri urwo rwego.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku burezi mu mashuri ya gikirisitu umaze imyaka irenga 40 ushinzwe. Ufite intego yo gushyira ikibatsi mu mashuri ya gikirisitu no gufasha abarimu bayo hirya no hino ku isi kugira ngo bashobore gutanga ubumenyi busanzwe n’inyigisho zituma abo barera bahinduka abigishwa ba Yesu Kirisitu.

Iyi nama yitabiriwe n'abaturutse mu bihugu 37
Abitabiriye iyi nama bagiye kumara iminsi itanu baganira ku ruhare rw'amadini n'amatorero mu kuzamura ireme ry'uburezi mu mashuri ya gikirisitu
Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, afungura ku mugaragaro inama igiye kumara iminsi itanu ibera mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .