00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amadini n’amatorero yasabwe kwirinda imvugo zo muri Bibiliya zisesereza abafite ubumuga

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 9 September 2023 saa 05:36
Yasuwe :

Bamwe mu bafite ubumuga bagaragaje zimwe mu mbogamizi bagirira mu nsegero zirimo kutagira inzira zabagenewe, kutagira abazi gukoresha ururimi rw’amarenga bashobora kubasemurira ndetse n’ikibazo cy’imvugo zisesereza zikigaragara muri Bibiliya zikoreshwa n’amadini n’amatorero.

Ibi bibazo bigaragazwa n’abafite ubumuga bakunze kubisanga mu nsengero ku buryo bifuza ko hari impinduka zabaho nabo bakazisangamo nk’abandi.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE bagaraje ko nubwo hari intambwe nini igihugu cyateye yo gushakira abafite ubumuga amashuri, abandi bakaba batagipfukiranwa n’imiryango ngo ibahishe, kuri ubu hari n’ibindi bibazo bigaragara mu madini n’amatorero ku buryo bikwiriye gushakirwa umuti.

Mukarubuga Thacienne ufite ubumuga bwo kutabona avuga ko ari gake cyane usanga abafite ubumuga bahabwa inshingano mu nsengero. Ibi ngo bituma bamwe muri bo biheba bakumva ko ari ukubaheza.

Ati “Njye icyo nasaba amadini n’amatorero ni uko babona umuntu ufite ubumuga nk’umuntu ushobora kugira ibyo abasha gukora. Niba hari umurimo yibonamo mu rusengero nibamuhe rugari nawe awukore kuko bimufasha kumva ko atari wenyine. Hari ubwo uba wumva nawe wakwigisha ijambo ry’Imana ariko kuko ufite ubumuga bakaguheza.”

Muri Bibiliya zose zemewe gukoreshwa mu Rwanda hari amagambo yanditswemo atakemewe gukoreshwa mu Rwanda, kuko apfobya abafite ubumuga. Muri ayo magambo harimo; nk’ikimuga, igipfamatwi, impumyi, ikirema n’andi menshi cyane.

Bamwe mu bafite ubumuga bavuga ko igihe kigeze ngo abayobora amadini n’amatorero bashake uko bajya bigisha badasesereza abafite ubumuga baba bagiye gusenga, ngo kuko abenshi bagikoresha ayo magambo uko ari bigatuma wa muntu wagiye gusenga bamukomeretsa.

Mukeshimana Jean Marie Vianney ukora mu kigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abafite ubumuga bwo kutabona, we yagize ati “Natangira kwigisha navuga ati Yezu yakijije impumyi ariko umuntu yakijije ni umuntu ufite ubumuga bwo kutabona, wa muntu uri mu rusengero ufite ubumuga bwo kutabona aziyumva nk’aho adapfobejwe abone ko ari guhabwa agaciro.”

Dr Mukarwego ukuriye imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda, NUDOR, yavuze ko imbogamizi bafite ku madini n’amatorero ari nyinshi, aho ngo hari ababyeyi baba bafite abana bafite ubumuga bwo mu mutwe babajyana gusenga ugasanga abakozi b’Imana baratoteza umubyeyi wa wa mwana ku buryo acika kujya gusenga.

Dr Mukarwego yavuze ko ikindi kibazo kibangamiye abafite ubumuga ari ikijyanye no kuba insengero zidakoresha abize ururimi rw’amarenga mu gusemurira abafite ubumuga bwo kutumva.

Ati “Abafite ubumuga bwo kutumva bo noneho bafite ikibazo gikomeye cyane mu nsengero nyinshi, ntabwo bagira abasemuzi bashobora kubafasha mu kubasobanurira ijambo ry’Imana. Nihashakwe abakoresha ururimi rw’amarenga bajye babasobanurira, ku buryo buri wese yibona muri urwo rusengero.”

Dr Mukarwego yakomeje avuga ko ibindi bibazo abafite ubumuga bakunze kugirira ku madini n’amatorero ari abagendera mu tugare bagorwa no kwinjira mu nsengero kuko bazubaka batibutse kubashyiriraho inzira yabo bwite,.

Mupenzi Edouce ukora mu Nama y’igihugu y’abafite ubumuga, NCDP, yavuze ko kuri ubu batangiye kuganira n’amadini n’amatorero ku kuntu izi mvugo bakoresha zikomeretsa abafite ubumuga zakosorwa, gusa ngo si ibintu byoroshye guhindura Bibiliya.

Ati “Dufatanyije n’amadini twatangiye igikorwa cyo kureba ariya magambo arimo gupfobya abafite ubumuga kuba yakosorwa. Ziriya mvugo ntabwo zibereye abafite ubumuga zirabapfobya cyane, gusa ni urugendo hari aho tugeze hari n’aho twavuye.”

Mupenzi yasabye abayobora amadini n’amatorero kugerageza guhindura amagambo bakoresha bigisha, bakirinda inyito zibangamira abafite ubumuga ngo kuko benshi mu baba baje gusenga usanga batahana ipfunwe.

Mukarubuga avuga ko bamwe mu bafite ubumuga bahezwa mu mirimo itandukanye iba mu nsengero
Dr Mukarwego yavuze ko nta nsengero zikoresha abize ururimi rw’amarenga mu gusemurira abafite ubumuga bwo kutumva
Mukeshimana Jean Marie Vianney yavuze ko abakoresha imvugo zisesereza abafite ubumuga bari kwigisha mu nsengero bakwiriye kubireka
Umukozi w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga, NCDP, Mupenzi Edouce yavuze ko batangiye kuganira n’amadini n’amatorero ku kuntu imvugo zisesereza abafite ubumuga zigaragara muri Bibiliya bareka kuzikoresha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .