Ni bumwe mu butumwa yatanze mu ntangiro z’icyumweru gishize, ubwo yatangizaga ku nshuro ya 24 Igiterane Afurika Haguruka, avuga ko hanze aha hari Abapasiteri n’Abahanuzi bakoma mu nkokora amahame y’idini bagashyingira abagiye kurushinga batujuje ibisabwa.
Ati ‘‘Dushobora gushyiraho amategeko y’amezi atandatu, ariko hari abapasiteri hanze aha b’inzererezi babashyingira babahaye ifaranga. Tujya kugira gutya tukabona babashyingiye, wowe uranga bati ‘Akira ibihumbi 50 ejo bakamushyingira. Turabujuje aha hanze’’.
Apôtre Dr. Gitwaza yatanze ubu butumwa agaruka ku ngingo yari yakomojweho yiswe ‘Umusozi w’Umuryango’, ishishikariza abantu gusubira ku isoko y’umuryango ntibahe umwanzi urwaho rwo kuwusenya, bakubaka umuryango ugendera ku mahame y’Imana.
Muri ayo mahame harimo ko umukobwa n’umusore bagiye kurushinga bagira amezi atandatu yo guhabwa inyigisho zibategurira kubaka neza urugo rwabo, ariko hakaba abavuga ko batabona umwanya wo kwiga ayo mezi yose bakishyura abapasiteri babasezeranya batabanje gukurikira izo nyigisho.
Yibukije abantu ko kugira ngo abashakanye bagire urugo ruzima, bagomba kurwimikamo Imana, bagahabwa izo nyigisho zikanashimangirwa n’ubukirisitu buzima hagati yabo.
Ati ‘‘Kugira ngo ugire umuryango muzima, umugore muzima, umugabo muzima, ni igicaniro cyo mu nzu. (...) Kirisito ni urutare, amarembo y’ikuzimu ntazinjira’’.
Apôtre Dr. Gitwaza yanongeyeho ko iki kibazo ari kimwe mu ntandaro z’ubwiyongere bwa gatanya hagati y’abashakanye zigaragara umunsi ku wundi, kuko hari abajya kubana hari ibyo batujuje bakanasezeranywa n’abo bapasiteri agereranya n’inzererezi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!