00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itorero Méthodiste Libre mu Rwanda ririfuza kongera abashumba b’abagore

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 31 December 2023 saa 06:34
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Itorero Méthodiste Libre mu Rwanda (EMLR) ryatangaje ko rigiye kongera umubare w’abashumba b’abagore mu rwego rwo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu nzego z’ubuyobozi bwaryo.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bishimwa ku rwego mpuzamahanga mu kwimakaza ihame ry’uburunganire no guteza imbere abagore, aho rwanateye intambwe rugashyira mu mategeko ko abagore bakwiye kugira 30% mu nzego zose zifatirwamo ibyemezo.

Iyi ntambwe yahaye abagore urubuga rwo kugaragariza ibitekerezo byabo no gutanga umusanzu mu kubaka igihugu.

Nubwo bimeze gutya ariko mu buyobozi bw’amwe mu madini n’amatorero inzego zifatirwamo ibyemezo zirakihariwe n’abagabo ku kigero cyo hejuru.

Umwepiskopi w’itorero Église Méthodiste Libre au Rwanda, Kayinamura Samuel aherutse kuvuga ko bashaka ko abapasiteri b’abagore baba benshi. Yabigarutseho ubwo himikwaga abapasiteri bashya i Kibogora.

Ati “Icyo bivuze ni uko imyumvire igenda ihinduka, kandi itorero Méthodiste Libre kuva kera riha uburenganzira abantu bose. Twifuza ko n’abagore batera intambwe ikomeye kandi turakataje mwabonye ko mubo twashyize mu bitegura kuzaba abapasitero harimo abagore batanu, uyu munsi twahaye ubupasiteri abagore babiri, twari dusanganywe n’abandi murumva ko turi gutera intambwe igana imbere”.

Mukahirwa Benithe wo mu murenge wa Kanjongo Akarere ka Nyamasheke ni umwe mu bagore babiri bahawe umurimo w’ubupasiteri. Yavuze ko agiye gukorera hamwe n’abakirisitu ba paruwasi ya Museke yaragijwe kugira ngo babashe kurehereza benshi kuri Yesu.

Ati “Ndabizeza ko nzakora uko nshoboye mbifashijwemo n’Imana tukazagira abakirisitu beza kandi bateye imbere”.

Itorero Methodiste Libre mu Rwanda risanzwe rigira uruhare mu iterambere ry’igihugu mu nzego zitandukanye. Rifite ibigo by’amashuri 26, birimo amashuri abanza 14 amashuri yisumbuye 11 na kaminuza imwe. Mu buvuzi rifite Ibitaro bya Kibogora, Ibigo Nderabuzima bitatu n’amavuriro mato ane.

Méthodiste Libre, ni itorero ryatangiye gukorera mu Rwanda mu 1942, rikaba ryubakiye ku ivugabutumwa, amajyambere rusange, uburezi, ubuvuzi, imibereho myiza no kwita ku batishoboye.

I Kibogora mu karere ka Nyamasheke aho iri torero ryatangiriye kuri ubu hari rihafite Ibitaro bya Kibogora biri ku rwego rwa kaminuza, rikanahagira Kaminuza ya Kibogora Polythenic ifite umwihariko mu kwigisha abaforomo n’ababyaza.

Iri torero rifite abayoboke barenga ibihumbi 46 babazizwa muri paruwasi 22, amashuri 106 y’Ivugabutumwa, rikagira abashumba 59 barimo 8 bari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Umuyobozi wa EMLR yavuze ko bagiye kongera umubare w'abagore b'abashumba
Meya wa Nyamasheke, Mupenzi Narcisse avuga ko amadini n'amatorero afasha inzego za Leta mu miyoberere
Itorero Methodiste Libre mu Rwanda ryiyemeje kongera umubare w'abashumba b'abagore
EMRL ni itorero ryubakiye ryubakiye ku ivugabutumwa, amajyambere rusange, uburezi, ubuvuzi, imibereho myiza no kwita ku batishoboye
Buri mwaka abagize EMLR bahurira mu nama bagasuzuma ibyagezweho mu mwaka ushize, bakanafata ingamba z'umwaka ukurikiyeho
Ibitaro bya Kibogora ni ibya EMLR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .