00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musenyeri Kayinamura yagizwe Umuyobozi w’Itorero Methodiste Libre ku Isi

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 30 October 2023 saa 10:14
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Itorero Methodiste Libre ry’u Rwanda, Musenyeri Kayinamura Samuel, yatorewe kuba Umuyobozi Mukuru w’Inama y’iri torero ku Isi, aho asimbuye Umuhinde Musenyeri Joab Lohara wari umaze kuri uyu mwanya imyaka umunani.

Musenyeri Kayinamura yatorewe uyu mwanya mu nama ya gatandatu yari ihuje abahagarariye iri torero mu Isi iri bagera ku 105, imaze iminsi ine iri kubera mu Rwanda, aho yari igamije kurebera hamwe uko bateza imbere ubumwe no gufatanya mu kongera abakizwa.

Ni inama kandi yatorewemo Musenyeri Keith Cowart uturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’Umuyobozi w’Inama y’Abepisikopi b’iri torero ku Isi, aho asimbuye Musenyeri Deogratias Nshimiyimana wari umaze kuri uyu mwanya manda ebyiri.

Inama y’Itorero Méthodiste ku Isi (Methodist World Conference) ni rwo rwego rukuru rureberera imirimo yose ikorerwa muri iri torero.

Musenyeri Kayinamura Samuel w’imyaka 60 ni umugabo wavukiye mu muryango w’abakirisitu. Yavukiye mu Murenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke, ari na ko karere iri torero ahawe kuyobora ryagezemo mbere.

Uyu mubyeyi w’abana batanu, amashuri abanza yayize i Gitsembwe, ayisumbuye ni ukuvuga icyiciro rusange acyiga mu Ishuri ry’Aba-Méthodiste ry’i Kibogora, mu gihe icyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye yacyize mu Ishuri Nderabarezi rya Nyamasheke.

Yakomereje muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Iyobokamana, akomereza muri Afurika y’Epfo muri Kaminuza ya KwaZulu-Natal, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye no kwimakaza amahoro no gukemura amakimbirane.

Musenyeri Kayinamura wabatijwe muri iri torero mu 1976 yatangiye inshingano zo kuyobora ubwo yagirwaga umuyobozi w’ishuri ryo ku Cyumweru (Sunday School) ryari aho yigaga i Kibogora.

Mu 2001 nibwo yagizwe umupasiteri wuzuye, nyuma y’imyaka itatu atorerwa kuba Musenyeri ku buryo bwemewe mu Rwanda.

Akirangiza amashuri yisumbuye yagizwe Umugenzuzi w’Amashuri w’Akarere mu mpera za 1994 imirimo yavuyeho hagati mu 1995, aho yari yagizwe umugenzuzi w’umurimo mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye, mbere y’uko akomeza muri kaminuza.

Itorero Methodiste Libre Musenyeri Kayinamura yaragijwe, ryageze mu Rwanda mu 1942 rihera mu Karere ka Nyamasheke, aho kugeza ubu mu gihugu hose rifite abikristo 520,278.

Rifite ibikorwaremezo bitandukanye nka Kaminuza n’Ibitaro bya Kibogora ndetse n’amashuri yisumbuye ndetse n’ibigo nderabuzima bitandukanye bifasha abaturage kubonera serivisi hafi ndetse ku gihe.

Musenyeri Kayinamura yagizwe Umuyobozi w'Itorero Methodiste Libre ku Isi
Musenyeri Keith Cowart uturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagizwe Umuyobozi w'Inama y'Abepisikopi b'iri torero ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .