00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musenyeri Mwumvaneza yongeye gusaba ko hashingwa Diyosezi ya Kibuye

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 10 August 2023 saa 10:03
Yasuwe :

Musenyeri wa Diyoseze Gatolika ya Nyundo Mwumvaneza Anaclet yavuze ko rwego rwo koroshya iyogezabutumwa mu Ntara y’Iburengerazuba bakomeje gusaba ko hashyirwaho Disoyezi ya Kibuye.

Yabikomojeho kuri uyu wa 9 Kanama 2023, mu biganiro abahagarariye Kiliziya gaturika mu Ntara iyi Ntara bagiranye n’ubuyobozi bwayo. Ni ibiganiro byibanze ku guhuza imbaraga mu kwita ku muturage.

Tariki 14 Gashyantare 1952 nibwo Papa Piyo wa XII, yashyizeho diyosezi ya Nyundo yavaga mu karere ka Nyabihu ikagera kuri Ruhwa aho u Rwanda rugabanira n’u Burundi.

Tariki 14 Ukwakira 1981, Disoyezi ya Nyundo yabyaye iya Cyangungu, isigaragana Nyabihu, Rubavu, Rutsiro, Karongi n’imirenge ibiri yo mu karere ka Nyamasheke naho Cyangungu ihabwa Rusizi na Nyamasheke.

Mu myaka itandatu yakurikiyeho hatangiye ubusabe bwo gushyiraho diyosezi ya Kibuye n’ubu bugikomeje. Ubusabe bwo gushyiraho diyosezi bwemezwa n’Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi. Papa Pawulo wa II niwe wemeye ishyiraho rya diyosezi ya Cyangugu.

Musenyeri Mwumvaneza yabwiye IGIHE ko Diyosezi ya Nyundo ari nini cyane ariyo mpamvu mu 1987 Musenyeri Wenceslas Kalibushi wayoboraga Diyosezi ya Nyundo yasabye ko hajyaho Diyosezi ya Kibuye, Musenyeri Alexis Habiyambere wamusimbuye ubwo busabe yarabutanze ndetse na Musenyeri Mwumvaneza umaze imyaka umunani ayobora iyi diyosezi nawe yatanze ubwo busabe. .

Ati “Icyemezo cyo gushyiraho diyosezi gituruka ku buyobozi bwa Kiliziya Gatolika i Roma ariko hari ibyo baba bareba nabo. Dukomeza kubereka ko dukeneye diyosezi, turacyategereje rero nitugira amahirwe bazayiduha, kuko tubona ko ikenewe cyane”.

Mubishingirwaho mu kwemeza ko ahantu runaka hakwiye Diyosezi harimo kureba niba nijyaho izashobora kwitunga, kureba niba iyo diyosezi ifite abakiristu bahagije, kureba niba iyo diyoseze ifite abapadiri bahagije.

Musenyeri Mwumvuneza ati “Ibyinshi bisabwa hafi 99% turabifite niyo mpamvu duhora dusaba kugira ngo turebe ko batwumva bakagera igihe baduha Diyosezi ya Kibuye”.

Magingo aya mu Rwanda habarurwa diyoseze Gatolika icyenda zirimo Arikidiyosezi ya Kigali, Diyosezi Butare, Diyosezi ya Cyangugu, Diyosezi, Gikongoro, Diyosezi ya Kabgayi, Diyosezi ya Kibungo, Diyosezi ya Diyosezi ya Nyundo, Diyosezi ya Ruhengeri na Diyosezi ya Byumba.

Musenyeri Mwumvaneza Anaclet avuga ko bafite icyizere ko ubusabe bwo gushyiraho Diyosezi Gatolika ya Kibuye buzemerwa kuko ibisabwa byinshi babyujuje
Diyosezi ya Nyundo n'iya Cyangugu baganiriye n'Intara y'Iburengerazuba ku mikoranire igamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .