00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

N’i Kigali byahizihirijwe! Ibyihariye kuri ‘Diwali’, ibirori nyobokamana by’Abahinde

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 15 November 2023 saa 03:06
Yasuwe :

Buri mwaka abizera bo mu madini ya Hindu, Sikh, Jain na Buddha barenga miliyari bose bafite inkomoko mu Buhinde baba babukereye mu kwizihiza umunsi bafata nk’udasanzwe mu migenzo yabo uzwi nka Dawali.

Uyu munsi ukomeye cyane uba ku wa 11 Ugushyingo 2022, wakomotse ku ijambo ‘Deepavali’, risobanuye uruhererekane rw’umucyo.

Ni ibirori byizihizwa mu minsi itanu, buri munsi ukagira umwihariko, uwa gatatu ukaba ari wo witirirwa Diwali nyayo.

Uyu uba ari umwanya wo gutanga impano, gufasha abababaye n’abatishoboye n’indi mirimo itishyurwa ariko igamije guteza imbere abaturage.

Uyu munsi mu Buhinde urubahwa cyane kuko imirimo yose iba yahagaze, hagatangwa ikiruhuko mu gihugu hose.

Kuri iyi nshuro imiryango irahura, ku bagiye guhahira mu mahanga ya kure, ukaba umwanya wo gusubira mu ngo zabo, bakishimana n’imiryango ndetse n’abafitanye amakimbirane bakongera kunga ubumwe.

Abayoboke b’ayo madini iyo bawizihiza basohokana imuri zitandukanye ariko zitangwa n’amatara gakondo akozwe mu ibumba na za buji zaka bakazikikiza ku nzu zabo.

Kuri bo ibi bigaragaza ko umucyo utsinze umwijima, icyiza kigatsinda ikibi ndetse ngo uyu munsi ugaragaza ko ko ubumenyi buzahora butsinda ubujiji iteka.

Ku Bahinde bamwe uyu munsi bawizihiza bishimira ibihe by’isarura biba biri gushyirwaho akadomo, bikaba umwanya mwiza wo gushimira imana y’ubukire izwi nka Lakshmi.

Abaturage bagerageza kumurikira ahantu hose hijimye, bitari ku mubiri ndetse bagakesha n’imitima yabo bashyira ibishura bishya mu nzu zabo no gusiga amarangi bushya.

Uretse kwatsa amatara muri iyi minsi, abo bizera bavuza n’ingoma bakarasa n’ibishashi kugira ngo baheze imyuka mibi ahubwo bahe ikaze Lakshmi.

Uretse gucana imuri, ibishashi no kuvuza ingoma, iyo bizihiza uyu munsi baba bakora icyitwa ‘Rangoli’ aho bafata umusenyi baba basize amarangi y’amabara atandukanye ndetse n’ifu y’umuceri bakabitegura ku mbuga no mu nzu zabo nk’uburyo bwo guha ikaze Lakshmi n’izindi mana bizera.

Ibi byiyongera ku gukikiza indabo z’amabara atandukanye kuko na zo zifatwa nk’izirwanya umwijima bikajyana no guha icyubahiro ibihunyira, zimwe mu nyoni zifatwa nk’aho zari imodoka za Lakshmi.

Muri ya fu ndetse na wa mucanga haba hashyizwemo ibirenge byerekera ku nzu zabo. Ni ukuvuga kwa kundi ukandagira nko mu ivu ishusho y’ikirenge igasigara aho wanyuze.

Ibirenge bigana ku nzu bigaragaza ko ari imana ya Lakshmi yinjiye mu gihe ibireba mu cyerekezo gitandukanye bishushanya ko ari ikigirwamana cy’ikibi kimwe cyiswe Alakshmi cyagiye.

Mu minsi ibanziriza Diwali amasoko yo mu Buhinde aba yuzuye abantu bashaka ibyo bazifashisha

Buri dini rifite umwihariko

Nubwo uyu munsi ufatwa nk’ukomeye mu Buhinde no mu bihugu abaturage b’iki gihugu baba bahereyemo ariko wizihizwa mu buryo bune butandukanye bujyanye n’imyizerere ya ya madini ane, ni ukuvuga irya Hindu, Sikh, Buddha na Jain.

Ku bo mu Bahindu ubibutsa igaruka ry’Umwami wabo Ramayana cyangwa se Rama mu mpine, wari umaze imyaka hafi 14 mu buhungiro.

Rama yari afite umugore witwaga Sita bose bari barashimuswe nyuma y’imyaka 14 bamaze i mahanga, bagaruka mu bwami bwabo bwitwaga Ayodhya ubu ni agace kabarizwa muri Leta ya Uttar Pradesh mu Buhinde. Bakihagera bakirijwe n’abaturage imuri zizwi nka ‘diyas’ ibyagaragaraga ko icyiza gitsinze ikibi. Iyo ni imwe mu mpamvu uyu munsi witirirwa uw’umucyo.

Aba-Hindu bo mu Buhinde bw’Uburengerazuba bo bizihiza Diwali baha agaciro umunsi imana ya Vishnu yohereje iyo bitiriraga umuzimu ya Bali kujya gutegeka ikuzimu ikava mu bazima.

Abo mu Idini rya Sikh bafata Diwali nk’umunsi w’ubwigenge, aho baba bishimira ko ari bwo umwigisha wabo wa gatandatu Guru Hargobind yavuye mu gihome cyane ko yari yarafunzwe n’Umwami w’abami wa Mughal, Jahangir azira amaherere.

Ni mu gihe ku bo mu Idini ya Jain bo Diwali isobanuye umunsi imana yabo ya Mahavira yapfuye urupfu rusanzwe, ni ukuvuga uru rugaragara aho umuntu wari muzima ashiramo umwuka, bakavuga ko ibyo byatumye agera ku mu cyo w’iteka.

Mu Idini ya Buddha bizihiza Diwali nk’umunsi Umwami w’Abami Ashoka yahangiye Idini ya Buddha. Ashoka yayoboye ubwami bwa Magadha (ubu ni mu Ntara ya Bihar, imwe muri 28 zigize u Buhinde bw’ubu) kuva mu mwaka wa 268 wa 232 (babaraga basubira hasi).

Nubwo hari bizera Diwali mu buryo butandukanye, bose icyita rusange ni uko uyu munsi watangiye kwizihizwa mu 527 mbere y’Ivuka rya Yesu, ugafasha mu kurwanya imbaraga z’umwijima.

Buri munsi uba ufite umwihariko

Iyi minsi itanu ya Diwali itangizwa n’uwitwa ‘Dhanteras’ aho uba ari uwo kujya kugura imikufi irabagirana y’izahabu, ifatwa nk’imimenyetso cy’amahirwe ndetse n’ibindi bizakoreshwa ku munsi mukuru ny’ir’izina.

Umunsi wa kabiri uzwi nka Choti Diwali, uba ari uwo kwibuka intsinzi y’Umwami Krishna watsinze sekibi Narakasura watumye abakobwa 16.000 bari barafashwe bugwate babohozwa.

Umunsi wa gatatu wo Diwali nyir’izina, gushyashyana bishyirwaho akadomo, abaturage bagahura, bagasangira, bagahana impano ndetse bagasabana.

Ku munsi wa kane uzwi nka ‘Padwa’ wo uba ari uwo gutekereza ku mubano hagati y’umugabo n’umugore, aho abagabo bagurira abagore babo impano zitandukanye, mu kunoza umubano wabo.

Uwa gatanu wa Diwali uzwi nka ‘Bhai Dooj’ uba ari uwo kwishimana ku bagize umuryango bose ndetse bagahura n’imiryango migari mu kwizihiza imana y’urupfu n’ubutabera izwi nka Yama na mushiki wayo Yamuna.

Kuri uyu munsi kandi abakobwa bashyira basaza babo ikimenyetso gitukura ku mpanga zabo hanyuma basaza babo na bo bakabagurira impano zitandukanye.

Mu Rwanda na ho barahari

Ku Musozi wa Rebero mu Mujyi wa Kigali, ni ho haherereye Urusengero rw’Idini ry’Aba-Hindu [Hindu Mandal Of Rwanda Temple], icyicaro cya mbere iri dini rikomoka mu Buhinde ryagize muri iki gihugu kuva mu myaka 100 ishize.

Mu 2017, ni bwo babonye ibyangombwa bibemerera kubaka urusengero ndetse Guverinoma ibaha ubutaka ku buryo bahise batangira imirimo, irangira mu 2019. Ni nabwo uru rusengero rwatashywe ku mugaragaro.

Kugeza ubu Abahinde baba mu Rwanda babarirwa hagati ya 4000 na 5000. Biganje mu bikorwa by’ubucuruzi bw’amaduka, ikoranabuhanga n’ibindi.

Abayoboke b’Aba-Hindu miliyari 1, 35, ni ukuvuga abari hagati ya 15–16% by’abatuye Isi, bagira imana zibarirwa muri za miliyoni aho usanga buri wese asenga imana bijyanye n’icyifuzo cye.

Abahanga mu by’amateka bamwe bavuga ko idini ry’Aba-Hindu ryatangiye mu myaka isaga 3.500 ishize, igihe abantu bari bafite uruhu rwera bimukaga ari benshi baturutse mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’ikibaya cya Indus, ubu igice kinini kiri muri Pakisitan no mu Buhinde. Ni na bo Aba-Sikh bakomotseho mu myaka 500 ishize, abahanga bakanavuga ko bafitanye isano n’abasenga Buddha, mu gihe Idini ya Jain ibarwa nk’iya mbere yabayeho mu Buhinde mu myaka 5000 ishize.

Urwo ni urusengero rw'Aba-Hindu mu Rwanda. Ruherereye ku Irebero
Urumuri ni kimwe mu bintu biranga abasengera mu Idini ry'Aba-Hindu
Mu Buhinde haba imana nyinshi cyane
Ku miryango y'inzu z'Abahinde usanga bahashyize imuri zitandukanye
Indabyo ni ikintu gikomeye mu kwizihiza Diwali
Imuri zitandukanye ziba zacanwe ku bwinshi
Icyo ni cyo bita Rangoli, umuceri cyangwa umucanga baba bawuhinduye mu mabara atandukanye
Aba-Hindu baba bambaye imyambaro y'amabara atandukanye
Diwali yabereye bamwe amahirwe yo kwihangira umurimo. Utwo dukoresho dukozwe mu ibumba ni two bashyiraho imuri
Buri mana iba ifite igisobanuro cyayo bitewe n'abayisenga
Abacuruzi mu gihe cya Diwali baba babonye ibyashara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .