Yabigarutseho kuri uyu wa 26 Ukwakira 2023 ubwo yatangizaga inama ihuza amatorero ya Methodiste Libre 105 aturutse hirya no hino ku Isi, iri kubera i Kigali, mu kurebera hamwe uko bateza imbere ubumwe no gufatanya mu kongera abakizwa.
Dr Kayitesi yavuze ko iri torero mu Rwanda rifite abayoboke barenga ibihumbi 500, agaragaza ko abo Banyarwanda kuba bateranira muri iryo torero bikwiriye kubabera inzira nziza yo kwiteza imbere, babifashijwemo n’ubuyobozi bwabo.
Ati “Ntibigomba kuba iyobokamana gusa ahubwo hakabamo no kurwanya ubukene, kurwanya igwingira no kugira ubuzima bw’agaciro. Ni na cyo dutegereje mu yandi matorero kuko.”
Yerekanye ko iri torero n’andi muri rusange agomba gukoresha neza ibya rubanda kuko umutungo arukuramo agomba kuwusubizamo kugira ngo abaturage batere imbere.
Kugeza uyu munsi, Itero Methodiste Libre rifite ibikorwa byinshi bigira uruhare mu mibereho y’abaturage mu Rwanda, birimo kaminuza ya Kibogora iherereye mu Karere ka Nyamasheke yigisha ubuzima, iterambere ry’icyaro, uburezi n’ibindi bikenewe ku isoko ry’umurimo.
Ibi byiyongera ku Bitaro bya Kibogora bifasha abaturage kubona serivisi z’ubuzima, aho mu mezi ashize biherutse kuzuza inzu zigezweho, zizafasha abagore babyara kwirinda ko baryamishwa ku gitanda barenze umwe nk’uko byahoze.
Inyubako zubatswe zigizwe n’ibice bitatu, aho kuvurira abakeneye kubagwa, aho gutunganyiriza ibikoresho byakoreshejwe kugira ngo byongere bikoreshwe bitariho microbe n’inzu y’ababyeyi. Iyi nyubako n’ibikoresho byatwaye arenga miliyari 1,5Frw.
Dr Kayitesi ati “ibirenze ibyo bagira amarerero y’abana, bakagira amashuri yisumbuye, ay’ibanze, ibigo nderabuzima n’ibindi. Urumva ko hirya yo gusenga Itorero Methodiste Libre ni abafatanyabikorwa mu iterambere.”
Yaretse amadini muri rusange ko abagomba gukemura ibibazo biyugarije mu gihe byabayeho, mu guhosha umwuka mubi no gutandukira amategeko agenga Guverinoma y’u Rwanda, abereka ko na RGB izabahora iruhare muri urwo rugendo.
Ni ku nshuro ya gatandatu iyi nama ibaye.
Iyi nama iba nyuma y’imyaka ine, ni ubwa mbere u Rwanda ruyakiriye, Umuyobozi w’Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, Musenyeri Sammuel Kayinamura akavuga ko ari iby’agaciro kuba abantu baturutse mu bihugu 105 bagiye kumenya byisumbuye u Rwanda.
Ati “Basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, bamenya amateka yacu, babona aho twavuye ndetse batangazwa n’iterambere tugezeho nyuma y’uko igihugu cyari cyarasenyutse.”
Musenyeri Kayinamura yashimangiye ko uretse kwibanda ku bufatanye ku bagize iri torero, muri iyi nama bazahamagarira n’andi matorero gutahiriza umugozi umwe mu kongera abakizwa bakaganza abanyabyaha mu Isi.
Nyuma y’imyaka 12 Kaminuza ya Kibogora ishinzwe, Musenyeri Kayinamura yavuze ko iri kwaguka ku buryo kuri iyi nshuro bari kubaka ishami ryayo mu Karere ka Rusizi, bikajyana no gukomeza kubaka ibigo nderabuzima hirya no hino mu gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!