00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rick Warren yishimiye kugaruka mu Rwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 29 November 2023 saa 09:07
Yasuwe :

Umuvugabutumwa wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika akaba n’inshuti ikomeye y’u Rwanda, Pasiteri Rick Warren yatangaje ko yishimiye kugaruka mu Rwanda nyuma y’ibihe bigoye bya Covid-19.

Kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2023, uyu muvugabutumwa yitabiriye inama y’ihuriro ry’itorero ry’Aba-Batista muri Afurika ryizihiza imyaka 40 rimaze kuri uyu mugabane.

Rick Warren yavuze ko umugabane wa Afurika ukwiye kuba nyambere mu iyobokamana na cyane ko ari umugabane ufite umubare munini w’abantu biganjemo urubyiruko.

Yagaragaje ko urubyiruko ari rwo mbaraga z’itorero bityo ko mu bihe biri imbere uyu mugabane wa Afurika uzaba uyoboye Isi mu iyobokamana mu gihe abakiri bato bakomeza gutozwa inzira nziza.

Rich Warren waherukaga mu Rwanda mu 2019, yabwiye Itangazamakuru ko yishimiye kugaruka mu Rwanda, yita mu rugo.

Ati “Ndishimye cyane kugaruka mu Rwanda, ndi mu rugo. Mperuka hano mu myaka itatu ishize kubera Covid-19. Hashyizweho amabwiriza yo gutuma ingendo zihagarara, rero aya ni amahirwe yanjye ya mbere yo kugaruka.”

Yavuze kuri gahunda ye mu Rwanda, azagirana ibiganiro n’abayobozi b’amadini n’amatorero ndetse n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2023.

Hari kandi amasengesho azakorana n’urubyiruko ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza 2023.

Ahazaza h’iyobokamana mu mboni za Rick Warren

Pasiteri Rich Warren yagaragaje ko ahazaza h’iyobokamana hashingiye ku ngingo eshatu z’ingenzi zirimo urubyiruko, iterambere n’Abanyafurika.

Mu myaka isanga 900 abayoboke barenga 90% bari abaturuka mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi n’Amerika ariko kuri ubu ibintu byarahindutse.

Rick Warren yagaragaje ko hari abakiristu barenga miliyoni 400 ku mugabane wa Afurika, bityo ko ahazaza h’itorero Afurika ariyo izaba iyoboye kandi u Rwanda ruza ku isonga muri urwo rugendo.

Ati “Impamvu ndi muri Afurika kandi nkaba umunyafurika ni uko mbakunda, ahazaza h’iyobokamana hazayoborwa na Afurika kandi u Rwanda rushobora kuba inzira kuri izo mpinduka muri Afurika nayo ikaba umuyoboro ku Isi yose muri rusange.”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, Dr Usta Kayitesi, yasabye itorero ry’Ababatista mu Rwanda guharanira impinduka mu mibereho y’abayoboke baryo kuko ari ryo vugabutumwa ryuzuye.

Yagaragaje ko kwakira inama y’Ihuriro ry’Itorero ry’Aba-Batista muri Afurika yitabiriwe n’abantu barenga igihumbi, ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda rwita ku kwakira neza abarugana kandi rugaha ikaze buri wese.

Umuvugizi w’Itorero ry’Aba-Batista mu Rwanda, Rev. Pst. Thomas Murwanashyaka, yagaragaje ko mu gihe cy’imyaka 40 bamaze bamamaza ubutumwa bwiza, bagize uruhare mu bikorwa binyuranye bigamije iterambere ry’abayoboke baryo birimo kwita ku burezi n’ubuzima.

Kugeza ubu mu Rwanda itorero ry’Aba-Batista mu Rwanda rifite abayoboke barenga ibihumbi 150 mu gihe rifite abayoboke miliyoni 51 hirya no hino ku Isi.

Umuvugabutumwa Rick Warren yishimiye kugaruka mu Rwanda
Umuvugizi w'Itorero ry'Ababatista mu Rwanda, Rev Murwanashyaka Thomas yagaragaje ko itorero riri kugira uruhare mu bikorwa bigamije impinduka ku mibereho y'abaturage
Rick Warren yagaragaje ko ahazaza h'iyobokamana ari muri Afurika
Perezida w'Itorero ry'Aba-Batista ku Isi, Tomas Mackey, yagaragaje ko bishimiye uko bakiriwe mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kayitesi, yasabye abanyamadini guharanira impinduka ku mibereho y'abayoboke bayo
Abayobozi mu Itorero ry'Aba-Batista mu Rwanda ubwo bafataga ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .