Ibi bikorwa byateguwe hagamijwe kuganiriza urubyiruko ku ndagaciro zikwiye urubyiruko Imana, igihugu n’Itorero ADEPR byifuza, bikazamara icyumweru uhereye ku wa 13 Nzeri 2023.
Iri huriro ry’urubyiruko ryitabiriwe n’abagera kuri 362 barimo abo mu mashuri yisumbuye na kaminuza baturutse muri paruwasi 12 zigize ururembo rwa Kigali.
Perezida wa Korali Shalom, Ndahimana Gaspard yibukije abitabiriye ko “urubyiruko rukijijwe ari rwo hazaza h’Itorero n’igihugu muri rusange.”
Agaruka ku cyatumye bategura iki gikorwa yavuze ko bashakaga guhugura urubyiruko rwa ADEPR nyuma yo gusanga hari byinshi badasobanukiwe ku itorero ndetse hari n’ibibazo birwugarije hagendewe ku biba kuri bagenzi babo.
Ati “Twarebye ku byugarije Umujyi wa Kigali cyane cyane urubyiruko harimo ibiyobyabwenge. Niyo mpamvu twateguye iki gikorwa kugira ngo duhurire hamwe tuganire ku hazaza h’itorero, dukora ibikorwa bidufasha kubohoka imitima.”
Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yasabye urubyiruko kwirinda ibikorwa bisenya, bitajyanye n’indangaciro z’umukirisitu.
Yagizr ati “Ntuzakundire abantu gutuka igihugu cyawe, ahazaza hawe. Muhagarane na ADEPR nimubona umuntu ufite indangururamajwi avuga ibitajyanye n’indangaciro z’umukiritso, uwo mumwirinde kuko arasenya umurage.”
Yasobanuriye uru rubyiruko ibikorwa by’itorero, abagaragariza aho rigeze ryiyubaka maze abasaba gusegasira ibimaze kugerwaho no guharanira kubyongera.
Mu bikorwa yagarutseho harimo ibyo gufasha abatishoboye kubona ubuvuzi, gufasha abataragize amahirwe yo kwiga, kurwanya imiririre mibi n’igwingira binyuze mu kubaka imirima y’igikoni n’ibindi.
Ibindi ni ibikorwaremezo byubatswe birimo Dove Hotel, insengero zitandukanye, umushinga wa televiziyo ugeze kure utegurwa nyuma ya radiyo n’ibindi.
Abitabiriye ibi biganiro bagaragaje ko banyuzwe na byo biyemeza kuba abarinzi b’ibyagezweho ariko bagaragaza ibyifuzo birimo kugira ishuri ryigisha urubyiruko Bibiliya.
Dushime Grace waturutse muri Paruwasi ya Remera yavuze ko batabashaga kubona amahirwe yo gusobanurirwa amateka y’itorero, asaba ko igihe cy’ibiruhuko hazajya habaho ingando z’abanyeshuri babarizwa muri ADEPR.
Igitaramo Shalom Choir izakorera muri BK Arena izagihuriramo na Israel Mbonyi ku wa 17 Nzeri 2023. Kuri uyu wa 14 Nzeri 2023 abayobozi ba ADEPR na Shalom Choir bazasura abakobwa batewe inda zitateguwe bari mu Murenge wa Kinyinya.
Amafoto: Kwizera Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!