00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubucuruzi mu nzu y’Imana? Impamvu y’Isoko ry’umugisha ritavugwaho rumwe mu nsengero

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 22 October 2023 saa 08:29
Yasuwe :

Muri cyamunara hagurishwa ibintu mu buryo budasanzwe kuko abagura baba bahanganye imbonankubone, buri wese avuga igiciro cye kugeza igiciro cyatanzwe nta muntu ukirengeje. Mu nsengero zimwe na ho byarahageze, nubwo ari umuco utavugwaho rumwe.

Abemera inyigisho za Bibiliya bazi inkuru iri mu Ivanjili yanditswe na Yohani 2:16, aho Yezu yabwiye abacuruzaga inuma ati “Nimuzikure aha; inzu ya Data mwiyigira inzu y’ubucuruzi!”

Inshuti yanjye iherutse kujya gusenga, ibona abantu baratanga icyacumi n’amaturo birimo ibiribwa n’ibindi bikoresho bifatika. Ibi kubitanga ntibyari ikibazo kuko ni wo mutungo bari bafite.

Uyu muntu na we yari yaramaze kuba umukristo wacengewe n’Ijambo ry’Imana, umunsi umwe atura ihene mu rusengero maze pasiteri yihutira kumusura iwe mu rugo kuko yari abonye ko yatanga umusanzu mu gukangurira abantu gutanga batizigamye.

Nyuma y’ihene abandi bakristu bagiye batanga ibiribwa bitandukanye n’ibindi bikoresho by’ingeri zose byose bikagurishirizwa aho ku rusengero.

Ibi ntibiba mu rusengero rw’uyu muvandimwe gusa kuko hari n’ahandi henshi uzabisanga. Hari n’abadatinya guhamya ko mu gihe cyo kugurisha bya bintu batuye haba hateguwe abantu bo kugenda bazamura ibiciro, ku buryo amafaranga agurwa ikintu runaka birangira abaye menshi ugereranyije n’agaciro kacyo ku isoko.

Ntibizagutungura kubona mu bintu byatanzwe mu rusengero harimo inanasi ubusanzwe igura 500 Frw mu isoko, ariko yagera mu cyacumi n’amaturo ikagurishwa 5000 Frw, bikitwa gushyigikira umurimo w’Imana.

Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Isaie Ndayizeye yabwiye IGIHE ko habaho ibintu abakristo batanga mu rusengero bagasanga muri iyo minsi batabikeneye. Icyo gihe ngo komisiyo ishinzwe umutungo iba ifite inshingano zo kubibyaza amafaranga.

Yagize ati “Niba ari ikintu cyatanzwe, umuntu akaba yatanga sima badafite gahunda yo kubaka, cyangwa se akaba yatanga n’ibindi bintu bigurwa amafaranga mu byo yejeje kuko mu byo abakristo batanga bashobora gutanga amafaranga, bashobora gutanga n’ibintu bitewe n’icyo yahisemo cyangwa icyo umutima we wamuyoboyeho.”

“Amatorero ashobora kubikora mu buryo butandukanye. Kuri buri torero haba hari kimosiyo ishinzwe ibijyanye n’umutungo ndetse n’imari, igira uruhare mu kumenya ngo niba hari ibintu byatanzwe, niba hakenewe amafaranga ni ubuhe buryo buza gukoreshwa kugira ngo bibyazwe amafaranga ariko na bwo bidateshejwe agaciro.”

Uyu mushumba nubwo agaragaza ko kugurisha ibintu ku giciro cy’umurengera ari amakosa, yumvikanisha ko umuntu aramutse atanze amafaranga arenze ayo kigura nta kibazo cyaba kirimo.

Ati “Ikindi cyaba ikibazo ni uko guteshwa agaciro! Ni ikibazo ariko binahawe agaciro karenze ako bikwiye na bwo ntabwo cyaba ari ikintu cyiza. N’ubwo umuntu aje akakubwira ngo iyi telefone igura ibihumbi 100 ariko ngiye kuyarenza ntacyo byaba bitwaye.”

Pasiteri Ndayizeye avuga ko ibyo bikorwa bititwa ubucuruzi, ngo kuko mu rusengero badacuruza ahubwo ngo ni ukuguranisha ibintu amafaranga.

Ati“Ikintu ntabwo gikwiye kugurishwa nta n’ubwo wabyita gucuruza kuko mu rusengero ntibacuruza, icyakora ibintu byatanzwe bishobora kuguranwamo amafaranga ari yo aza gukoreshwa niba ari nk’ibintu bitabikika, rero icyo gihe ya komisiyo ikwiye kwirinda kubitesha agaciro ariko ntabwo ikwiye kuba ibigurisha igiciro kirenze cyane ikiri ku isoko.”

Uretse ubu bucuruzi bw’ibintu bifatika, hari n’abasaba abantu gutanga amafaranga kugira ngo bashobore kubona umugisha wo kubona inzu, imodoka, urubyaro, umugabo cyangwa umugore n’ibindi bibababaje abantu.

Ibijyanye no kugurisha icyami n'amaturo ntabwo bivugwaho rumwe mu nsengero zimwe na zimwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .