00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yesu agarutse mu ivugabutumwa ntiyajya amara icyumweru atagiye ku kibuga cy’umupira- Pst. Ndayizeye wa ADEPR

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 8 August 2023 saa 09:38
Yasuwe :

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko ku bibuga by’umupira ari hamwe mu hahurira abantu benshi bityo ko abapasiteri bakwiye kujya bafata umwanya wo kubasangishayo ubutumwa bwiza.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Mbere, tariki 7 Kanama, mu Karere ka Muhanga, ubwo yafunguraga ingando z’abana batozwa gukina umupira w’amaguru ku bufatanye bwa ADEPR; Umuryango Mpuzamahanga, Ambassadors Football n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.

Aba bana bo mu kigero cy’imyaka 13 bagera kuri 240 baturutse mu gihugu hose, bari bamaze igihe mu marushanwa y’umupira w’amaguru bakaba bagiye kuyasoza hatoranywa amakipe azegukana ibikombe.

Visi Perezida wa mbere muri FERWAFA, Habyarimama Matiku Marcel, yavuze ko guteza imbere umupira w’amaguru binyuze mu bana bari mu mashuri ari gahunda ikomeye inashyigikiwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA. Yavuze ko iyi gahunda izakomeza kubaho, hashakwe abakurikirana aba bana ku buryo “hazaboneka nka 10 bagera mu ikipe y’igihugu.”

Yakomeje agira ati “Uyu ni umwanya mwiza wo kugaragaza impano zanyu, ni umwanya mwiza, Itorero ribahaye, uyu ni umwanya mwiza igihugu kibahaye. Muwubyaze umusaruro mukore mutiganda, muzamure impano zanyu, mukurikire amasoma babaha, mukurikire ijambo ry’Imana, ibyo mwifuza kugeraho byose bizashoboka.”

Umuyobozi wa Ambassadors Football ku rwego rw’Isi, Jonathan Henry Ortlip, yavuze ko uyu muryango wita ku mupira w’amaguru n’ijambo ry’Imana nk’ishingiro ry’ibintu byose kandi “ni ikintu ushobora guha umwana kikazamugeza mu buzima bw’iteka.”

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe yavuze ko ku bibuga by’umupira ari ahandi hantu hateranira abantu benshi bakemera no gutanga ibyabo. Itorero icyo ryahisemo ngo ni uko bahasanga n’ijambo ry’Imana.

Ati “Ahantu wasanga abantu 5000 nk’abo Yesu yagaburiraga, uyu munsi uretse mu nsengero ahandi ni ku bibuga by’umupira w’amaguru. Ndabizi ko Yesu agarutse mu ivugabutumwa, ntabwo yajya amara icyumweru atagiye ku kibuga cy’umupira.”

“Ni yo mpamvu nshaka kubwira abapasiteri bari hano, ntimugire ngo abantu benshi baba mu nsengero gusa, ahubwo mubasange no ku bibuga mubashyireyo Yesu. Hari igihe tuguma mu rusengero gusa ariko Yesu yarahazindukiraga andi masaha akajya gushaka abantu aho bari.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Eric Bizimana, yavuze ko ari amahirwe igihugu gifite kuba ADEPR yaratekereje iki gikorwa.

Ati “Urubyiruko rurapfa kubera ko hari umurongo runaka umuryango utari kugendamo neza. Aba bana tureba igihe babyirutse bakora siporo banigishwa gusenga birabafasha kugira ngo imitsindire yabo igaragare. Iyo umwana afite ubunebwe muri we agakora siporo burashira, kwiga bikoroha tukabona umusaruro mwiza.”

Ingando zitabiriwe n’abana 240 bateguwe uyu mwaka baturutse mu gihugu hose aho ADEPR ikorera. Bibumbiye mu makipe 10 y’abakobwa na 10 y’abahungu. Amarushanwa yatangiriye ku rwego rw’Ururembo akaba ageze ku rwego rw’igihugu. Iminsi itatu bazamara mu ngando hazavamo andi abiri [iya mbere n’iya kabiri] azatwara igikombe.

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe atangiza imikino y'umupira w'amaguru y'abana kuri Stade ya Muhanga
Jonathan Henry ngo na we yakuze akunda gukina umupira w'amaguru
Mu minsi itatu bazamara mu ngando hazatoranywa amakipe ya mbere azahabwa ibikombe
Pasiteri Ndayizeye yasabye abapasiteri kutaguma mu nsengero ahubwo bagafata umwanya wo gusanga abantu aho bari nko ku bibuga by'umupira
Visi Perezida wa mbere muri FERWAFA, Habyarimama Matiku Marcel, yavuze ko guteza imbere umupira w’amaguru binyuze mu bana bari mu mashuri ari gahunda ikomeye
Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe aganira na Jonathan Henry uyobora Ambassadors Football ku rwego rw'Isi
Abana 240 batozwa umupira w'amaguru ni bo bitabiriye ingando zisaziga habonetsemo amakipe azatwara ibikombe
Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga Wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Eric Bizimana (ibumoso), Umuyobozi muri Ferwafa; Habyarimana Marcel n'Umuyobozi wa Ambassadors Football ku rwego rwa Afurika,Pasiteri Seneza Jean Paul
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye igikorwa cyo gufungura ingando z'abana batozwa umupira w'amaguru muri gahunda yatangijwe na ADEPR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .