Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020, Abahamya ba Yehova babwirizaga hifashijwe telefoni cyangwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga.
Umuvugizi w’Abahamya ba Yehova mu Rwanda, Habiyaremye Jean d’Amour yavuze ko guterana no kwigisha mu buryo bw’imbonankubone bizasubukurwa ku isi hose ku Bahamya ba Yehova.
Habiyaremye yavuze ko nubwo uburyo bwo kubwiriza hakoreshejwe ikoranabuhanga butari bworoshye dore ko bitari bisanzwe cyane, ngo bwafashije mu gukomeza umurimo wo kubwiriza no kurushaho kugera kuri benshi mu bihe byari bigoye.
Ati “Gukoresha ubwo buryo ntibyoroheraga abantu bose, ariko kuba tugiye kwigisha abantu tubasanze mu ngo bizatuma tubasha kugeza ku bantu benshi ubutumwa bw’ihumure butuma bagira ibyishimo, kandi bakabana amahoro mu miryango yabo.”
Yongeyeho ko kuba bagiye kwigisha abantu babasanze iwabo mu ngo cyangwa n’ahandi hahurira abantu benshi bitakuraho gahunda ya leta yo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Ati “Abahamya ba Yehova bari barasubitse umurimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu kuko bita cyane ku buzima bwabo n’ubw’abandi, ubwo rero birumvikana ko tuzakomeza ingamba zo kwirinda COVID-19.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!