00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamadini bashingira kuki bamagana abaryamana bahuje igitsina? Bibiliya ibivugaho iki?

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 23 January 2023 saa 10:30
Yasuwe :

Hashize iminsi mu Rwanda hagarukwa cyane ku nkuru z’abaryamana bahuje igitsina, aho bamaganirwa kure by’umwihariko n’abanyamadini, impamvu ishobora gutera umuntu kwibaza icyo ibitabo byifashishwa cyane n’abanyamadini nka Bibiliya bivuga kuri iyi ngingo.

Ubusanzwe, mu mitekerereze y’abantu bamwe na bamwe, bemera ko kuryamana kw’abahuje ibitsina atari ikintu umuntu yabasha kugenzura cyangwa ngo acyihingemo nk’uko umuntu atari we wigenera ibara ry’uruhu cyangwa indeshyo ye.

Ku rundi ruhande ariko Bibiliya ishyira umucyo kuri iyi ngingo igashimangira ko ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina ari icyaha.

Nko mu Itangiriro Igice cya 19:1-13 habonekamo inkuru y’abamalayika babiri bageze kwa Loti maze abagabo b’i Sodomu bagashaka kubasambanya.

Bigaragara ko Loti yinginze abo bagabo ababuza gukora icyaha nk’icyo kugeza ubwo yageze aho yemera kubaha abakobwa be babiri b’amasugi bakabakorera ibyo bashaka ariko ntibagire icyo bakorera abo bagabo nubwo abo bandi bamubanye ibamba.

Bibiliya igaragaza ko iyo migirire yatumye Imana ifata umwanzuro wo kurimbura uwo mudugudu aho binyuze muri ba bamalayika, Loti yasabwe kubanza kuwuvamo we n’abe bose, hanyuma uwo mudugudu urarimburwa.

Si aho gusa muri Bibiliya hakomoza ku kuryamana kw’abahuje ibitsina kuko no mu gitabo cy’Abalewi 18:22 hagira hati “Ntugatinge abagabo, ni ikizira.” Munsi gato banabuzanya ibyo kuryamana n’amatungo haba ku ruhande rw’abagore cyangwa urw’abagabo.

Mu gice cya 20 umurongo wa 13 ho hagira hati “Umugabo natinga undi, bombi bazaba bakoze ikizira, ntibakabure kwicwa.”

Hari n’inyandiko zo mu Isezerano Rishya zikomoza ku ngingo y’ukuryamana kw’abahuje ibitsina nko mu Abaroma 1:26-27, 1 Abakorinto 6:9 no mu rwandiko rwa mbere Pawulo yandikiye Timoteyo 1:10 hose usanga harimo ahakomoza kuri iyo ngingo ijyanye n’ubutinganyi kandi bikagaragazwa nk’ibintu bibi.

Uku kunyuranya kw’imyumvire ya bamwe n’inyandiko zanditswe, bikunze kuganisha ku mpaka nyinshi, ukutumvikana ku buryo hari n’ubwo birangira bivuyemo inzangano.

Dukurikije ibyanditswe, kimwe mu bintu bigaragaza ko umuntu yigometse ku Mana ni ubutinganyi kuko nk’uko mu Abaroma 1:26-27 habikomozaho, ubutinganyi ni ikimenyetso cyo guhakana no gusuzugura Imana.

Umuryango w’Ivugabutumwa wa Got Questions, uvuga ko umuntu ashobora kuvuka akisanga afite ibyiyumviro by’ubutinganyi nk’uko hari undi ushobora kuvuka yiyumvamo ibyo guhohotera cyangwa ibindi byaha, ariko uyu muryango wibutsa ko ibyo bidakwiye kubera umuntu intandaro yo kumurindimurira guhaza iyo nyota yo gukora ibibi.

Uyu muryango uvuga ko kuvuka wiyumvamo iyo nyota bidakwiye kukubera urwitwazo, ahubwo ukwiye gushaka uko yakwigobotora iyo ngoyi ukabohoka.

Ni ngombwa kumenya gutandukanya ibikorwa by’ubutinganyi n’ibyiyumvo byabwo nk’uko gukora icyaha bitandukanye no kurarikira kugikora, icyakora Bibiliya igaragaza ko kurarikira gukora icyaha ari byo biganisha ku kugikora.

Abenshi bisanga mu ntekerezo zibaganisha mu butinganyi ndetse ababicamo ubwabo bajya babasha kwitangira ubuhamya bakavuga ko babaho imyaka myinshi barwana no kwivanamo izo ntekerezo, bakifuza ko ibintu bitakabaye bigenda bityo kuri bo.

Hari abananirwa no kugenzura uko biyumva cyangwa icyo biyumvamo, ariko birashoboka ko bamenya uko bitwara mu gihe baganjwe n’amarangamutima.

Bibiliya ivuga ko ibyaha byose ari ikizira ku Mana, ikibutsa ko imbabazi zayo zihari ku bantu bose, baba abasenze ibigirwamana, abicanyi, ibisambo kimwe n’abakoze ibyaha by’ubutinganyi, Imana ibasezeranya imbaraga zo kunesha icyaha ku bizera bose agakiza gatangwa biciye muri Yesu Kirisitu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .