Aya masengesho ari kubera muri Kigali Serena Hotel, yitabiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru za Leta, abayobozi bakuru b’amadini n’amatorero akorera mu Rwanda n’abandi biganjemo abihayimana. Umushyitsi Mukuru muri aya masengesho ni Madamu Jeannette Kagame.
Yateguwe ku Nsanganyamatsiko igira iti “Abayobozi Bato no Gukunda Igihugu (Young Leaders and Patriotism)”. Igamije kwibanda ku kubaka imiryango myiza no kurerera u Rwanda.
Gukunda igihugu ubusanzwe ni imwe mu ndangagaciro z’Abanyarwanda ndetse n’imwe mu za Rwanda Leaders Fellowship.
Urugamba rwo kubohora igihugu hakoreshejwe amasasu rwararangiye ariko urwo kugiteza imbere n’urwo kukirinda icyagihungabanya ruracyakomeje.
Nubwo hari ibyagezweho mu rugamba rwo kubaka igihugu ariko inzira iracyari ndende ari na yo mpamvu abayobozi bato bagomba gufata iya mbere mu kugena icyerekezo kizima.
Insanganyamatsiko y’amasengesho y’uyu mwaka yatekerejweho hagamijwe kwimakaza indangagaciro yo gukunda igihugu mu bayobozi bakiri bato no gushimangira uburyo kubaka imiryango myiza no kurerera u Rwanda ari inkingi ikomeye mu gukunda igihugu.
Umuyobozi wa Rwanda Leaders Fellowship, Ndahiro Moses, yavuze ko uyu muryango ufite intego zo kwimakaza indangagaciro zubahisha ubuyobozi.
Yagize ati “Kuva washingwa, uyu muryango wateguye ibikorwa bitandukanye. Duharanira ko u Rwanda ruhora ari igihugu cyubaha Imana, gitera imbere kandi Imana ihora yishimira.’’
Ndahiro yavuze ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka izibanda cyane ku kubaka umuryango uhamye utarangwamo amakimbirane.
Ati “Uyu munsi turaza kwibanda ku kubaka imiryango ikomeye no kurerera u Rwanda. Kuba Umunyarwanda ni ukwemera kuba uw’u Rwanda, ukarubamo na rwo rukakubamo. Isano ihari igomba kuba igihango kizira gutatirwa. Hari abumva ko gukunda igihugu ari inshingano z’Igisirikare n’Igipolisi. Uyu munsi ubona Ubunyarwanda bwacu, imiryango yacu igize igihugu isatiriwe n’ibibazo birimo ubukene, amakimbirane, guhemuka mu bashakanye n’ibindi.’’
Aya masengesho yatangiye gutegurwa mu 2016, aho abayobozi bakiri bato bahurira hamwe bagafatanya gusengera igihugu, gushima Imana ndetse bakanagira ibiganiro bishingiye ku nsanganyamatsiko zitandukanye zirebana n’ubuyobozi.
Muri uyu mwaka, hateguwe Amasengesho y’Abayobozi Bakiri Bato, atandukanywa n’Amasengesho ngarukamwaka y’Abayobozi yo Gusengera igihugu “National Prayer Breakfast”. Byakozwe hagamijwe guha imbaraga ibi bikorwa byombi kugira ngo birusheho gutanga umusaruro.
Abayitabira barafatanya kuramya Imana no Gusengera igihugu; kuganira ku cyo Bibiliya ivuga ku gukunda igihugu, kubaka imiryango ikomeye, kurerera igihugu ndetse n’aho bihurira n’ubuzima bwa buri munsi.
Biteganyijwe ko hanatangwa ibiganiro byibanda ku kugaragaza mu buryo bufatika icyo gukunda igihugu aricyo n’uko kubaka imiryango myiza no kurerera u Rwanda ari umusingi ukomeye mu rugendo rwo gukunda igihugu.
Aya masengesho yitezweho umusaruro wo gutangiza ibiganiro bitanga impinduka mu buzima no mu buyobozi bw’abayitabiriye.
Aya masengesho yatangiye gutegurwa mu 2016, aho abayobozi bakiri bato bahurira hamwe bagafatanya gusengera igihugu, gushima Imana ndetse bakanagira ibiganiro bishingiye ku nsanganyamatsiko zitandukanye zirebana n’ubuyobozi.
Rwanda Leaders Fellowship ni Umuryango wa Gikirisitu ufite intego yo kwimakaza indangagaciro zubahisha Imana mu buyobozi. Kuva washingwa mu 1995, wateguye ibikorwa bitandukanye bihuza abayobozi hagamijwe gusengera igihugu, gushimira Imana ku byagezweho no kwiga inyigisho z’Ijambo ry’Imana ku bijyanye n’ubuyobozi bwiza.
Amafoto: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!